Igihe kirageze: Abikorera barasabwa gushyigikira politike ziteza imbere umuryango n’ahakorerwa akazi

09 Kanama 2019
Umubyeyi yonsa umwana we ku kazuba mu Rwanda.
UNICEF/UN0335088/Rudakubana
Umubyeyi yonsa umwana we ku kazuba mu Rwanda.

KIGALI, mu Rwanda – Hafi 87% by’ababyeyi b’u Rwanda bonsa abana babo mu gihe cy’amezi atandatu ya mbere y’ubuzima bwabo nta mfashabere. Uko umwana arushaho gukura ni ko yonswa gake cyangwa agahabwa indyo yuzuye. 64% by’abana bo mu Rwanda ni bo bahabwa imfashabere nyuma y’amezi atandatu, naho 18% by’abana bari munsi y’imyaka ibiri bahabwa indyo nziza igizwe n’ibiribwa bitandukanye.

Alexis Mucumbitsi, ukuriye ishami ry’Imirire n’Isuku muri Gahunda y’’Igihugu yita Ku mikurire y’Abana Bato (NECDP) yagize ati: “Iyo umwana arengeje amezi atandatu ya mbere y’ubuzima, aba agikeneye gukomeza konswa. Biha umwana intangiriro nziza mu buzima kandi bikanamurinda kurwaragurika n’izindi ndwara.” Ikindi ni uko konsa umwana igihe kirekire bifasha mu mikurire y’ubwonko bwe kandi bikamushoboza kuzabasha kwiga igihe cyose cy’ubuzima bwe.

UNICEF na Gahunda y’’Igihugu yita Kumikurire y’Abana Bato (NECDP) basaba ko umubyeyi atangira konsa umwana we mu isaha yavutsemo kandi agakomeza kumwonsa gusa nta mfashabere amuhaye mu gihe cy’amezi atandatu. Binasaba ko ababyeyi bonsa abana babo byibuze mu gihe cy’imyaka ibiri kandi bakabaha imfashabere nziza yuzuye intungamubiri nyuma y’amezi atandatu.

Uku gutangira kwiza k’ubuzima bishingiye kuri politike nziza ziteza imbere umuryango zikanashyigikira igikorwa cyo konsa. Nubwo abagore aribo bonsa abana babo, ntabwo babishobora bonyine.

Mu rwego rwo kwizihiza icyumweru mpuzamahanga cyahariwe konsa, UNICEF na NECDP barigusaba abikorera gushora imari mu kubaka ahantu hagenewe konsa, kwishyura ibiruhuko byo konsa n’ikiruhuko cyo kubyara cy’ibyumweru 18.

Ted Maly, uhagaririye UNICEF mu Rwanda yagize ati: “Tumaze kubona ko inganda z’icyayi zatangiye gushora imari mu gushyiraho politike zibereye umuryango aha twavuga nko korohereza akazi abashakanye bakibyara bwa mbere, gushyiraho ibyumba byiza byagenewe konkerezamo, n’ubundi buryo butandukanye bwo kwita ku bana uko bagenda bakura, twasanze dukeneye izindi nganda z’abikorera bagaragaza ubushake bukomeye bwo kugera ikirenge mu cy’izo nganda zabimburiye izindi.”

Iyo umwana agize imirire mibi mbere yuko yuzuza imyaka ibiri, iki cyuho kiragorana kukiziba iyo amaze gukura. Sosiyete z’icyayi nka SORWATHE batangiye gushora imari mu gushyiraho poilitike zijyanye n’ imirire mibi mu bana bato bagaragaza ko bifitiye inganda n’abakozi akamaro.

Rohith Peiris umuyobozi mukuru wa SORWATHE Tea Company yagize ati: “Kubera ko abagore bafite ahantu heza n’amasaha yo konsa, abana babo barwara gake. Tumaze kubona ko abakozi bacu basigaye bishimye cyane kandi baza ku kazi buri gihe.”

Gushyigikira konsa bishobora gufasha mu kugumana abakozi, gutuma abakozi bishimira akazi no kugabanya iminsi ababyeyi basiba akazi. Ababyeyi bakeneye ahantu heza bonkereza abana no kubahembera ibiruhuko byo konsa. Igihe ni iki rero ngo bikorwe.

###

Inyandiko igenewe umwanditsi mukuru:

Icyumweru mpuzamahanga cyahariwe konsa cyizihizwa guhera ku itariki ya 1-7 Kanama kugira ngo hagaragazwe akamaro ko konsa abana ku isi hose. Konsa abana bibaha intangiriro nziza y’ubuzima kandi ni kimwe mu bikorwa byoroshye, cyiza kandi gitanga inyungu kuko tugomba gukora ku buryo abana bose babaho kandi bagakura neza. Mu Rwanda, Icyumweru mpuzamahanga cyahariwe konsa kizizihizwa guhera tariki ya 12-16 Kanama ibirori byo ku gitangiza bikazabera mu karere ka Rusizi.

Nimero z'Abanyamakuru

Rajat Madhok
Umuyobozi w’Itumanaho, Ubuvugizi n’Ubufatanye
UNICEF Rwanda
Numero: +250 788 301 419
Anastase Rwabuneza
Inararibonye mu Itumanaho
Gahunda y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana Bato (NECDP)
Numero: +250 788 562 190

Ku Byerekeye UNICEF

UNICEF iteza imbere uburenganzira n'imibereho myiza kuri buri mwana, mu byo dukora byose. Hamwe n'abafatanyabikorwa bacu, dukorera mu bihugu 190 mu gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, dushyira imbaraga cyane cyane mu kugera ku bana batishoboye n'abatagira kivurira, kugira ngo abana bose bamererwe neza, kandi hose. 

Ukeneye kumenya byinshi kuri UNICEF n'ibyo ikorera abana mu Rwanda, sura www.unicef.org/rwanda.

Kurikira UNICEF Rwanda ku miyoboro ya TwitterFacebook, Instagram na YouTube.