Ibyo dukora
Sobanukirwa uko UNICEF itegura ejo hazaza ha buri mwana mu Rwanda

- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
Kuri buri mwana mu Rwanda...
UNICEF yiyemeje guteza imbere uburenganzira bw’abana bose ibafasha gutegura ejo hazaza ibashyiriraho urufatiro rukomeye kugira ngo abana bagire amahirwe yo kubasha kuzagera ku nzozi zabo.Twizera neza ko gutegura ubuzima bwiza umwana azagira bitangira ataravuka: Bitangirira mu guha nyina amahirwe yo kwipimisha igihe atwite kandi akabasha kubyarira umwana we ahantu hari isuku kandi hari umutekano, noneho wa mubyeyi akazabasha kugera mu kigero cy’ababyeyi bakuru afite ubuzima bwiza, yuzuza inshingano ze kandi asobanukiwe.
Porogaramu zacu
Urukundo, kwitabwaho no gukangura ubushobozi bwe mu myaka ya mbere y’ubuto bwe biha umwana intangiriro nziza y’ubuzima.
Umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ngo adakorerwa ihohoterwa, adasambanywa kandi ntaashakirweho indonke.
Umwana wese afite uburenganzira bwo kubona amazi meza, kugira isuku no gutura ahantu huje umutekano kandi hasukuye.
Kurengera no kubahiriza uburenganzira bw’abana bisaba ingengo y’imari, amategeko, politike mbonezamubano biteza imbere uburinganire.