Ubukangurambaga kuri Ebola bwatangiye hafi y’imipaka y’U Rwanda n’u Burundi
UNICEF- Kimwe na Angelique, Abajyanama b’ubuzima babihuguriwe barakorrera ubushake batanga ubutumwa bwo gukumira icyorezo cya Ebola aho batuye
- English
- Kinyarwanda
BUGESERA, mu Rwanda – Nubwo buri gihe inzozi zitaba impamo, rimwe na rimwe zishobora kwegereza cyane kuba ukuri. Ayo ni amagambo ya Angelique Bamurange avuga arimo yitegura gusura urugo ruherereye mu Mudugudu wa Gitovu, Umurenge wa Nyamata, mu Karere ka Bugesera.
Mu myaka ya kera, Angelique ntiyahawe amahirwe yo kuba umuganga. Nyamara muri iyi myaka icumi gishize, Angelique arakora nk’umujyanama w’ubuzima w’umukorerabushake kandi yumva ko ari umunyamahirwe muri izo nshingano zo gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza. Uwo mwanya yawutorewe na bagenzi baturanye mu mudugudu, akaba yarahawe inshingano yo kwigisha no gukurikirana ubuzima bw’umubyeyi, kwita ku mwana n’isuku y’ibanze.
Kubera ko abajyanama b’ubuzima bagera ku bantu benshi kandi bakaba bizewe n’abaturage bakorera, GHDF ku nkunga ya UNICE, iherutse guhugura Angelique na bagenzi be bagera ku 2000 mu Turere twa Bugesera na Nyanza ku bijyanye no gusakaza amakuru yerekeye Virusi itera indwara ya Ebola.
Guhera muri 2018, icyorezo cya Ebola cyadutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Uturere 13 tw’u Rwanda duhana imbibi na Kongo na Uganda twitabiriye ubukangurambaga. Uturere twa Bugesera na Nyanza, twinjijwe nyuma muri ubu bukanugurambaga, kuko dusangiye imipaka y’u Rwanda n’u Burundi.
Angelique aravuga ati “Byabaye igikorwa cy’ingenzi kuri twe guhabwa amahugurwa ajyanye no gukumira Ebola hano muri Bugesera kuko turi mu masangano y’urujya n’uruza. Abaturage benshi bo mu bihugu bidukikije bagenderera umujyi wacu.”
Mu buzima bwe bwa buri munsi, Angelique azinduka ajyana abana be 5 ku ishuri, akita ku murima wa Koperative yabo cyangwa agakora mu murima we, maze nyuma ya saa sita, agakurikirana ubuzima bw’abaturage bo mu ngo ashinzwe.
“Abaturage bumvise ubutumwa kuri Ebola mu nteko z’abaturage, ariko ntibaba bashaka kubarizamo ibibazo. Bumva bisanzuye cyane kumbaza iyo ari jye turi kumwe twiherereye mu ngo zabo.”
Uyu munsi, Angelique arimo gusura umuryango utuye mu rugo rucinyiye rwiza, mu ibara ry’icyatsi kibisi kandi rw’umwimerere. Betty n’umuvandimwe we Rose ufite umwana muto, bari bategereje ko abasura muri gahunda yo kubakurikirana.
Kuri kandagira ukarabe yashyizwe ku muryango w’imbere, Betty arasuka amazi akoresheje akadomoro kabugenewe maze Angelique abasha gukaraba intoki mbere yo kwicara. Angelique ahabwa ikaze.
Muri Bugesera, ubukangurambaga kuri Ebola nibwo bugitangira, ariko aba babyeyi batangiye gutanga ubutumwa batajenjetse kandi bakoresheje uburyo bwo kuyikumira. Ntibakiramukanya bahana ibiganza n’ubwo byahoze mu muco.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyamata, Gilbert Musine, arishimira umurimo ukorwa n’abakorerabushake nka Angelique wo gufasha abaturanyi babo. Ati “Ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima byo gusura urugo ku rundi bifasha abaturage kugezwaho mu buryo bworoshye ubutumwa bwuzuye kuri Ebola”, akongeraho icyifuzo cy’uko n’abakozi be bahabwa amahugurwa ahagije ku guhangana na Ebola.
Gilbert aravuga ati: “Ni twe ba mbere tuzitabazwa igihe hazaduka icyorezo cya Ebola, ariko uretse gushyira mu kato uwanduye no kumujyana ku bitaro by’Akarere, nta kindi kintu dushobora gukora. Ubu icyo twifuza cyane ni uko abaforomo bacu bakongererwa ubushobozi binyuze mu mahugurwa."