Ijambo ry’Uhagarariye UNICEF mu Rwanda ku Munsi Mpuzamahanga w'Abana
- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
Ku bana n’abasore mwese mu Rwanda, reka ntangire mbifuriza umunsi mwiza mpuzamahanga w’abana.
Uyu ni umunsi muyo nkunda cyane mu mwaka. Ni umunsi w’ibikorwa bikorerwa abana kandi n’abana. Ni umunsi udasanzwe aho UNICEF, abana, abasore, hamwe n’abafatanyabikorwa bacu bizihiza isabukuru y’ugusinywa kw’amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana. Uyu ni umunsi ukomeye wo kugaragaza aho tugeze mu kubahiriza byuzuye uburenganzira bw’abana, kandi tunareba ibikigomba gukorwa.
Umwaka ushize, twibutse isabukuru ya 30 y’amasezerano ku burenganzira bw’umwana n’ibyo twakoreye abana mu Rwanda. Twakoze TEDxKids, aho abato 10 bagiye ahabugenewe bagasangiza ababumva inkuru z’ubuzima bwabo n’uko baharaniye uburenganzira bwabo. Twateguye tunakoresha “Kids Takeover”, aho abanyeshuri benshi bakinnye uruhare rw’intumwa y’Ubumwe bw’Uburayi kuri uwo munsi.
Kandi mu nama y’igihugu y’abana y’umwaka ushize, abana barenga 500 bateraniye imbere y’abanyapolitike bafata ibyemezo, abafatanyabikorwa mu iterambere, ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta berekana imyanzuro irenga 12 isaba kwihutisha kuzuza uburenganzira bw’abana.
Uyu mwaka, umunsi mpuzamahanga w’abana wizihijwe mu bihe kidasanzwe kandi kitoroshye mu mateka. COVID-19 yahinduye ubuzima bw’abana nkamwe, ariko UNICEF irahababereye. Twiyemeje guteza imbere uburenganzira bwanyu muri ibi bihe by’icyorezo na nyuma yancyo, kandi nkuko bisanzwe, tugamije gusangira namwe ibitekerezo.
Tuzi neza ko iki cyorezo kibagiraho ingaruka zitoroshye kuri mwe no ku miryango yanyu. COVID-19 ishobora kuba yarateye ingaruka ku buzima bwanyu, kandi inahungabanya umutekano wanyu, imibereho yanyu myiza n’ahazaza hanyu.
Niyo mpamvu UNICEF yatangije urugamba ku isi yose yise “Reimagine” uyu mwaka, ruhamagara abafatanyabikorwa, leta, ndetse n’abafasha UNICEF kugira ngo bemere ko dushobora gusubira mu buzima “uko bisanzwe” nyuma y’iki cyorezo, kubera ko “uko bisanzwe” bitari byiza bihagije.
Umunsi mpuzamahanga w’abana ni igihe gikomeye mu rugamba rwiswe Reimagine, kubera ko ari umwanya nyamukuru kugira ngo mwebwe musangire imiti mufite, kandi no kuri UNICEF ngo murangurure amajwi yanyu uko mwatura mukavuga ku bibazo byerekeye uburezi, ubuzima, n’umurimo. Iyo abana n’urubyiruko nkamwe bagize uruhare kandi bakiyemeza kwerekeza mu nzira zifata ibyemezo maze bagasaba ko amajwi yanyu yumvwa n’uburenganzira bwanyu bukuzuzwa, UNICEF n’abafatanyabikorwa bacu nta kundi twabigenza uretse gutanga ibisubizo.
Hari uburyo bwinshi bwo kubyinjiramo. Urubuga rw’amajwi y’urubyiruko rwa UNICEF rurabakinguriwe, aho mushobora gusangiza ibitekerezo byanyu, ndetse n’ubushobozi buhanga udushya, mukavuga ku buryo mubona ahazaza hanyuma ya COVID-19.
Mushobora kwegera komite z’abana mu nzego z’ibanze, ihuriro ritagereranywa mu Rwanda aho abana bahura bagaharanira uburenganzira bwabo kandi bagakurikirana ibyo abafata ibyemezo biyemeje.
Mushobora gukoresha imbuga nkoranyambaga zanyu mugashishikaza Inshuti zanyu, abo mukorana ndetse n’imiryango nka UNICEF kugira ngo mwumve ibikorerwa abana mu Rwanda, mutange ibitekerezo by’umwimerere wanyu, kandi musangire ingaruka nziza.
Niba mwifuza kumenya byinshi ku burenganzira mugomba guhabwa, mugerageze gukina umukino mushya wa UNICEF witwa “Right Runner”. Umaze gukurwa mu bubiko bwa Apple na Google Play incuro 125,000.
Kandi niba mufite ibindi bitekerezo by’izindi nzira zo kubyinjiramo; imiryango ihora ibafunguriwe. Turashaka gukorana n’abana ndetse n’abasore n’inkumi nkamwe buri munsi—bitari ku munsi mpuzamahanga w’abana gusa.
Twese hamwe dushobora gutekereza isi nziza, kuri buri mwana. Murakoze, mugire umunsi mwiza mpuzamahanga w’abana.
Amajwi namashusho
About UNICEF
UNICEF promotes the rights and well-being of every child, in everything we do. Together with our partners, we work in 190 countries and territories to translate that commitment into practical action, focusing special effort on reaching the most vulnerable and excluded children, to the benefit of all children, everywhere.
For more information about UNICEF and its work for children in Rwanda, visit www.unicef.org/rwanda.
Follow UNICEF Rwanda on Twitter, Facebook, Instagram and on our YouTube channel.