Byinshi wamenya kuri Ebola, ibibazo n’ibisubizo
Hashize umwaka icyorezo cya Ebola kigaragaye muri Kongo. Twicaranye n’abana, imiryango yabo, abakuru b’amadini bo mu Rwanda kugira ngo turebe ubumenyi bafite mu kwirinda Ebola.
- English
- Kinyarwanda
RWANDA - Kuba icyorezo cya Ebola cyaragaragaye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, bivuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite ibyago byo hejuru byo kwandura iyo ndwara. Muri Nyakanga 2019, mu mugi wa Goma hagaragaye abantu babiri banduye Ebola, umugi uhana umupaka n’u Rwanda, bikaba byarazamuye cyane ibyago byo kuba iyo virusi yakwinjira muri iki gihugu.
UNICEF na Leta y’u Rwanda bakora ubutaruhuka kugira ngo bageze ku banyarwanda amakuru atandukanye kuri Ebola, cyane cyane babigisha kwirinda icyo cyorezo n’uko bakwitwara kiramutse kigaragaye m Rwanda. Twegereye abantu batandukanye, batuye mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo twumve ibyo bazi kuri Ebola.
Ushobora kutwibwira?
Nitwa Kayijuka Asumani mfite imyaka 85 kandi ndi mu basaza bo kuri uyu musigiti wa Madina hano i Kigali.
Nsengera buri gihe kuri uyu musigiti kuva bawubaka muri 1995. Ndi muri komite y’umusigiti nijye ushinzwe gukurikirana ko amabwiriza ashyirwa mu bikorwa.
Ni iki wari uzi kuri Ebola mbere?
Numvise bavuga Ebola mu makuru ya radiyo, bavuga ko yagaragaye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo no muri Uganda.
Uyu munsi wungutse ubuhe bumenyi mu nyigisho batanze kuri Ebola?
Nize uko ushobora gukangurira abandi ibikorwa byo kwirinda Ebola no kwigisha abandi kwirinda iyo ndwara. Tugomba kubahiriza amabwiriza kuko u Rwanda rwashyizeho ingamba zidufasha kwirinda icyo cyorezo. Niba warakoreye urugendo ahantu hagaragaye Ebola, ugomba kwegera abaganga bakagupima kandi bakareba niba udafite umuriro.
Numvise ko inyigisho z’uyu munsi zari zigamije gukangurira abantu bari baje gusenga mu musigiti uyu munsi kwirinda Ebola. Abatari babifiteho ubumenyi ubu batashye bazi uko bakwirinda icyo cyorezo.
Ni ayahe makuru kuri Ebola uzageza ku ncuti zawe no kubagize umuryango wawe?
Ni ibimenyetso by’indwara ya Ebola nko kugira umuriro mwinshi, kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri no gucibwamo. Niba umuntu agize kimwe muri ibyo bimenyetso, namugira inama yo guhita ajya kwa muganga, nkanasaba abamwegereye ko birinda kumukoraho ahubwo bagahita babimenyesha ubuyobozi n’ibitaro mbere y’uko uwo muntu ahura n’abandi bantu bakamwegera.
Mushobora kutwibwira?
Nitwa Umutoni Denise, mfite imyaka 30, nabyaye abana bane. Ntuye hano mu Nyakabanda mu mujyi wa Kigali natangiye kuza gusengera hano kuri Victory Church mfite imyaka 12.
Pasiteri Uwamariya muhujwe n’iki?
Mama Pasiteri? Muzi kuva kera, mfite imyaka cumi n’umwe.
Mbere y’uko ubyumvira hano ku rusengero uyu munsi, hari amakuru wari ufite kuri Ebola?
Nari nziko ari ngombwa kuyirinda. Ebola nari nyizi.
Ni ikihe gishya wize kuri Ebola uyu munsi? Ni iki urahindura mu buzima bwawe bwa buri munsi nyuma yo kugira ubumenyi kuri iki cyorezo?
Nize ko mu byo dukora byose tugomba kurangwa n’isuku ku mubiri n’ahandi hose. Icyo ngiye guhindura ni ukwita ku isuku cyane. Ngiye kujya nkaraba intoki n’amazi meza n’isabuni kuko ubundi nakarabaga intoki n’amazi gusa ariko ubu ngiye kujya nkoresha isabuni.
Mu nyigisho wahawe ni ayahe makuru ugiye gusangiza umuryango wawe?
Ngiye gukangurira abantu kwirinda iyi ndwara kuko hari benshi batemera ko iriho. Icyo nzaheraho ni ukubamenyesha ko iyo indwara ihari ko bagomba kuyirinda.
Watubwira izina ryawe n’imyaka ufite?
Nitwa Habinshuti Fabrice, nkaba mfite imyaka 12. Niga mu mashuri abanza mu murenge wa Shangi, mu karere ka Nyamasheke.
Numvise ndi ku ishuri iby’ubu bukangurambaga bwo kwirinda Ebola, hanyuma niyemeza kuhanyura ntashye.
Ni iki wungukiye muri ubu bukangurambaga bw’uyu munsi?
Nafashe ko niba nshaka kwirinda Ebola ngomba kwirinda kurya inyama z’amatungo yipfishije, kandi ko ngomba kwirinda kujya ahantu hagaragaye Ebola.
Ni iki wabwira abandi bana batitabiriye ubu bukangurambaga ku kwirinda Ebola?
Nabagira inama yo kwirinda kujya ahantu hagaragaye Ebola no kwirinda kurya inyama z’inyamaswa zipfishije.
Ku bindi bisobanuro bijyanye n’ibindi UNICEF iri gukora mu rwego rwo gukumira Ebola, wasura urubuga rwacu ukabisoma kandi ukanahabona raporo ivuga uko ibintu bihagaze.