Inama zitangirwa kuri radiyo
UNICEF itera inkunga radiyo “Radiyo Isano” mu gukora ubukangurambaga mu kwirinda icyorezo cya Ebola ku mupaka w’u Rwanda na Kongo.
- English
- Kinyarwanda
RUBAVU, mu Rwanda - Mu isoko ribamo urujya n’uruza rwo ku rwego rwo hejuru ryo ku mupaka wa Petite Barriére, Esperance Nyiramahirwe ari gupanga imbuto ze kuri ka etajeri ke. Iruhande rwe hari ibase nini yuzuye amazi, akoresha mu gukaraba intoki igihe amaze gupimira abakiriya. Ntabwo ari wenyine ubikora-impumuro y’umuti uri mu mazi ibasha gukwira mu isoko, ihumura nko mu cyumba cy’ibitaro.
Esperance aragira ati: "Iradiyo itangaza amakuru ya Ebola umunsi wose. Niyo mpamvu natangiye gushyira amazi hafi ya etajeri yanjye kugira ngo nkomeze kugira isuku no kwirinda indwara.”
Kuba akarere ka Rubavu gaherereye ku mupaka uhana imbibe n’igihugu cya Repuburika iharanira demokarasi ya Kongo, ni akarere gafite ibyago byo kuba ka kageramo icyorezo cya Ebola. Guhera mu rukerera kugeza mu kabwibwi, abacuruzi n’abakiriya baba bambukiranya umupaka mu bucuruzi bwa buri munsi.
Esperance yagize ati: “Numvise ko abantu bagera 40,000 bambukiranya umupaka buri munsi.”
Nubwo hari akaga ko kwandura, iterambere ry’ubucuruzi bwa Esperance rishingiye ku bakiriya benshi bambukiranya umupaka buri munsi. Uretse gukaraba intoki kenshi, yabashije kumenya ibimenyetso bya Ebola uburyo ivurwa no kuyirinda abikuye kuri radiyo Isano, radiyo y’abaturage iterwa inkunga na UNICEF itambutsa ubutumwa bwo kwirinda bumara umunota umwe buri saha.
Uko Esperance acuruza wotameloni n’abakiriya bakaba banyuranamo hagati ya za etajeri, radiyo Isano irumvikanira mu nsakazamajwi z’isoko.
Umunyamakuru ari kurangurura agira ati: “Mu gihe wakenera ibisobanuro birambuye ku ndwara ya Ebola, wahamagara ku murongo utishyura 114.”
“Abantu baza mu isoko ryo ku mupaka nta mwanya baba bafite wo gusoma ibinyamakuru cyangwa ngo bakoreshe imbuga nkoranyambaga. Ni yo mpamvu dukoresha radiyo.”
Francois “Sano” Niyigena niwe washinze radiyo Isano igamije kugeza ubutumwa ku baturage bushobora gukiza ubuzima bwabo.
Mu mezi arindwi ashize, UNICEF yateye inkunga radiyo Isano kwagura imbaraga zayo zo kumvikana iva ku duce tune yari isanzwe yumvikanamo igera ku duce umunani, byatumye ibasha kumvikana ahantu hanini kandi ishaka abanyamakuru benshi bafasha mu gukwirakwiza amakuru yo kwirinda n’amakuru mashya agezweho kuri Ebola.
Sano aragira ati: “Turi gutegura ikinamico izanyura kuri radiyo ikangurira abantu kwirinda Ebola. Twamaze guhimba indirimbo yakozwe n’abahanzi bazwi.”
Amwenyura yagize ati: “Yego turashaka gutanga ubutumwa ariko tugomba no kugira umwihariko.”
Iyo usuye Esperance aho akorera ku iseta ye, usanga nta mpungenge afite. Biragaragara ko radiyo Isano irigukora akazi neza.
Esperance mu ijwi ryuje ishema yagize ati: “U Rwanda rwafashe ingamba zikomeye mu kwirinda Ebola.” Nta bwoba dufite.”