Gira uruhare

Hashize imyaka irenga 70 UNICEF iri ku isonga mu guharanira uburenganzira bw’umwana. Dutere ingabo mu bitugu kugira ngo tugire icyo duhindura ku buzima bw’abana b’u Rwanda.

Children and UNICEF employee clap hands at school in Rwanda

Tubere umuterankunga

Buri mwana wese agomba guhabwa amahirwe angana mu buzima. Inkunga yawe ishobora gufasha UNICEF kugira icyo ihindura ku buzima bw’abana b’u Rwanda n’abo ku isi yose.
Ishimwe, umwana w’impunzi y’umurundi mu Rwanda afite imyaka 11, arandika ku kibaho mu ishuri rishya ryo mu nkambi ya Mahama.
UNICEF/UN0302602/Mugabe Ishimwe, umwana w’impunzi y’umurundi mu Rwanda afite imyaka 11, arandika ku kibaho mu ishuri rishya ryo mu nkambi ya Mahama.

Gukorera UNICEF

UNICEF staff in Rwanda

Gerageza amahirwe yawe muri iyi myanya y’akazi, ube umwe muri twe haba mu Rwanda no mu mahanga.

Menya uburenganzira bw’umwana

Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye avuga ku burenganzira bw’umwana ni amasezerano akomeye ku bihugu byiyemeje kurengera uburenganzira bw’umwana.

Ayo masezerano asobanura umwana uwo ari we, uburenganzira bwe n’inshingano za Leta. Ingingo zigize uburenganzira bw’umwana zifite aho zihurira kandi zose zifite akamaro kamwe kandi nta wemerewe kuvutsa abana uburenganzira bwabo.