Ibikorwa by’ubutabazi no kurwanya ibiza
UNICEF yita ku bana bakeneye ubufasha n’abari mu kaga kurusha abandi mu Rwanda

- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
Imbogamizi
Umurwayi wa mbere wa COVID-19 yagaragaye mu Rwanda ku itariki ya 14 Werurwe 2020.
Nyuma y’uko hagaragaye umurwayi wa mbere wa COVID-19 muri Werurwe 2020, Guverinoma y’U Rwanda yafunze amashuri kandi ishyiraho amabwiriza ya Guma mu rugo yo gufasha kugabanya ikwirakwira ry’iyi ndwara. Nubwo umubare w’abanduye iyi ndwara ukomeza kuzamuka, umubare w’abayikira nawo ugenda wiyongera, bikaringaniza uburemere bw’ikibazo. Hari n’umubare muto w’abamaze guhitanwa n’iyi ndwara. Abagaragayeho iyi ndwara ya COVID-19 barakurikiranwa ndetse n’abbahuye nabo barashakishijwe bitabwaho.
Niba ushaka amakuru agezweho ajyanya na COVID-19 mu Rwanda:
- Kurikira kuri Twitter ya Minisiteri y’Ubuzima.
- Soma raporo igezweho ya UNICEF.
U Rwanda rucumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro barenga 150,000 baturutse mu bihugu bibiri.
Muri Mata 2015, abarundi bahunze igihugu cyabo kubera ibibazo bishingiye kuri politike byatumye haba umutekano muke. Kuri ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi z’abarundi mu Nkambi ya Mahama zingana na 69,000. Abarenga 50 ku ijana by’izi mpunzi ni abana.
Abana ni bo bakunze guhura n’ibibazo mu bihe by’umutekano muke bityo bikabagiraho ingaruka zikomeye. Abana barenga 4,000 ntabwo biga, abarenga 2,000 baje bonyine cyangwa baratandukanye n’ababyeyi babo, kandi bakunze kurwara indwara zidakira kubera kubura indyo nziza n’ubuvuzi. Kuza kw’impunzi kwatumye habaho ubucucike ndetse bituma amazi meza yo kunywa aba make, havuka ibibazo by’isuku n’isukura, kandi byongera indwara z’ibyorezo. Abagore n’abana bari mu nkambi bakunze guhura n’ihohotera rishingiye ku gitsina bityo bikabongerera ibibazo.
Inkambi eshanu zicumbikiye impunzi zavuye muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) zashyizweho muri 1996,1997, 2005, 2012 na 2014. Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi (UNHCR) – wafashe inshingano yo kwita kuri izi mpunzi ku buryo bwuzuye muri 2012. Kuri ubu hari impunzi z’abanye Kongo ziri hafi 76,200 mu Rwanda ndetse n’abasabye ubuhungiro bangana na 5,200.

Byemejwe ko akaga ko kwandura Ebola kari hejuru mu Rwanda.
Ku itariki ya 1 Kanama 2018, icyorezo cya Ebola nibwo cyatangajwe ku mugaragaro muri Kivu y’amajyaruguru no mu ntara ya Ituri mu majyaruguru ashyira iburasirazuba, hafi y’u Rwanda. Abantu barenga 3,000 banduye virusi ya Ebola abarenga 2,000 kugeza ubu ni bo bamaze guhitanwa nayo kandi abenshi muri bo ni abana n’abagore. Nubwo Ebola itaragera mu Rwanda, ariko hari uturere 15 twegeranye n’umupaka turi mu kaga ko kuba twakwandura Ebola binyuze ku butaka cyangwa mu kirere.
Soma urusheho gusobanukirwa icyorezo cya Ebola muri RDC.
