UNICEF yatanze ibikoresho bifite agaciro kangana na miliyoni imwe y’amadolari byifashishwa mu buvuzi bw’impinja zikivuka no kuzirinda COVID-19 mu Rwanda

- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
KIGALI, RWANDA – Nubwo u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu myaka icumi ishize mu kubungabunga ubuzima bw’impinja n’abana bikiri bato, imibare y’imfu z’impinja zitaruzuza iminsi 28 zivutse iracyari hejuru cyane. Mu Rwanda, ubushakashatsi bugaragaza ko 40% z’imfu z’abana bataruzuza imyaka itanu y’amavuko zikunze kugaragara muri cya gihe bakimara kuvuka.
Mu rwego rwo gutera inkunga Guverinoma y'u Rwanda mu kuzamura ireme ry'ubuvuzi mu gihe abana bakivuka, no guhangana na COVID-19, UNICEF yatanze ibikoresho by'ubuvuzi n'ibikoresho byo gukumira no kurwanya indwara bifite agaciro ka hafi miliyoni y'amadolari.
Ibi bikoresho bizashyikirizwa ibigo nderabuzima byatoranijwe ndetse n’abajyanama b’ubuzima hirya no hino mu gihugu. UNICEF izashyigikira kandi igikorwa cyo gutegura ibyo bikoresho kandi izafasha guhugura abakozi bashinzwe ubuzima kubikoresha no kubifata neza.
Ibi bikoresho, byaguzwe ku nkunga ya Guverinoma y’Ubuyapani n’abandi baterankunga, bikubiyemo imashini zongera guhumeka neza (CPAP mu magambo ahinnye y’icyongereza), imashini zifasha abarwayi gumeka, imashini zifasha abaganga gusuzuma abagore batwite ziswe ultrasound, imashini zikoresha umutima, imashini zongera umwuka, amacupa yongerera abarwayi umwuka, hamwe n’amacupa yongerera abarwayi ogisijeni.
UNICEF, ku nkunga ya Fondasiyo ya Rockefeller ifatanije n’abandi baterankunga, yatumije n’andi macupa y’imiti ikoreshwa mu gusukura intoki (hand sanitizer), udupfukamunwa, ndetse n’utunozasuku, ibyo bikazafasha abakorerabushake b’ubuzima barenga 58,000 mu rugamba rwo kurwanya COVID-19.
“UNICEF yiyemeje guharanira ko buri mwana abaho kandi akagira ubuzima bwiza, niyo mpamvu gushyigikira guverinoma y’u Rwanda mu kugabanya imfu z’impinja twabigize intego yacu ya mbere. Twishimiye cyane guteza imbere gahunda ya leta yo kuzamura ireme ry’ubuzima binyujijwe muri ibi bikoresho by’ingenzi bitanzwe uyu munsi,” Julianna Lindsey, Uhagarariye UNICEF mu Rwanda akomeza agira ati: “Turizera ko ibi bikoresho bizunganira ibindi bikorwa turimo mu bitaro 22 ndetse n’ibigo nderabuzima 75 dufasha, harimwo no gutangiza ibyumba byihariye aho abaganga bita ku mpinja zivuka imburagihe cg zivukana ibindi bibazo byihariye.”
“Guverinoma y’uRwanda yishimiye cyane iyi nkunga dutewe na UNICEF, cyane ko muri iki gihe cya COVID-19, gutanga service z’ubuzima bikenewe ku rugero ruri hejuru,” Dr. Daniel Ngamije, Ministiri w’Uburezi arakomeza agira ati: “Ubuzima bw'imyororokere, ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana wavutse, ndetse n’ubuzima bwiza bw’umwana n’ingimbi ni byo by’ ibanze ku Rwanda, kandi urwego rw’ubuzima rugamije gushyigikira uko abaturage b’u Rwanda babona mu buryo bwihuse services zerekeye ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bw’umubyeyi n’umwana wavutse, ubw’ingimbi ndetse no kugabanya imfu z’ababyeyi, iz’abana bavuka, iz’impinja n’iz’abana bataruzuza imyaka itanu, kandi bakabona ibikenewe ariko bitaboneka mu kuboneza urubyaro, gutwita kw’ingimbi, kurandura virusi itera sida umubyeyi yanduza umwana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”
Usibye ibi bikoresho byatanzwe, UNICEF ifite ubufatanye na Royal College of Paediatrics and Child Health hamwe na Rwanda Paediatrics Assocation. Binyuze muri ubwo bufatanye, abaganga, abaforomo, n'ababyaza bo mu Rwanda bahugurwa n’inzobere mu kwita ku bana bavuka zaturutse mu Bwongereza no mu bindi bitaro byihariye byo mu Rwanda.
Ibi bikoresho bishya bizafasha gukurikirana no kwita ku babyeyi mu gihe bagiye kubyara na nyuma y’aho, kandi bizatanga ubufasha bw’ubuhumekero ku bana mu bitaro 22. Ibi bikoresho by’inyongera bizatanga kandi ubuhumekero kubarwayi ba COVID-19 mugihe bikenewe. UNICEF yatanze kandi ibikoresho bifite agaciro karenga 100,000 by'amadolari yo gukumira no kurwanya indwara ya COVID-19 (IPC), harimo udupfukamunwa (masks) twiswe N95 zirenga 12,000 na toni eshatu z'ifu ya chlorine izifashishwa mw’isuku n’isukura.
Amajwi namashusho
Menya ibyerekeye UNICEF
UNICEF iteza imbere uburenganzira n'imibereho ya buri mwana, mubyo dukora byose. Twese hamwe n’abafatanyabikorwa bacu, dukorera mu bihugu n’ intara 190 kugirango dushyire iyo mihigo mu bikorwa bifatika, twibanda cyane ku bikorwa byo kugera ku bana batishoboye kandi batandukanijwe, bigirira akamaro abana bose, ahantu hose.
Ushaka kumenya andi makuru yerekeranye n’uburyo UNICEF ifasha Leta y’u Rwanda mukurwanya COVID-19, sura ikigo cy’ amakuru cy’ u Rwanda COVID-19.
Ukeneye ibisobanuro birambuye kubyerekeye UNICEF n’akazi kayo ikorera abana b’u Rwanda, sura urubuga rwacu kuri www.unicef.org/rwanda cyangwa ukurikire UNICEF Rwanda ku mbuga zacu nkoranyambaga nka Twitter, Facebook na Instagram.