Fondation IKEA yahaye UNICEF inkunga nshya ya miliyoni 3.5 z’amayero mu kwagura gahunda mbonezamikurire z’abana bato mu Rwanda
- English
- Kinyarwanda
Mu rwego rwo gushyigikira imikurire y’abana bato mu Rwanda, IKEA Foundation yahaye UNICEF inkunga nshya irenga miriyoni 3.5 z’amayero. Iyi nkunga izafasha UNICEF mu gukomeza ibikorwa byayo ifatanya na Leta y’u Rwanda ndetse n’imiryango ya sosiyete sivile mu guhindura uburyo imiryango n’abaturage bita kubana.
Leta y’u Rwanda yagaragaje ubushake kugira ngo habeho uburezi kuri bose. Nubwo hari intambwe yatewe mu mashuri abanza kugira ngo babashe kwiga amashuri y’incuke no kubona serivise mbonezamikurire y’abana, abana bigeraho baracyari bake. Dukurikije ibarura rya 2014-2015, abana bangana na 13% bari hagati y’imyaka 3-6 ni bo babasha kwitabira gahunda y’amashuri y’incuke.
Leta y’u Rwanda yemera ko imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ari ingenzi mu mikurire ye muri rusange. Ibi byagaragajwe n’ivugurura rya politike igena imikurire y’abana bato (ECD) yemejwe n’inama y’abaminisitiri, ishimangira uburyo bukomatanyije bwo guhuza ibikorwa. Imikurire y’abana bato yashyizwe mu bintu byihutirwa muri gahunda z’iterambere aha twavuga nka Gahunda Nshya y’Igihugu y’Iterambere kandi UNICEF Rwanda ikomeje kuba umufatanyabikorwa w’imena mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda za ECD. Ku rwego rw’isi, intego za ECD zongewe mu ntego z’iterambere rirambye za 2016. Uyu ni umuhigo w’ingenzi weshejwe, kuko ni bwo bwa mbere ECD ishyizwe mu ntego z’isi z’iterambere.
Ted Maly, uhagarariye UNICEF mu Rwanda yagize ati: “Leta y’u Rwanda yabashije gushyira mu bikorwa ibyo yari yasezeranyije hashyirwaho gahunda zifatika zerekeye ECD, aha twavuga, kwita ku mwana mu rugo no ku kigo, gusura imiryango no kwigisha abana bato.” Ubushakashatsi bwagaragaje ko 80% y’ubwonko bw’umwana bukura iyo afite imyaka hagati ya 0-3. Umwana akeneye kwitabwaho neza no gukangurwa mu bwana bwe kugira ngo batazatakaza ubushobozi karemano igihe bazaba bamaze gukura.”
Iyi nkunga yatanzwe na IKEA Foundation izafasha mu kwagura ibikorwa bya gahunda yita ku bana bato mu Rwanda. Ikindi, uretse kongera abiga amashuri y’incuke, gahunda zitandukanye zizongeraho amasomo yagenewe abafashamyumvire no guteza imbere imirire na serivise zo kurengera abana, ibi bikazatuma abana barenga 40,000 b’u Rwanda bagira ubuto bwuje ibyishimo n’ubuzima buzira umuze.
Vivek Singh, ushinze porogaramu muri IKEA Foundation yagize ati: “Twizera ko abana bose bafite uburenganzira bwo kugira ubuzima bwiza mu minsi yabo ya mbere y’ubuzima no guhabwa uburezi bufite ireme butangiza mu myaka yabo ya mbere. Ni yo mpamvu turi gutera inkunga uyu mushinga dutanga inkunga ingana na miriyoni €3.5 z’amayero.”
Binyuze mu nkunga nshya, UNICEF izakomeza gushyigikira Leta y’u Rwanda mu kurandura inzitizi zibangamira abana kwiga bakiri bato mu miryango no mu baturage.
Nimero z'Abanyamakuru
Additional resources
Ku Byerekeye UNICEF
UNICEF iteza imbere uburenganzira n'imibereho myiza kuri buri mwana, mu byo dukora byose. Hamwe n'abafatanyabikorwa bacu, dukorera mu bihugu 190 mu gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, dushyira imbaraga cyane cyane mu kugera ku bana batishoboye n'abatagira kivurira, kugira ngo abana bose bamererwe neza, kandi hose.
Ukeneye kumenya byinshi kuri UNICEF n'ibyo ikorera abana mu Rwanda, sura www.unicef.org/rwanda.
Kurikira UNICEF Rwanda ku miyoboro ya Twitter, Facebook, Instagram na YouTube.