Gusura buri rugo mu rwego rwo kurwanya Ebola
UNICEF n’abafatanyabikorwa bahuguye abajyanama b’ubuzima barenga 1,000 mu Rwanda ku bijyanye no gusura imiryango no kubigisha uko kwirinda Ebola.
- English
- Kinyarwanda
MUSANZE, mu Rwanda - Mu mudugudu Umwidagaduro, Daniel Munyankindi akomanze ku rugi rw’abaturanyi ahita yinjira. Ntabwo ari urugo rwa mbere asuye uyu munsi, afashe intebe aricara atangira kuganiriza umuryango yizihiwe.
Daniel agira ati: “Nimubwire, ese hari amakuru mwaba mufite kubyerekeye Ebola?”
Daniel n’umwe mu bajyanama b’ubuzima bane bo mu mudugudu bahuguriwe gukora ubukangurambaga bwo kurwanya Ebola. Mu gihe asura imiryango mu baturage, abigisha ibimenyetso bigaragaza ko umuntu yanduye Ebola, uburyo bwo kwivuza, n’uburyo bwo gukumira indwara kugira ngo itagera mu baturage.
Kwirinda Ebola bihera mu rugo
Amezi atanu ashize, UNICEF n’ubafatanyabikorwa (GHDF) batangije gahunda yo gusura imiryango mu turere 15 turi mu kaga ko kwandura Ebola. Abajyanama b’Ubuzima bagera ku 10,000 barahuguwe hagamijwe gukora ubukangurambaga ku miryango 30,000.
“Iyo usuye abantu mu miryango yabo, bibafasha kurushaho kwegerana. Mushobora kuganira ku buryo bworoshye kubera ko abantu bumva bisanzuye gutanga ibitekerezo byabo no kubaza ibibazo.”
Mu buryo butangaje, abajyanama b’ubuzima nka Danel bamaze gusura imiryango irenga 43,000 babagezaho ubutumwa bubafasha kwirinda Ebola.
Amwenyura, yagize ati: “Impinduka zimaze kugaragara ni nyinshi. Iyo nsuye imiryango, nsanga abarenga 50% bazi uburyo bwo kwirinda Ebola. Turikubasangiza ubumenyi kandi turi guhugura abaturage bacu.”
Inzira iracyari ndende
Iyo aganira n’imiryango yasuye, Daniel arabereka ibimenyetso biri mu mabara bigaragaza ibimenyetso bya Ebola. Bene izi nyandiko z’ihererekanyabutumwa zakozwe na UNICEF zitangwa mu midugudu ibihumbi.
Mu gihe akaga ko kwandura Ebola kiyongera, abandi bajyanama b’ubuzima barenga 1,500 barahuguwe. UNICEF na GHDF yongeye kwiha intego yo gusura imiryango 115,780, aha yibutsaga akazi gasigaye ko gukora.
Daniel yagize ati: “Kugeza ubu, nasuye imiryango 25. Numva ko ubu buryo bwo gusura imiryango buruta amatangazo ya radiyo. Biroroha gusabana.”
Kugira ngo ikumirwe ntiyinjire mu Rwanda, UNICEF itera inkunga gahunda ya Leta yo kurwanya ibyorezo binyuze mubukangurambaga bw’abaturage, igatanga amakuru no gushyiraho imbuga z’ibiganiro binyuze mu itangazamakuru ndetse no gukora inyandiko zihererekanyabutumwa ku bimenyetso bya Ebola, uburyo ivurwa n’ingamba zo kuyikumira. UNICEF yateguye imfashanyigisho z’amashuri kandi ihugura abajyanama b’ubuzima 10,000 kubyerekeye amakuru ashobora gukurura akaga kandi itera inkunga ibitaro 24, ibigo nderabuzima 259, itanga ibikoresho bishyirwa ahantu 21 hambukirwa. Abantu barenga miliyoni 6 bagejejweho ubutumwa, hari ibikorwa biri gukorwa kugira ngo mugukora ubukangurambaga mu turere 15 turi mukaga ko kugira ibyago byo kwandura Ebola.