Gushakira abana ibyo bakorera mu rugo. Rukundo n’abana be bifashishije impapuro zitagikoreshwa!

Mu Rwanda, Jean Claude Rukundo, umukozi wa UNICEF hamwe n’abana bari bakeneye gusa impapuro, amazi n’ibintu bisanzwe bikoreshwa mu rugo kugira ngo babashe kubana mu rugo, kwiga no kugaragaza ubuvumbuzi bwabo!

Yanditswe na Veronica Houser
Two young Rwandan boys, sons of UNICEF staff Jean Claude Rukundo smile with their new papier mache creations the made during COVID-19.
UNICEF/UNI354464/Kanobana
28 Nyakanga 2020

MUSANZE, mu Rwanda – Igihe umurwayi wa mbere wa COVID-19 yagaragaraga mu Rwanda, Guverinoma yihutiye gufunga amashuri ishyiraho na gahunda ya Guma mu rugo yatangiye ari ibyumweru bibiri.

Jean Claude Rukundo, Umukozi wa UNICEF ushinzwe Itumanaho rigamije Iterambere, yari afite akazi kenshi igihe yakoreraga mu rugo, ariko hamwe n’abana be batanu yitaho, yagombaga gukora n’ibindi bikorwa kugira ngo abafashe kugira ibyo bahugiraho bibafasha.

Rukundo ati “Jye na madamu wanjye dufite abahungu 4 na mubyara wabo tubana mu rugo, bose bafite hagati y’imyaka 5 na 13. Bakurikiraga amasomo yabo batarangara yatangwaga binyuze kuri radio, televiziyo no ku mbuga za murandasi, ariko nifuzaga ko bagira n’ibindi bikorwa bakora bibafasha kunezerwa kandi binafasha n’ubwonko bwabo gukora neza.”

UNICEF staff Jean Claude helps his son Ethan, 13, and Elon, 6, create colourful objects from discarded paper and water during the COVID-19 lockdown in Rwanda.
UNICEF/UNI354462/Kanobana
Rukundo arafasha abahungu be, Ethan w’imyaka 13 na Elon w’imyaka 6, gukora ibintu by’imitako bifashishije impapuro zitagikoreshwa hamwe n’amazi.

Rukundo yahamagaye umwarimu wigisha abana be kugira ngo amugire inama hanyuma afata umwanzuro wo gufasha abana be gutaka ibintu byo mu rugo bakoresheje impapuro zitagikoreshwa n’irangi.

Rukundo ati “Nashishikarije abana banjye kwishakira ubwabo kuri murandasi amabwiriza y’uburyo bikorwa. Bakoze urutonde rw’ibikoresho bikenewe hanyuma jye na madamu turabibashakira.”

“Biroroshye cyane kandi ni ikintu imiryango myinshi ishobora gukorera iwabo! Bisaba gusa impapuro zitagikoreshwa, amazi, ifu y’imyumbati, ukongeraho irangi iyo urifite.”

Arts and crafts created by UNICEF staff Jean Claude and his sons during Rwanda's COVID-19 lockdown.
UNICEF/UNI354453/Kanobana
Arts and crafts created by UNICEF staff Jean Claude and his sons during Rwanda's COVID-19 lockdown.
UNICEF/UNI354447/Kanobana

Amafoto ari hejuru aragaragaza bimwe mu bintu abana ba Rukundo bakoze bifashishije impapuro zitagikoreshwa, amazi, ifu y’imyumbati n’irangi. Ibintu bimwe ni ibyo bikoreye ibindi n’ibikoresho byo mu rugo bisanzwe batatse.

“Nkunda ibi bikorwa. Bituma numva mfite ubushobozi bwo gukora ibintu bikomeye kandi numva mfite ishema iyo mbona ibyo twakoze iwacu mu rugo kandi birimo gukoreshwa."

Ethan, imyaka 13

Nziza w’imyaka 11 ati: “Twize gutaka ibikoresho bashyiramo imyanda, gukora ibintu bitandukanye by’imitako, amashusho y’inyamaswa hamwe n’itonde ry’inyuguti.”

Rukundo na madamu we baharanira ko ibintu abana babo bakoze bikoreshwa mu rugo. Uko bishoboka kose, akoresha imitako yabo n’amashusho y’inyamaswa mu gutaka ahakikije inzu.

Aravuga ati: “Nkunda kwitegereza ibintu biri mu rugo byakozwe n’abana banjye kandi mba nshaka ko bamenya ko duha agaciro umuhati wabo n’ubuvumbuzi bwabo.”

Eddy, 4, son of UNICEF staff Jean Claude, creates artwork using discarded paper during the COVID-19 lockdown in Rwanda.
UNICEF/UNI354450/Kanobana
Eddy w’imyaka 4, arimo kuvanga irangi ryo gutaka bimwe mu bikorwa bye by’ubugeni yakoreye iwabo yifashishije impapuro zitagikoreshwa.

Rukundo akomeza kugisha inama umwarimu w’abana be ku bijyanye n’ibindi bikorwa byafasha abana mu rugo. Mu Rwanda, igihe cyose amashuri agifunze kugeza, akomeza gukorera hamwe n’abana be ibintu bitandukanye byashimisha abana, by’ubuvumbuzi kandi bikangura ubwenge bwabo.

Rukundo aratanga inama agira ati: “Ndashishikaza ababyeyi bose gushaka ibyo bakorera mu miryango yabo hamwe n’abana babo. Akenshi ntibisaba umutungo mwinshi ahubwo bifasha kubaka ubumwe nk’umuryango kandi bigafasha abana banjye kwiga kandi banezerewe.”