Gukangurira abantu kwirinda Ebola mu musigiti
Uburyo Imamu wo mu Rwanda ari gufasha abantu kwirinda Ebola mu musigiti
- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
KIGALI, mu Rwanda – Imamu Mashaka Ally, w’imyaka 53 amaze imyaka ibiri ayobora imbaga y’abasiramu mu murwa mukuru w’u Rwanda. Mu mujyi Rwagati, inzogera ya Azaan yumvikana cyane ihamagarira abasiramu kuza gusenga ku musigiti, iyo baje abakirana akanyamuneza abasuhuza amwenyura.
Imamu Ally asobanukiwe n’akaga katewe na Ebola. Mu gihe cyashize yayoboye undi musigiti i Rubavu, umujyi uhana imbibi na Kongo kandi wari ufite ibyago byo hejuru byo kugerwamo icyarezo cya Ebola. Nk’abayobozi b’ababsiramu, ba Imamu bakunda Mashyaka Ally kubera ko ashobora gukoresha umwanya we w’ubuyobozi mu kuzana impinduka no gutambutsa ubutumwa bw’ingezi bugamije kwirinda Ebola.

“Ni inshingano zanjye kurinda abaturage uko mbishoboye.”
Amasengesho yo ku wa gatanu yitwa ya Ijumu’ah n’umuhango ukomeye muri Isiramu, Imamu akoresha igice cy’umwanya we mu kwigisha abayoboke be. Iyo ahagaze ku kameza karekare aho akunze guhagarara yigisha handitse amagambo ya korowani, Imamu Ally ashishikariza abayoboke kwirinda icyorezo cya Ebola bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune.
Agira ati: “Tuzi ibimenyetso by’indwara ya Ebola,” mu ijwi ryumvikana hose mu musigiti no mu nsakazamajwi.
“Umuriro mwinshi, umutwe, kuruka no kuva amaraso mu myenge yose y’umubiri. Uramutse uzi umuntu urwaye Ebola, wamutabariza uhamagara umurongo utishyura 114.”

Mu gihe Imam Ally avuga yifashisha imirongo ya korowani, abakorerabushake batanga izo nyandiko zikubiyemo ubutumwa bwo kwirinda Ebola zanditswe na UNICEF hamwe n’abafatanyabikorwa zifite amafoto mu mabara asobanura kugira ngo batabura amakuru ashobora gufasha kurengera ubuzima.
Mu gice cyahariwe abagore, umugore uryamishije umwana we arikureba izo nyandiko zikubiyemo ubutumwa bwo kwirinda Ebola. Abana b’abakobwa bari iruhande rw’inkingi nini y’umusigiti, bari kureba ibyanditse mui rizo nyandiko n’amatsiko menshi.

UNICEF n’abafatanyabikorwa bahuguye abayobozi b’amadini barenga 320 barimo Imamu Ally ku byerekeye kwirinda icyorezo cya Ebola, kugira ngo babashe gutanga ubutumwa bwo kwirinda mu nyigisho zabo, mu masengesho no mu biterane mu Rwanda hose.
Imbere mu musigiti, amagambo ya Imamu Ally ararangira munsakazamajwi yuzuyemo amarangamutima asaba abantu kwirinda bo ubwabo no kurinda bagenzi babo. Amasengesho ya Ijuma ya none ku wagatanu aranyura kuri radiyo Voice of Africa, bityo abashe kugera ku bihumbi byinshi mu mujyi.
Ariko Imamu Ally azi neza ko amagambo ye ari intangiriro yo guhindura imyitwarire.
“Kugira ngo abayoboke banjye babashe gusobanukirwa, ngomba gushyira mu bikorwa ibyo mbigisha, kubabera urugero. Ngomba kubategurira inyigisho zibagera ku mutima."
Imamu Ally akoresha ibimenyetso by’amaboko mu gihe avuga mu rwego rwo gushimangira ibyo ari kuvuga.
“Mu byukuri, ngomba gutanga urugero no kurushaho kwegerana n’abayoboke banjye. Ubu nibwo buryo butuma habaho kuzuzanya.”