Tumenye UNICEF mu Rwanda
Nk’umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’abana, ukorera mu bihugu n’intara zo ku isi 190, ni twe turi ku isonga mu gukorera ubuvugizi abana n’imiryango yabo mu Rwanda.
- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
Duharanira ko hatagira umwana usigara inyuma.
Hashize imyaka irenga 30 UNICEF iharanira ko uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa mu Rwanda. Twita cyane cyane ku bana bafite ibibazo kurusha abandi n’abatitabwaho kugira ngo bose bahabwe amahirwe yo kubaho ubuzima buzira umuze, bisanzure mu bwana bwabo kandi barindwe icyabagirira nabi cyose.
Soma byinshi ku mibereho y’abana n’abagore mu Rwanda.
Icyerekezo cya UNICEF
Ishingiye ku masezerano ajyanye n’Uburenganzira bw’umwana, UNICEF iharanira ko uburenganzira bw’abana bose bubungabungwa, bagahabwa iby’ibanze mu buzima bwabo kandi bagakura bisanzuye.
Kugira ngo ikiremwamuntu gishobore gutera imbere, ni ngombwa guharanira ko abana bagira ubuzima buzira umuze, biga kandi bagateza imbere ubushobozi n’ubumenyi bafite, bakarindwa ihohoterwa, kugirirwa nabi no gukoreshwa imirimo mibi. Ni yo mpamvu UNICEF iharanira ko habaho ubushake bwa politiki, igashaka ibikoresho kugira ngo ifashe ibihugu “gushyira abana imbere muri gahunda zabyo” no kubifasha gushyiraho politiki no gutanga serivisi zifasha abana n’imiryango yabo.
UNICEF yita by’umwihariko ku bana bafite ibibazo kurusha abandi – abana bagezweho n’intambara, ibiza, abari mu bukene bukabije, abakorewe ihohoterwa, abakoreshwa imirimo mibi ikoreshwa abana, n’abakorerwa ivangura, harimo abakobwa n’abafite ubumuga, abana bakomoka mu miryango ya ba nyakamwe – ikabafasha kubaho, gukura no kurindwa icyabagirira nabi cyose.
Abana usanga nta bushobozi bafite bwo kwihanganira ingaruka zibagwira ziturutse ku ntambara n’ibiza. UNICEF ifatanyije n’abafatanyabikorwa bibumbiye mu mu muryango w’Abibumbye, Imiryango itabara imbabare, iha abafatanyabikorwa bayo uburyo bwo gutabara byihuse abana n’imiryango yabo iri mu kaga.
Ibikorwa bitanga umusaruro
Abana b’u Rwanda bakeneye ko tubaha ibyiza dufite. Ni yo mpamvu twe n’abafatanyabikorwa bacu dukora tutizigama kugira ngo tugere ku musaruro abana badukeneyeho. Umusaruro ushobora kubonwa n’amaso yawe, umusaruro w’ibikorwa biramba, umusaruro w’ibikorwa byasize bihinduye ubuzima bw’abana.
Gahunda ya UNICEF mu Rwanda yageze ku bikorwa bishimishije mu nzego nyinshi ariko na none ntibyayibujije guhura n’imbogamizi. Icyerekezo cyacu nticyahindutse: Guharanira ko hatagira umwana usigara inyuma mu Rwanda kandi abana bafite ibibazo kurusha abandi cyangwa abatitabwaho bagahabwa amahirwe yo kugira ubuzima buzira umuze, kugera ku nzozi zabo no kurindwa icyabagirira nabi cyose.
Niba hari ibindi wifuza kumenya wasoma incamake ku Rwanda kugira ngo ubone ibyo dukora mu kurengera abana.