Amasomo kuri Ebola agenewe abarezi n’abana bato barera
UNICEF yafashije mu guhugura ababyeyi n’abarezi 300 baturutse mu marerero 50 yo muri bimwe mu bice byitaruye by’u Rwanda.
- English
- Kinyarwanda
NDERA, mu Rwanda – Ku birometero bigera kuri 15 uvuye mu Mujyi wa Kigali, itsinda rivuye muri Global Humanitarian and Developent Foundation (GHDF) rigeze mu mutima wa Ndera hejuru mu muhanda w’ivumbi, bazamuka akanunga gashinze nk’umusozi. Aho berekeje: Gikomero – umudugudu muto mu nkengero z’Umujyi wa Kigali.
Gikomero ni kamwe mu turere twatoranyijwe mu bukangurambaga bwa UNICEF kuri virusi ya Ebola. Ubukangurambaga burimo gukorwa mu turere 15 kuri 30 tw’U Rwanda twugarijwe cyane. Uyu mudugudu uherereye mu Karere ka Gasabo, muri Kigali, utuwe n’abaturage bagera ku 18,000. Muri uwo Mudugudu kandi hari Irerero ry’Abana bato ryubatswe ku bufatanye bwa UNICEF, Guverinoma y’U Rwanda na Imbuto Foundation.
Kuva icyorezo cya Ebola cyakwaduka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu mwaka wa 2018, umuryango GHDF, ku nkunga ya UNICEF, imaze guhugura ababyeyi n’abarezi 300 bo mu Marerero 50 hirya no hino mu Rwanda ku bijyanye no kwirinda Ebola. Hahuguwe kandi abajyanama b’ubuzima bagera ku 15,000 bo mu turere twugarijwe kuko duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Abaturage benshi barimo guhabwa amakuru nyayo yerekeye ibimenyetso bya Ebola, uko wayirinda ndetse n’icyakorwa igihe hari umuntu uyiketsweho, bityo abaturage bamaze kugira ubushobozi bwo guhashya ikwirakwira rya Ebola iramutse yadutse.
Uyu munsi, Claire Umuhoza, Umukozi wa GHDF ukorera mu Karere ka Gasabo, arimo gusura irerero rya Gikomero kandi araganira Olive Dukundimana, umwe mu Barezi.
Ni mugitondo kare ku buryo ubona ibihu mu kibaya kiri hepfo, abana n’abarezi bahagaze ku ruziga runini mu byatsi biri mu kibuga cy’ishuri, bari muri gahunda zimenyerewe buri gitondo zo gusuhuzanya no kuririmba. Inyuma yabo hari igitambaro cyamamaza cyanditseho amagambo yumvikana ku kigero cy’abana hamwe n’amashusho ashishikariza gukaraba neza intoki, ndetse agakanguria abantu kwirinda gukora ku muntu urwaye kandi ari kuva amaraso.
Kuva Olive Dukundimana agitwite umwana we w’imfura abarezi bo ku Irerero rya Gikomero batangiye kumusura iwe mu rugo. We n’umugabo we w’umusirikari mu Ngabo z’U Rwanda babashikarije gutangira gutekereza ku mikurire y’umwana wabo mbere y’uko avuka.
Ikaze, umukobwa wa Olive, amaze kuvuka, abarezi bo ku Irerero bakomeje kubasura imyaka itatu ya mbere y’ubuzima bwe, bakazana ibikinisho n’ibitabo bifasha gukangura ubwenge bw’umwana no guteza imbere imikorere n’imikoranire y’ingingo z’umubiri we. Ubu Olive ni umunyeshuri muri Koleji y’Uburezi ya Rukara yishimiye uko umwana we asabana n’abandi.
Uyu munsi, Ikaze ni umwana w’imyaka 4 urimo gukura neza no kurererwa mu Irerero rya Gikomero kandi na Olive arimo araha indi miryango serivise zahawe umuryango we. Ni umurezi ushinzwe imbonezamikurire y’abana bato, asura ingo baturanye yigisha abana bari munsi y’imyaka 3, agatanga amakuru ndetse akanafasha ababyeyi n’abarezi babo. Mu minsi mike ishize, Olive yanahuguwe na GHDF ku gusakaza ubutumwa buri Ebola.
Olive n’abandi bagenzi be babiri, buri wese ashinzwe kwigisha ingo 50 zo muri Gikomero. Olive ati “Abaturanyi bari bafite amatsiko kuri Ebola. Kimwe n’umugabo wanjye, hari benshi bakora ingendo nyinshi kandi bifuza gukomeza kugira ubuzima buzira umuze. Tuzi neza ko dukeneye gutangirira iwacu, kandi ko gukaraba intoki ari urufunguzo rwa byose”
Guhugura ababyeyi n’abarezi ku bimenyetso bya Ebola hamwe n’ibikorwa mu kuyikumira bifite inyungu no ku bana barera yo kubafasha kwiha intego zihanitse z’isuku kandi z’ingirakamaro mu buzima bwabo ndetse no mu kwirinda indwara nyinshi.
“Ntibikiri ngombwa ko umukobwa wanjye Ikaze abwirizwa ibyo gukaraba intoki. Mu rugo iwacu no mu baturanyi, gukaraba intoki byamaze kuba umuco.”
Olive atanga ubuhamya ati: “Ikaze akaraba intoki igihe cyose ari ngombwa kandi agakurikirana ko buri wese uje kudusura cyangwa uje ngo bakine yakarabye intoki. Ndetse n’abayobozi b’aho dutuye bakangurira buri wese kwimakaza isuku y’intoki.”
Umuhuzabikorwa w’Irerero rya Gikomero, Emmanuel Dusabimana, ashimangira ko: “Gukaraba intoki ku ishuri no mu rugo byatanze umusaruro mwiza ku bana. Abana benshi bazaga ku ishuri bafite ubuheri ku mibiri ariko ubu nta bwo tukibabonaho.”
Olive asoza agira ati: “Isuku n’isukura ni zimwe mu nkingi eshanu twimakaza mu irerero ndetse ninazo twigisha iyo dusura imiryango. Izindi nkingi ni uburezi, umutekano, imibereho myiza n’indyo yuzuye. Nishimiye ko umwana wanjye abasha kwiga no kungukira muri izo nkingi zose.”