Umuryango w’Abayisiramu mu Rwanda watangije gahunda mbonezamikorere y’abana bato

21 Gashyantare 2019
A three-year-old girl in a pre-primary uniform smiles in an early childhood development centre
UNICEF/UN0284040/Houser

RUBAVU, Rwanda – Abana bari munsi y’imyaka 6 baba bari mu gihe cy’ingenzi mu byerekeye imikurire y’ubwenge, mbonezamubano, amarangamutima ndetse no ku mubiri. Ibyo dushoboye ni byo tudashoboye gukorera abana mu buto bwabo bishobora kubagiraho ingaruka nziza cyangwa mbi ku buzima bwabo bwose. Nyuma yo gusobanukirwa agaciro k’urukundo duha abana no kubitaho mu buto bwabo, byatumye Umuryango w’Abayisiramu mu Rwanda ufungura ikigo mbonezamikurire cya mbere k’ikitegererezo mu ntara y’uburengerazuba mu mujyi wa Rubavu.

Sheikh Salim Hitimana, Mufti w’u Rwanda akaba n’umuyobozi wungirije wa RICH yagize ati: “Umuryango w’Abayisiramu mu Rwanda cyane cyane abanyamuryango b’Inama ihuza abanyamadini yita ku buzima mu Rwanda (RICH), twishimiye iki kigo mbonezamikurire madrassa, kikaba kijyanye n’inyigisho za kiyisiramu. Twiteguye kubona serivise mbonezamikurire zigera ku bana n’ababyeyi benshi hirya no hino mu gihugu binyuze mu bikorwa remezo  by’abayisiramu.”

Iki kigo gishya mbonezamikurire (ECD), kiri iruhande rw’umusigiti kizakira abana bari hagati y’imyaka 3-6 hatitawe ku gitsina cyangwa idini. Abafashamyumvire babiri – umwe w’umuyisiramu n’undi utari umuyisiramu – bazajya baza buri gitondo kugira ngo bashishikarize abana kwigira mu mikino no kuvumbura ibyo batazi hashingiwe ku nteganyanyigisho y’amashuri y’incuke ishingiye ku bumenyi yemejwe n’Ikigo cya Leta y’u Rwanda. Abana kandi bazajya bahabwa igikoma gikungahaye ku ntungamubiri.

Dr Anita Asiimwe, Umuhuzabikorwa wa Gahunda y’Igihugu mbonezamikurire y’abana bato (NECDP) yagize ati: “Imirire mibi karande- igwingira- ni ibintu byica umwana bucece. Mu guhangana n’iki kibazo turahamagarira abafatanyabikorwa bose mu gushora imbaraga muri ibi bikorwa ku muvuduko uri hejuru kubera ko nta mwanya wo gutakaza, turengere abana b’abanyaranda n’ibakwe.”

Dr. Asiimwe yagize ati: “Twishimiye ko iki ikigo cya ECD kizakira abana bose hatitawe ku idini, kandi ababyeyi bazagira uruhare mu migendekere myiza ya ECD aho batuye.

Ted Maly, uhagaririye UNICEF mu Rwanda yagize ati: “UNICEF yishimiye gukorana na RICH n’abaturage ba Rubavu mu gushyiraho ahantu heza habereye abana ahubabatse imisigiti imwe n’imwe. Tuzakomeza gufatanya dutegura amasomo ku babyeyi no gutanga amahugurwa ku buryo bwiza bwo kwita ku bana.”

UNICEF yahaye iki kigo ibikoresho bizifashishwa mu gukina haba imbere n’inyuma y’icyumba cy’ishuri ndetse no mu kibuga.

Mu mpera z’umwaka wa 2018, 20% by’abana bato bafite imyaka 3-6 mu Rwanda bakoreshaga serivise mbonezamikurire, hiyongereyeho 7% guhera 2015. Gahunda mbonezamikurire zarashimangiwe mu ntego z’iterambere rirambye 2030 u Rwanda ruyongera mu ngamba  z’icyerekezo 2020 na Gahunda Nshya y’Iterambere.

U Rwanda rwagaragaje ubushake bwo gushoboza abana kugera kuri serivise za gahunda za ECD kugira ngo buri mwana w’umukobwa n’umuhungu ashobore kugera ku mikurire yuzuye no kubasha kwitegura gutangira amashuri abanza.

Nimero z'Abanyamakuru

Rajat Madhok
Umuyobozi w’Itumanaho, Ubuvugizi n’Ubufatanye
UNICEF Rwanda
Numero: +250 788 301 419
Anastase Rwabuneza
Inararibonye mu Itumanaho
Gahunda y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana Bato (NECDP)
Numero: +250 788 562 190

Amajwi namashusho

 

Kubera gusobanukirwa akamaro ko kugaragaza urukundo, kwita ku mwana mu buto bwe, Umuryango w’Abayisiramu watangije ikigo mbonezamikurire cya mbere mu ntara y’uburengerazuba mu mujyi wa Gisenyi.

 

Ku Byerekeye UNICEF

UNICEF iteza imbere uburenganzira n'imibereho myiza kuri buri mwana, mu byo dukora byose. Hamwe n'abafatanyabikorwa bacu, dukorera mu bihugu 190 mu gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, dushyira imbaraga cyane cyane mu kugera ku bana batishoboye n'abatagira kivurira, kugira ngo abana bose bamererwe neza, kandi hose. 

Ukeneye kumenya byinshi kuri UNICEF n'ibyo ikorera abana mu Rwanda, sura www.unicef.org/rwanda.

Kurikira UNICEF Rwanda ku miyoboro ya TwitterFacebook, Instagram na YouTube.