Mu Rwanda hatangiye radiyo y’abaturage nshya ‘Radio Isano’

Uko umugabo unyotewe n’impinduka, yigisha abaturage mu Rwanda.

Yanditswe na Isaie Kaburabuza
21 Gashyantare 2019

RUBAVU, Rwanda - Francois “Sano” Niyigena, yicaye mu kumba gato karimo sitidiyo, utwumvisho two mu mwatwi yatuzengurukije ku ijosi, ahise ahaguruka ava ahari mudasobwa ajya ahari mikoro ya radiyo.

“Nkimara kurangiza kaminuza, numvaga nshaka kugira icyo nakora cyafasha abana, urubyiruko n’abagore.”

"Sinari mfite amafaranga menshi ariko ntibyambujije gushinga umuryango utegamiye kuri Leta witwa "Easy and Possible” bivuga ngo ‘biroroshye kandi birashoboka’."

Sano yatangiranye umuryango utegamiye kuri Leta ibitekerezo bikomeye. Kubera ko ingo nyinshi mu Rwanda zitunze radiyo, Sano yiyemeje ko igikorwa cya mbere uwo muryango uzaheraho ari radiyo, ubu ayifashisha mu gutanga ubutumwa bwigisha abaturage.

 

Francois “Sano” Niyigena sits in his tiny one room radio studio, headphones around his neck, quickly moving between his laptop and his radio mic.
UNICEF/UN0336075/Wotton

 

Sano aseka cyane yagize ati: “Izina ryanjye ni ryo nahaye iyi radiyo, ni ‘Radio Isano’.”

“Twatangiye tugeza ku baturage ubutumwa bubakangurira kugira isuku. Radiyo yacu ikorera mu isoko ricururizamo abantu benshi, kandi tubagezaho insanganyamatsiko zibashimisha muri aka karere kacu. Ibindi biganiro byacu byibanda ku gushishikariza urubyiruko kuba abayobozi beza, kandi twigishiriza kuri radio amasomo y’Igifaransa n’Icyongereza”.

Ku nkunga twatewe na UNICEF, Radio Isano ubu itambutsa ibiganiro bihoraho byo kwirinda Ebola. Radio Isano ikorera mu karere ka Rubavu, umugi uri ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ihugura abaturage ku kumenya ibimenyetso bya Ebola no kubafasha kwirinda iyo ndwara kugira ngo itambuka imipaka ikaza mu Rwanda.

 

Embedded video follows
UNICEF/UN0318975/Kanobana Abagera 2,000 bagaragajwe ko barwaye Ebola mu Burasirazuba bw’Intara ya Kivu yo muri Repubulika Iharanira Demokari ya Kongo, ihana imbibi n’Amajyaruguru y’Iburengerazuba bw’U Rwanda. Buri munsi, abantu besnhi bambuka umupaka bakora ubucuruzi n’ubushabitsi. UNICEF yiyemeje gukumira Ebola ku mupaka w’u Rwanda, yigisha abaturage uko bayivumbura kandi bagakumira ikwirakwira ryayo. Ifatanyije na radio z’Abaturage zikorera muri Rubavu, UNICEF itanga buri munsi ubutumwa bwo gukumira no guhangana na Ebola mu masoko, mu bigo abagenzi bategeramo imodoka, bukagera ku bihumbi by’Abanyekongo n’Abanyarwanda buri munsi.

“Ibi nkora ngamije gufasha abaturage batishoboye batuye hano nkorera.”

 

Francois Niyigena, washinze Radio Isano

"Natangiye ntangaza amakuru ariko ubu nkoresha izina Radio Isano imaze kubaka nkakusanya amafaranga mpabwa n’abandi kugira ngo mfashe umuturanyi wagize ikibazo.”

Sano arashaka kongera ubushobozi bwa radio ye ikazajya yumvikana mu gihugu cyose. Umuryango we utegamiye kuri Leta witwa ‘Easy and Possible’, waguye ibikorwa byawo ubu uribanda ku kwirinda Ebola bategura ibiganiro ahantu hatandukanye byo kwigisha abaturage no kwishimisha, kandi ikomeje gutanga ubutumwa bwo kwirinda Ebola ikoresheje Radiyo Isano mu masoko na gari ahateranira abantu benshi.

Sano amwenyura cyane yagize ati: “Ikinshimisha cyane ni ukumva abaturage bahamagara bakadushimira ibyo twabahuguyeho. Ni gutyo menya ko hari ikintu kinyuranye n’igisanzwe nakoze.”