Uburezi

Buri mwana, aho yaba ari hose cyangwa ibibazo yaba afite, afite uburenganzira bwo guhabwa uburezi bufite ireme. UNICEF ifasha abana mu Rwanda kubona uburyo bwo kugana amashuri bakiga.

Boys and girls as students in school in Rwanda
UNICEF/UNI109955/Pirozzi

Imbogamizi

Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara, Urwanda ruri mu bihugu bya mbere byita ku burezi no kubutanga mu buryo bushimishije.

98 kw’ijana y’abanyarwanda n’abana biga mu mashuri abanza.

Nubwo bimeze bityo, haracyari byinshi byo gukora mu burezi. Mu mubare w’abana babaruwe mu mashuri abanza, 71 kw’ijana bonyine nibo babasha gusoza amashuri yabo abanza. Hari ikibazo cy’amashuri mato kandi abanyeshuri ari benshi, n’umubare muke w’abarimu uri ku rugero rw’abanyeshuri 62 kuri buri mwarimu.

70 kw’ijana gusa niwo mubare w’abanabagendana ubumuga babarurwa mu mashuri abanza. Nta tegeko rya leta rihana rihari mu gihe bangiye umwana umwana ubumuga kujya mu ishuri, ikindi kandi amashuri menshi ntabwo kenshi akuze kwemera abo bana mu bigo byabo. Nanone ibyo bigo ntabwo bifite amashure  n’ibikoresho yorohereza abana bafite ubumuga, kandi n’abarimu ntabwo baba barahuguwe byihariye mu kurera abo bana nuko bakorohereza abo bana mu gihe barimo kubigisha nibyo bakenera.

18 kw’ijana gusa by’abana bari mu Rwanda nibo bari mumashuri y’inshuke. Hari amashuri y’inshuke adahagije yoroshye kuyashyikira. Ingengo y’imari ya leta idahagije ku bijyanye n’amashuri y’inshukendetse n’abarimu babyigiye baracyari bake cyane.

Ireme ry’uburezi risaba kuryitondera bihagije. Amanota y’abana bo mu mashuri abanza aracyari hasi mu mibare ndetse no mu bizamin byo kumenya. Abarimu ntabwo babasha kwigisha amasomo mu cyongereza, nk’iuruirimi rwategetswe gutangiramwo amasomo ahubwo bakibanda cyane ku ruririmi kavukire, ndetse no kwigisha bya gakondo.

Nubwo bwose umubare w’abana b’abahungu n’abakobwa mu mashuri wenda kungana, ariko abakobwa nibo bakunze gucikisha amashuri, bakava mu ishuri badasoje amashuri yabo. Abahungu kandi barusha abakobwa mu turere 26 muri 30 tugize u Rwanda. 

 

Akoreshe ururimi rw’amarenga, Chantal Uwamahoro afasha Bamporineza w’imyaka 13 kwandika inyuguti mu rurimi rw’icyongereza ku kibaho.
UNICEF/UNI110390/Noorani Akoreshe ururimi rw’amarenga, Chantal Uwamahoro afasha Bamporineza w’imyaka 13 kwandika inyuguti mu rurimi rw’icyongereza ku kibaho. Chantal yahawe amahugurwa na UNICEF ku buryo bwo kugeza uburezi kuri bose kugirango abashe gufasha abanyeshuri be bafite ubumuga bwo kuvuga no kumva.

Igisubizo

UNICEF ifite intego yo kurenga no gutsinda izi mbogamizi zose,hakabasha gutangwa uburezi bukwiriye buri wese, bw’umwimerere kandi bungana kuri bose mu Rwanda. Turi abafatanya bikorwa bubashwe kandi bizewe ba leta y’ u Rwanda, n’amateka yo gufasha mu bikorwa ndetse mu nkunga z’amafaranga.

Ifatanyije na minisiteri y’uburezi, UNICEF biyemeje gushyira imbaraga kugirango:

Two boy students in Rwanda smile at camera

Igice cy’uburezi mu Rwanda gifite uburyo buyoborwa bwatanga byihuse kandi neza uburezi bukwiriye kandi bw’umwimerere.

A young boy uses blocks of wood to count in a Primary 1 classroom in Rwanda.

Abana kuva mu buto kugera mu bugimbi n’ubwangavu bongerewe uburyo bwo guhabwa uburezi bukwiriye buri wese.

Children in a primary classroom in Rwanda practice writing the number 5 on a blackboard.

Abahungu n’abakobwa bahabwa uburezi bufite ireme, ku buryo bava mu mashuri bateguwe neza kuri ejo hazaza habo heza. 

A young girl at a secondary school in Rwanda writes on the blackboard during a classroom activity.

Amahirwe mu burezi araringaniye ku bahungu bose ndetse no kubakobwa bose.

Ubuyobozi

UNICEF yashyigikiye minisiteri y’uburezi mu guteza imbere uburyo bwo kumenya amakuru ku barimu, ni uburyo bw’igihugu butanga amakuru ku mwarimu bikanashyira imbaraga mu gukurikirana uko bigisha.