Leta y’u Rwanda yahise itangiza imyiteguro yo guhangana n’icyorezo cya Ebola muri 2018 kugira ngo igabanye ibyago byo kwanduzwa cyangwa kuyihererekanya binyuze ku mupaka. UNICEF ifasha Leta mu bintu byinshi bitandukanye by’ingirakamaro mu rwego rwo gukumira Ebola ngo itinjira mu Rwanda:
- Imyitozo yo kwitegura no gushushanya uko tuzabigenza
- Uburyo utegura ibikoresho uri bwifashishe
- Itangazabutumwa mu gihe k’icyorezo no gukangurira abaturage kugira uruhare mu kukirwanya
- Guhugura abakozi bashinzwe ubuzima ku karere n’abakora mu rwego rw’ubuzima
UNICEF iri mu bagize inama y’itsinda rya tekiniki ikaba ikorana na Leta mu Itangazabutumwa mu gihe k’icyorezo no gukangurira abaturage kugira uruhare.

Igisubizo
Igisubizo kuri COVID-19
Mu Rwanda Minisiteri y’Ubuzima niyo iyoboye ibikorwa byo guhangana na COVID-19. Mu kwezi kwa Werurwe 2020, hateguwe Gahunda y’Igihugu y’Igisubizo kuri COVID-19 yubakiye ku nkingi umunani zikurikira:
- Ubuyobozi n’ihuzabikorwa,
- Gukurikirana ikwirakwira ry’icyorezo,
- Amarembo nyinjirabikorwa,
- Laboratwari/Aho bapimira ibizami,
- Gukumira no guhangana n’ubwandu,
- Kwita no gukurikirana abanduye n’abarwayi,
- Itangazabutumwa mu gihe cy’icyorezo no gukangurira abaturage kugira uruhare mu kukirwanya,
- Ibikoresho
UNICEF ifasha Guverinoma y’u Rwanda gushyira mu bikorwa iyi gahunda by’umwihariko mu bikorwa bikurikira:
- Gusakaza ubutumwa mu baturage bujyanye no gukumira COVID -19 n’uburyo bwo kugera kuri serivise;
- Kwinjiza abaturage mu bikorwa by’itangazabutumwa ku cyorezo;
- Gushyikiriza abakozi bo mu buzima n’abakorerabushake ibikoresho byo kwikingira
- Guhugura abakozi b’ibigo by’ubuzima n’abakorerabushake ku bijyanye no gukumira no guhangana n’icyorezo;
- Guhugura abatanga serivise z’ubuzima ku buryo bwo gutahura, kohereza ku zindi nzego z’ubuzima no gufasha abana n’ababyeyi batwite cyangwa bonsa bafite ubwandu bwa COVID 19;
- Guhugura ababyeyi n’abarezi bita ku bana bato ku buryo bunoze bwo kugaburira abana mu bihe by’icyorezo cya COVID-19;
- Gufasha abana kwigira mu rugo muri iki gihe amashuri yafunzwe;
- Gufasha amashuri kongera gufungura hubahirijwe amabwiriza;
- Gufasha abana badafite ababyeyi cyangwa imiryango ibitaho kubona aho baba, nko kubera umwana umubyeyi utaramubyaye cyangwa kwakira umwana mu muryango.
Soma raporo igezweho ya UNICEF kuri COVID-19 ubone amakuru arambuye.

Gufasha impunzi
Minisiteri y’Ibiza na HCR zihuza ibikorwa byo kugoboka impunzi. Ariko UNICEF ikaba ifasha mu bijyanye n’amazi, isuku n’isukura; uburezi; imikurire y’abana bato; kurengera abana; ubuzima; n’imirire y’impunzi z’abarundi ziri mu nkambi ya Mahama.
Ingamba y’ubutabazi UNICEF, Leta n’abandi bafatanyabikorwa bakoresha ni ugutanga serivise zikomatanije mu mpunzi kugirango uburenganzira bwabo bw’ibanze bwubahirizwe. Ibi bikubiyemo kubandika, kubacumbikira, kubaha ibikoresho byo mu rugo, ibiryo n’amazi, kubungabunga isuku n’isukura, serivise z’ubuzima n’imirire, uburezi no kurengera abana.
Mu buzima, UNICEF ifasha mu gutanga inkingo za ngombwa ku bana bose bari munsi y’imyaka itanu i Mahama. Izi nkingo zirimo urw’igituntu, Imbasa, Agapfura, Tetanosi na Kokolishi, Hepatite B, Urukingo rw’Ibicurane byo mu bwoko bwa Haemophilus b, Rotavirusi, Umusonga, n’urw’iseru/Rubella. Abagore batwite bahabwa urukingo rwa tetanusi.
