Kwifashisha ubugeni mu gukangura imyigire
Umunyabugeni Timothy ashushanya ku bikuta amashusho afasha abana bato kwiga mu bigo mbonezamikurire mu Rwanda

- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
RWANDA – Ese ushobora kwibuka icyumba k’ishuri wigiyemo bwa mbere? Wenda ku bikuta by’icyumba k’ishuri hari inyamaswa zishushanyije cyangwa ingombajwi, inyajwi n’imibare bishushanyije mu mabara atandukanye. Mwalimu wawe ashobra kuba yarifashishije igihangano kiza k’umunyabugeni cyangwa ifoto akayimanika ku rukuta. Nyamara, kuri benshi mu bana b’uRwanda, ibikuta by’amashuri yabo byabaga byambaye ubusa igihe bari abanyeshuri.
Kugira ishuri aho abana bashobora gusoma inkuru zitandukanye zanditse ku nkunta, amagambo ashushanyije, inkuta ziriho imfashanyigisho bigira akamaro mu muguteza imbere ubumenyingiro bujyanye n’ururimi. Binyuze muri ubu buryo abana babasha gusobanukirwa ko hari ubundi buryo bwo gutanga ubutumwa binyuze mu gushushanya.
Ibikuta bishushanyijeho bifasha mu guteza imbere ubumenyingiro mu gusoma kubera abana babasha kuvumbura ibintu bibafasha mu kwiga amagambo bari kureba kubikuta. Ubu buryo bwo kwigisha hifashishijwe ubugeni bifasha mu gukangura imitekerereze no guteza imbere imyitwarire myiza n’imirire myiza n’isuku igomba kubaranga.


Guhera mu mwaka wa 2012, UNICEF yateye Leta y’u Rwanda inkunga mu kubaka ibigo mbonezamikurire y’abana bato bafite kugeza ku myaka 6.
Ibi bigo byubaka umusingi w’imyigire y’abana mbere yuko batangira amashuri abanza. UNICEF ifasha mu guhugura abakora muri ibi bigo kugira ngo abana babe ahantu hizewe, banezerewe kandi bafite ubuzima bwiza.
Rimwe na rimwe kubaka ibigo ntabwo bihagije. Uzabonane na Timothy Wandulu, umunyabugeni washinze ikigo cyitwa Concepts Arts Studio i Kigali.

Timothy yahimbye udukino dukubiyemo inyigisho yashushanije ku nkuta z’ibigo byita ku myigire y’abana bakiri bato by’uRwanda. Ku bufatanye na UNICEF, Timothy n’itsinda rye bashushanyije ibishushanyo 15.
Buri kigo cyita kumyigire y’abana gishobora kwakira abana bagera kuri 200. Mu bigo bimwe, abana bahurizwa mu byumba bitandukanye byo kwigiramo hashingiwe kumyaka yabo. Mu bindi bigo bigira hamwe mu cyumba kimwe. Timothy yakoranye n’abakozi n’abayobozi kuri buri kigo mu gusobanukirwa buri butumwa bashakaga ko ashushanya.
Timothy yizera ko ubugeni ari ingenzi ku bana bato kuberako bakunda kwigira kubyo bareba.
Timothy aravuga ati: “Ibihangano by’abanyabugeni bikoze neza bijyanye n’imyaka bifasha abana kumenya no kwibuka ibyo bize, cyane cyane igihe igihangano cy’ubugeni cy’abana kijyanye n’imiterere yaho batuye.”

Uruhare rw’abitabira ubugeni
Igihe Timothy ari gushushanya, abana bo bakomeje gukina. Uko Timothy arangiza igishushanyo akagishyira ahagaragara niko bakomeza kugira amatsiko menshi bakaza kwihera ijisho no kubaza bati, “Ese iki n’iki uri gushushanya?” Ndetse bamwe muri bo bafata ikiroso arigukoresha ashushanya bakamufasha.
Timothy afata amaboko yabo akayigisha uko ashushanya, abashishikariza guhitamo amabara meza kuri buri gishushanyo.
Timothy yongeyeho ati: “Uko bakina bakora kubishushanyo, bibafasha kwigishanya. Hari abana baba bazi byinshi kurusha abandi, kandi ibi bishushanyo bibafasha kurushaho kumenya. Bashobora kwiga gushushanya bigana ibi ibyo bareba cyangwa bakabikoresha kwigisha bagenzi babo.”

