Kugirira icyizere inkingo, gukemura ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko, no gukemura itandukaniro ry’ikoranabuhanga mu mahirwe akomeye ku bana bo ku isi nyuma y’icyorezo – UNICEF
Mu ibaruwa ifunguye ivuga ku isi yose nyuma ya COVID-19, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UNICEF agaragaza amasomo atanu yavuye kuri iki cyorezo cyugarije Isi.

- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
NEW YORK, 17 Gashyantare 2021 – Nk’uko bikubiye mu butumwa bw’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UNICEF, Henrietta Fore, mu ibaruwa ye ifunguye ya buri mwaka, avuga ko kuvugurura icyizere ku isi hose ku nkingo, gukemura ibibazo bibangamira ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho myiza y’urubyiruko, kurwanya ivangura, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, no guca icyuho cy’ikoranabuhanga ni amahirwe akomeye ku bana icyorezo cya COVID-19 cyeretse amahanga.
Muri iyo baruwa, yasohowe mu gihe UNICEF itangiza ku isi hose kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 imaze ishinzwe, Fore arerekana uburyo mu gihe isi ikomeje guhangana n’icyorezo cya COVID-19, hakenewe gukoresha amahirwe y’ingenzi atangwa kugira ngo twongere twiyumvire isi ibereye abana.
Fore agira ati: “Mu gihe dutangiye isabukuru y’imyaka 75 ya UNICEF, twibutse ko uyu muryango washinzwe hagati y’ikindi cyuho cy’mateka nyuma y’Intambara ya kabiri y’Isi yose.”
Akomeza agira ati: “Icyo gihe, byari kuba byoroshye kuzahazwa n’ibibazo byugarije abana mu isi yugarijwe n’intambara. Ariko twongeye gutekereza ku bishoboka. Twubatse gahunda nshya y’ubuzima n’imibereho myiza ku isi. Twatsinze ibicurane n’iseru. Twubatse Umuryango w’Abibumbye. Ibyo amateka yongeye kuduhamagarira.”
Ku nkingo, Fore araburira ko gutinda kw’inkingo bizagira ingaruka zikomeye ku bushobozi bwacu bwo gutsinda COVID-19. Nubwo twakorana na za guverinoma, abafatanyabikorwa n’abaterankunga mu gufasha kugura, gutwara no gutanga inkingo ku isi hose, tugomba kandi kubaka icyizere mu nkingo kugira ngo abaturage babyemere. Ati: “Nta cyizere, inkingo ni inzabya zihenze zibereye gusa mu biro by’abaganga.”
Ku buzima bwo mu mutwe, Fore avuga ko COVID-19 yiyongereyeho impungenge z’ihungabana ry’ubuzima bwo mu mutwe hagati y’abana n’urubyiruko, anasaba amahanga gukora byinshi. Ati: “Ibihugu bigomba gutanga ishoramari rikwiye kuri iki kibazo, kwagura ku buryo bugaragara serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe no gutera inkunga urubyiruko mu baturage ndetse no mu mashuri, kandi rushingiye kuri gahunda z’ababyeyi kugira ngo abana bo mu miryango itishoboye babone inkunga no kurindwa igihe bari mu rugo.”
Mu gukemura itandukaniro rishingiye ku ikoranabuhanga, Fore yerekana uburyo guma mu rugo ku isi yagaragaje ubusumbane. Mu gihe cyo guhagarika amashuri mu 2020, abagera kuri 30 ku ijana by’abanyeshuri bo ku isi ntibashoboye kubona imyigire y’iya kure -mu gihe bamwe mu bana bamwe basanzwe badashobora kubona uburezi bufite ireme. Ibaruwa isaba kongera gutekereza ku burezi no gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobore gukoreshwa mu kongera uburezi no kwerekeza kuri ejo hazaza.
Iyi baruwa yerekana uburyo iki gihe ari icy’amahirwe y’ingenzi. Fore agira ati: “Umuryango mpuzamahanga ugomba gushyigikira izahura ridaheza hashyirwa imbere ishoramari ku bana. Akomeza agira ati: “Uyu mwaka, mu gihe UNICEF yizihiza isabukuru y’imyaka 75 yo gutekereza ku bihe biri imbere ya buri mwana, reka twese dutere ingabo mu bitugu abana n’urubyiruko bafite icyerekezo gishya, tubaremera amahirwe, tubafasha gukabya inzozi, kandi tubashyigikira mu bice byose by’ubuzima bwabo.”
Nimero z'Abanyamakuru
About UNICEF
Ibyerekeye UNICEF
UNICEF ikorera mu bice bitandukanye ku isi, kugira ngo igere ku bana batishoboye. Hirya no hino mu bihugu 190, kuri buri mwana, ahantu hose, kugira ngo twubake isi nziza kuri buri wese. Ukeneye ibisobanuro birambuye kubyerekeye UNICEF n’akazi kayo kubana, sura kuri www.unicef.org
Kurikira UNICEF kuri Twitter, Facebook, Instagram no kuri YouTube.