Ijambo rya Julianna Lindsey, Uhagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rya ku Bana (UNICEF) ku Munsi Mpuzamahanga wa Mwarimu
Nkuko ryatateguwe
- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
KIGALI, 5 UKWAKIRA 2020 – Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi, Banyakubahwa banyamabanga ba leta, Munyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Uburezi, abahagarariye za guverinoma zabo hano mu Rwanda, abaterankunga n’abahagarariye sosiyete sivile, ariko by’umwihariko, abarimu: Mwiriwe!
Ni ibyishimo bikomeye kuri njye kwifatanya namwe kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abarimu. Kuri uyu munsi, dufata umwanya wo kwishimira cyane umurava n’ubwitange abarezi bacu batugaragariza baharanira ejo heza hazaza kuri buri mwana.
Umunsi mpuzamahanga w’abarimu washyizweho mu mwaka w’1966 ubwo hasinywaga inyandiko yikubiyemo ibyifuzo bya UNESCO na ILO ku miterere igenga umwuga w’ubwarimu. Buri mwaka, dufata uwanya kuri uyu munsi kwishimira abarimu aho bari hose kw’isi. Isanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Abarimu: Gufata iya mbere mu bihe bikomeye, gutekereza bushya ejo hazaza.”
Icyorezo cya Koronavirusi cyatugaragarije akamaro abarimo badufitiye. Ibi mbivuga nk’uhagarariye UNICEF mu Rwanda, ndetse nkanabivuga nk’umubyeyi: nishimiye cyane ubwitange abarimu bagaragaje mu gihe amashuli yari afunze – uburyo bashoboye gutegura no gutanga amasomo no gukomeza kurebera abanyeshuli muri ibi bihe bidansanzwe turimo.
Ndabizi ko abarimu bafite amatsiko akomeye yo gusubira mu byumba bitangirwamo amasomo. Iyo bari kumwe n’abanyeshuli, niho bakura imbaraga n’ubushake bwo kurera no kwigisha, iyo babona abana baseka, niyo baganira nabo bakumva ibitekerezo byabo. Ntekereza ko abarimu batiyemeje gukora akazi gakomeye ko kurerera igihugu bicaye murugo, cg se kwigisha bareba muri za mudasobwa. Bahisemo kuba abarimu kubera bakunda abana b’uRwanda kandi babifuriza ejo haza heza, kandi ibyo bikazagerwaho binyuze mu burezi kuri bose.
Uyu munsi, mfashe umwanya wo gushimira abarimu bose mu Rwanda, uburyo bitwaye neza muri ibi bihe bikomeye. Abarimu bakomeje kwitanga no gukora cyane, ku bufatanye na UNICEF, Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru (RBA) gutegura no gutanga uburezi hakoreshejwe uburyo bw’iyakure na za televiziyo na radio.
Turashimira by’umwihariko abarimu bitanze bagakora ibishiboka byose bategura ibigo byabo kongera gufungura amarembo, kandi hitaweho amabwiriza yashiriweho kubungabunga ubuzima bwiza bw’abanyeshuli babo.
Turashimira kandi abarimu bakomeje kwitanga bakora n’ibyo badasabwe gukora, bakegera abana mu ngo zabo bakabigishirizayo, bakabaha n’ubufasha bwose bakeneye mu myigire yabo.
Uyu munsi, dufashe umwanya wo kwizihiza ubwitange bw’abarimu, banze gusiga umwana wari we wese inyuma, bagafatanya n’abafatanyabikorwa ndetse n’umuryango nyarwanda kugirango abana bafite ubumuga ntibahezwe nabo bakomeze kwiga nubwo amashuli yari afunzwe.
Turashimira cyane abarimu bose bakomeje gutanga uburezi hakoreshejwe ikoranabuhanga na za mudasobwa. Ntibagiwe n’ababyeyi n’abandi dufatanyije kurera abana bacu – murakoze! Turabizi ko muba mufite indi mirimo ariko mukihangana mugashaka umwanya wo gushigikira abana kugirango bigire mu ngo zabo. Kuba abana barakomeje kwiga mu gihe cya guma murugo cyatewe na Koronavirusi ntabwo byari gushoboka iyo mutahaba.
Ubu rero, mureke dushire imbaraga zacu mu kwitegura gufungura amashuli. Uruhare rw’abarimu muri icyo gikorwa ni urw’ingenzi cyane. Ni mwe mufite uruhare runini mu kureba ko abana bose basubira mu mashuli, ndetse n’abari barayavuyemo mbere ya COVID-19 bakayasubiramo.
Ubwo dutangiye uru rugendo, mfashe uyu mwanya kongera kubemerera ubufasha bw’umuryango w’abaterankunga, nakaba ndi kuvuga iri jambo kuri uyu munsi mbahagarariye.