Mu byerekeye imirire, UNICEF ifasha mu gutanga ibiribwa biteguye bifasha nk’umuti (RUTF) mu rwego rwo kuvura imirire mibi y’igikatu n’amafu yongeyemo intungamubiri. Mu rwego rwo kurwanya kubura amaraso mu bagore batwite ndetse n’indi miti irwanya igabanuka rya za vitamini mu bana.
Mu mikurire y’abana bato, UNICEF iri kubaka ibigo byigisha bikanita ku bana bato bafite imyaka 3-6 no guhugura abana n’abafashamyumvire uburyo bwiza bwo kwita ku mwana no gukangura ubushobozi bwe murugo. Hafi abana 6,500 babashora guhabwa izi serivise.
Mu rwego rw’uburezi, UNICEF ifasha mu gushyira abana b’impunzi z’abarundi mu mashuri y’u Rwanda, kugira ngo babashe kwiga bakoreshereje integenyanyigisho n’ururimi bikoreshwa mu Rwanda. UNICEF na none yatanze ibikoresho by’ishuri – aha twavuga ibikapo by’abanyeshuri n’amakaye – yashyize za mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri ari hafi mu rwego rwo guteza imbere ireme ryuburezi.
Mu byerekeye kurengera abana, UNCEF ifasha mu guhuza abana batandukanyijwe n’imiryango. UNICEF ifasha kandi abakozi bahuguriwe gukurikirana ibibazo by’ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’abashinzwe imicungire y’ahantu hizewe hagenewe abana, aho bakinira, bigira ndetse baruhukira n’ibibazo bijyanye n’ubuhunzi. Abana barenga 7,500 n’urubyiruko bakoresha aha hantu buri cyumweru.
Gukumira Ebola
Reba amakuru agezweho ajyanye n’imyiteguro yakozwe mu kwirinda icyorezo cya Ebola mu Rwanda.
UNICEF na Leta y’u Rwanda mu bikorwa byo kwitegura Ebola, hakorwa imyitozo ishushanya uko bizakorwa, hategurwa aho ibikoresho bizashyirwa, akaga ko kwanduzanya icyorezo n’uruhare rw’abaturage, guhugura abakozi b’ibigo nderabuzima, abajyanama b’ubuzima n’ibitaro by’uturere. Aya mahugurwa azibanda ku gukangurira abaturage kuba maso aho batuye. Kubereka ibimenyetso byerekana ko wanduye no kuyikumira harimo guteza imbere gukaraba intoki n’isabune.
UNICEF yafashije Leta y’u Rwanda gukora ibikorwa by’ingenzi mu rwego rwo gukumira Ebola:
- Gushyira umukozi w’igihe gito muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe gukumira indrwara zandura n’imicungire yazo
- Kubaka ikigo kivura Ebola
- Kugura ibikoresho nk’isabune, umuti wo gukaraba intoki, kubaka aho bakarabira hatandukanye n’ahaterekwa amazi
- Guhugura abakozi b’akarere n’abo ku rwego rw’igihugu mu gukumira Ebola
- Gukora ubushakashatsi ku byerekeye ubumenyi, imyifatire ndetse n’imikorere mu rwego rwo kwitegura Ebola
- Gutanga ubutumwa bugamije guhindura imyitwarire binyuze mu nyandiko ndetse n’amatangazo aburira binyuze mu nama z’abaturage ndetse no gusura imiryango
- Gutegura ubutumwa buzakoreshwa mu bukangurambaga kuba sosiyare n’abakozi bakora mu kurengera abana
Mu gihe icyorezo cya Ebola cyaramuka kigeze mu Rwanda, UNICEF irasaba ko ibigo byose mbonezamikurire y’abana bato byahita bifungwa. UNICEF izakomeza kwitabira inama z’amatsinda y’inzobere mu gukumira Ebola hamwe na Leta.