UNICEF kandi ikomeza gukurikirana ireba ko politki y’uburezi igezweho kandi ari nyayo,yibanda cuane mu kumenya ko abana bafite ubumuga baashyizwe mu myanzuro ya politiki y’uburezi.

 

Uburezi bwihariye

Uburezi bwihariye ni uburyo bwo kwigisha hakoreshejwe uburyo bw’imipangire yo kwigisha kuri buri muntu, ibikinisho n’izindi mfashanyigisho zunganira kwigisha abana bafite ubumuga ndetse n’inyigisho zifasha ku byo umwana akenye.

Unicef ifasha nanone mu kongera ubumenyi bw’abarimu,ku buryo barushaho kuba abarezi beza b’abana baturuka mu miryango itandukanye. Muri ibi harimo ibikoresho byose byangombwa n’ibikorwa remezo ku bana b’impunzi, ku buryo uburezi bwabo butahungabanywa n’amakuba.

 

Uburezi bufite ireme

Kuva muri 2016, UNICEF yashigikiye leta y’Urwanda gushyira mu bikorwa "competency-based curriculum", ishimangiye ku buryo umunyeshuri wiyigisha ku giti cyabo, harimo ibikorwa byinshi byo mu matsinda no ku muntu ku giti cye. Mu myaka iri imbere UNICEF izakomeza gushyigikira uburezi mu guteza imbere school mentorship programme.

UNICEF ishyigikira ikanafasha  amahugurwa ku ba barezi bo mu gihe kizaza muri za teacher training colleges uko ari 16. Hakaba hakubiyemo guteza imbere imfashanyigisho zabuhariwe zo kwiyigisha, ibitabo byo guhugura abarimi ndetse no kuzamura ubumenyi ku bijyanye n’uburyo umunyeshuri yiyigisha we bwite.

 

Uburinganire bw’ibitsina

UNICEF mu bufatanye na minisiteri y’uburezi bakorera hamwe mu kubaka uburyo kumenyakanisha amakuru ku bijyanye n’uburinganire n’uburezi. Ibyo bikazongera ubumenyi n’amakuru mu  babyeyi  ku kamaro k’uburezi bw’abana abakobwa n’abana abahungu bikazanafasha guhindura imyumvire ya sossiyete kubagifite imyumvire mibi kubijyanye no kujya mu ishuri no kwiga.   

UNICEF yihutiye gukora mu mashure amahuriro (ama clubs) yo kuzamura ubumenyi mu mibare no mundimi kubafite ibibazo muri ayo masomo cyane cyane ku bana b’abakobwa.

 

Vedaste Muziramacyenga, umwarimu n’umutoza mu Rwanda mu murenge wa Zaza, yigisha abarimu bagenzi be mu gushyira imbaraga ibikorwa bifasha umunyeshuri umwe mu kwiga.
UNICEF/UN0283116/Rudakubana Vedaste Muziramacyenga, umwarimu n’umutoza mu Rwanda mu murenge wa Zaza, yigisha abarimu bagenzi be mu gushyira imbaraga ibikorwa bifasha umunyeshuri umwe mu kwiga. UNICEF ishyigikra abatoza nka Vedaste binyuze muri progaramu ishingiye ku ishuri yo gutoza abatoza, iyi porogarmu ishyira abarimu b’indashyikirirwa mu mashuri ari mu midugudu yabo bagafasha abarimu bagenzi babo kuba abarimu beza no gukoresha inzira nziza mu guteza imbere uburezi.

Inyandikomvugo

Ibitekerezo ku ngamba z’uburezi muri ibi bihe bya COVID-19

Umugereka wunganira urwandiko rwabanje ku bitekerezo mu guhindura ubuzima rusange no gufata ingamba zerekeranye n'imibereho muri ibi bihe bya COVID-19

Habwa inyandiko

Amasomo yigishirizwa kuri radiyo mu gihe cya Koronavirusi

UNICEF n’abafatanyabikorwa batera inkunga Ikigo cy’Uburezi mu gutegura amasomo anyuzwa kuri radiyo

Soma inkuru

Kwifashisha ubugeni mu gukangura imyigire

Umunyabugeni Timothy ashushanya ku bikuta amashusho afasha abana bato kwiga mu bigo mbonezamikurire mu Rwanda

Reba inkuru

Hodari atewe ishema no kwiga gusoma

UNICEF ifasha abana bafite ubumuga binyuze mu burezi budaheza, yifuza inyubako zorohereza abafite ubumuga n’imfashanyigisho zibanda ku muntu.

Soma inkuru

Amabwiriza agenga ingengo y’imari

Uko Leta y’uRwanda iri gushora amafaranga mu kubaka uburere bw’umwana

Reba raporo yose

Yavuye mu ishyamba aba uwa mbere mu ishuri

Abifashijwemo n’abakorerabushake ba UNICEF, Marcel yagarutse mu ishuri nyuma yo kurita ahita akora ibitangaza.

Soma inkuru

Kwigisha umunyeshuri ariko binamushimisha

UNICEF ifasha abatoza abarimu kugira ngo bategure amasomo atuma abanyeshuri barushaho gushishikara kandi arimo ubumenyingiro.

Soma inkuru