Timothy arerekana urupapuro runini yashushanyijeho imbuto n’imboga ku meza.
Arabaza ati: “Ese iki ni iki?” Atunga agatoki kubishushanyo.
Agahungu kamwe karasubiza ati ni: “pome” ariko gatunze urutoki ku mwembe.
Akandi kati: “Oya, iyi ni pome,” kari gutunga agatoki ku ishusho ya pome.

Ariko Timothy siwe wenyine wari urimo gushushanya. Mu rwego rwo gushishikariza buri wese kuri buri kigo kugira uruhare, abana n’abafashamyumvire barishimye bihebuye bafata uburoso batangira gushushanya ibintu bitandukanye aho baba.
Mukarere ka Nyabihu, abakozi b’ikigo mbonezamikurire y’abana bato bari bizihiwe. Aho bari bicaye ari benshi ku ntebe, bakomeje gushushanya igihe Timothy yari arimo akurikirana ibyo abandi bari gukora.
Timothy akorana n’abanyabugeni baturiye ikigo kugira ngo bamufashe gushushanya. “Iyo akora ibi, ndizera ko aba banyabugeni bato bazakomeza gufasha umushinga gutera imbere kandi bizanabafasha guteza imbere ubumenyingiro bwabo.” Kandi aba banyabugeni bizabafasha guhora gukurikirana ibishushanyije ku nkuta buri gihe barushaho kubinonosora mu gihe bicuyutse cyangwa byashaje.
Iyo yabaga arangije buri gishushanyo, UNICEF yateguraga gahunda yo kwigisha ababyebyi ngo babigiremo uruhare bazana abana babo ku kigo.
Mu gihe hatangwaga aya masomo, Jean Claude Hagumimana ukorera UNICEF yabazaga ababyeyi niba basobanukiwe na buri shusho ndetse n’ubutumwa ritanga.
Jean Claude yabwiye ababyeyi bo ku kigo cy’uruganda rw’Icyayi rwa Rutsiro ati: “Iyo muje gutwara abana banyu ku kigo, ninyuma y’akazi k’umunsi wose muba mwamaze musoroma icyayi. Ibiganza byanyu biba byanduye rero uyu uba ari umwanya mwiza wo gukaraba intoki mbere yuko ufata umwana bityo mukabaha urugero rwiza.”
Abafatanyabikorwa ba UNICEF nabo bakunze gutegurira ababyeyi amasomo y’ubukangurambaga arebana n’imikurire y’abana bato aha twavuga nko kwimakaza umuco wo kudahutaza, gutegura amafunguro arimo intungamubiri, gushyigikira uburezi twigishiriza abana bacu mungo bakiri bato.

Timothy yagize ati: “Uyu mushinga na none wanyigishije kuba umunyabugeni wifashisha ibigaragara aho abana batuye. Ntabwo ari ugushushanya narangiza nkigendera nibwira ko buri wese asobanukiwe n’impamvu byakozwe. Ahubwo ikigamijwe ni uko habaho gusaba n’amashusho yashushanyijwe.”
Abenshi mu bafashamyumvire bakorera ibigo bifashishije amashusho ari kubikuta bavuze ko abana baba bizihiwe kandi bashishikaye mu kwigira kubishushanyo biri ku nkuta kandi bakabyandukura ngo babyibikire.
Timothy ara agira ati: “Iyo numvise ibyo bituma numva nishimiye umurimo nkora.”
Mu Rwanda, 20% by’abana bagejeje imyaka 6 ni bo batangira amashuri asanzwe ya gahunda mbonezamikurire y’abana bato. Mu mwaka wa 2024, Leta y’u Rwanda irateganya kongera uwo mubare ukagera kuri 45%. UNICEF iri gukorana na Leta mugushakisha ibisubizo bidahenze bifasha abana bato aha twavuga ibigo byo mu ngo no guhindura imiterere yari isanzwe kugira ngo ijanishwe nibizahakorerwa. UNICEF na none ifasha mu guhugura abafashamyumvire no gukorana na Leta mu gushyiraho amabwiriza rusange agenga imyubakire. Ubugeni n’amashusho afasha mu kwigisha nkaya ni bimwe mubizashyirwa muri ayo mabwiriza kandi bikazaba bimwe mu bizitabwaho mu gihe hari gukorwa igishushanyo cy’imyubakire y’ikigo mbonezamikurire.