Twiyemeje gufatanya n’abarimu ndetse n’inzego zishinzwe uburezi kureba ko abarezi bafite ubumenyi n’ubushobozi ndetse n’ibikoresho bihagije kugirango bakore akazi kabo neza.
Munyemerere mfate uyu mwanya kandi, gushimira abarimu bagaragaje ubwitange bagakoresha uyu mwanya batarimo gukora, bakihugura bakiyongera ubumenyi kugirango igihe nk’iki amashuli yongeye gufungurwa, babasha gutanga amasomo mu buryo bunoze muri iki gihe kidasanzwe. Tuzakomeza kubatera ingabo mu bitugu tubafasha gukomeza kwihugura no kongera ubumenyi n’ubushobozi.
Mw’ijwi ry’abaterankunga bagenzi banjye mpagarariye uyu munsi, ndashaka gushimira cyane Leta y’uRwanda yamaze guha akazi abarimu bashya bagera ku bihumbi makumyabiri (20,000), ibi bikazafasha kugabanya umubare w’abanyeshuli bazaba bari mw’ishuli icyarimwe, ndetse bikazamura ireme ry’uburezi muri rusange.
Ku barimu bashya twungutse, mbageneye ubu butumwa bukurikira: izi inshingano mwemeye gufata zifite uburemere kandi ndahamya ko arizo nshingano zikomeye mwemeye gufata mu buzima bwanyu. Ubu mufite amahirwe yo kuba mwagira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’abana, guhindura amatwara mw’ireme ry’uburezi muri rusange, no kugira icyo muhindura mu mateka y’igihugu cyanyu. Ingamba zose igihugu cyihaye cyo kwiteza imbere nta na rimwe zizagerwaho abaturage b’uRwanda badafite ubumenyi nibura bw’ibanze – rero ni mwe mugomba gufata iyambere muri gahunda y’igihugu cy’uRwanda y’impinduramatwara.
Munyemerere mbahe urugero rworoheje rushingiye ku muryango wanjye bwite. Data yarezwe mu muryango ukenye cyane wabaga mu cyaro. Ababyeyi be – basogokuru banjye – ntibari bafite ubutaka bwo guturaho, kubw’iyo mpamvu, bahoraga bimuka bashakisha akazi, bituma data ahora ahindura ikigo cy’amashuli buri mwaka. Iyo yabaga avuye mw’ishuli, yakoraga mu mirima y’abandi, atoratora ipamba n'itabi. Ababyeyi be bari baragarukiye ku mashuli y’ibanze gusa, sogokuru we yari yarize imyuga, kwiga kaminuza byo bimeze nk’inzozi kuri bo.
Rero, ni umwarimu wamwigishaga mu mashuli abanza wamubonyemo ubushobozi amuhatira kwiga cyane no gushyira imbaraga mu masomo ye kugirango abe ari we wesa umuhigo akagera kure mu mashuri kurusha abanda bose mu muryango we bamubangirije. Sinifuza kurondogora, reka inkuru nyihine gato: byarangiye data abashije kuminuza ndetse akarenga aho akagera ku rwego ruhanitse rw’amashuli, aba professeri (umwarimu muri kaminuza). Ibyo byose yabigezeho kuberako umwarimu yamubonyemo ubushobozi akoro muto amufasha kugera kure kurenza aho we ubwe yatekerezagako yagera mu myigire ye.
Rero, uyu munsi mbasabye mwese ko mwafata akanya gato, mwibuke uruhare n’akamaro umwarimu yagize mu buzima bwanyu. Ashobora kuba ari umwarimu wakwigishije mu mashuli abanza, ayisumbuye cg se no kurenga aho. Mureke uyu munsi dushimire abarimu bacu.
Banyakubahwa mwese muri hano, mfashe uyu mwanya kwifuriza buri wese umunsi mpuzamahanga w’abarimu mwiza. Turabizi ko mufite amatsiko menshi yo gusubira mu mashuri yanyu, kandi natwe tuzishima cyane kubabona mw’ishuli muri kumwe n’abanyeshuri banyu.
Murakoze cyane!
***
Nimero z'Abanyamakuru
Amajwi namashusho
Ku Byerekeye UNICEF
UNICEF iteza imbere uburenganzira n'imibereho myiza kuri buri mwana, mu byo dukora byose. Hamwe n'abafatanyabikorwa bacu, dukorera mu bihugu 190 mu gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, dushyira imbaraga cyane cyane mu kugera ku bana batishoboye n'abatagira kivurira, kugira ngo abana bose bamererwe neza, kandi hose.
Ukeneye kumenya byinshi kuri UNICEF n'ibyo ikorera abana mu Rwanda, sura www.unicef.org/rwanda.
Kurikira UNICEF Rwanda ku miyoboro ya Twitter, Facebook, Instagram na YouTube.