UNICEF izakira inama nyunguranabitekerezo igamije gutegura inyandiko z’ihererekanyabutumwa bubereye abana abato mu Rwanda

06 Ugushyingo 2017
Boy in early childhood development centre writes on blackboard in Rwanda
UNICEF/UN0301413/Bell

KIGALI, Rwanda – Guhera ku itariki ya 6 Ugushyingo, UNICEF ifatanyije na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIJEPROF) n’ikigo cy’itangazamakuru mu Rwanda (RBA), bazakira inama nyunguranabitekerezo y’iminsi itandatu ku ihererekanyabutumwa n’abanyamwuga mubirebana n’imikurire y’abana bato mu Rwanda. Iyi nama nyunguranabitekerezo izifashisha inararibonye mu mikurire y’abana bato (ECD) mu ihererekanyabutumwa, za kaminuza, abafashamyumvire, abanyabugeni, abahanzi n’abafite ubumuga kugira ngo bashyireho ubutumwa n’inyandiko zijyanye n’ibyiciro by’imyaka yose mu bintu bitandukanye birebana n’abana.

Imikurire y’abana bato (ECD) igomba kwitabwaho cyane. Ubushakashatsi bwerekanye ko 80% by’imikurire y’ubwonko bw’umwana biba hagati y’imyaka 0-3. MIGEPROF na Leta y’u Rwanda bagaragaje ubushake bwabo mu guteza imbere imikurire y’abana bato binyuze mu kuvugurura politike y’igihugu igena imikurire y’abana bato kandi ikigo gishinzwe imikurire y’abana bato cyashyizwe imbere mu igenamigambi aha twavuga Gahunda nshya y’igihugu y’iterambere. UNICEF ikomeje kuba umufatanyabikorwa w’imena wa Leta mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda za ECD.

Nubwo hari ubushake, haracyariho ibura ry’inyandiko ndetse n’ubutumwa bujyanye n’imyaka y’abana bato mu Rwanda. Ubu butumwa bunyuzwa mu ndirimbo, ibishushanyo, mu biganiro kuri televiziyo  na radiyo ni ngombwa kugira ngo abana bagire uruhare bakiri bato no kubashishikariza gutangira kwiga bakiri bato no kuvumbura bonyine ibyo batazi.

Dr. Anita Asiimwe, umuhuzabikorwa wa Gahunda Mbonezamikurire y’abana bato yagize ati: “Gukangura ubushobozi bw’umwana akiri muto ni ngombwa kandi bimufasha gukura kugera ku rugero rwo hejuru.”

Kimwe mu bice by’ingenzi by’iyi nama nyunguranabitekerezo na gahunda za UNICEF zihutirwa kurusha izindi ni ukudasiga inyuma abana bafite ubumuga. Abana n’abakuze bafite ubumuga bazagira uruhare mu nama nyunguranabitekerezo mu byiciro byayo byose bitegura ubutumwa n’inyandiko kandi byose bizasemurwa mururimi rw’amarenga ndetse n’ibiganiro byose bizaba bigaragaza ibirikuvugwa byanditse mu magambo binyura kuri za televiziyo nini.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’Itetero, gahunda ya mbere yagenewe abana bato yanyujijwe kuri radiyo. Mu Kwakira 2015, UNICEF yafatanyije n’ikigo cya Radiyo Rwanda (RBA) n’IMBUTO Foundation mu gushyiraho Itetero, bisobanura “ahantu hizewe ho gukurira” mu Kinyarwanda. Ikiganiro Itetero kinyura kuri Radiyo Rwanda buri mpera z’icyumweru, kigisha abana indangagaciro Nyarwanda bigafasha mu guteza imbere imikurire y’ubwenge bwabo binyuze mu nkuru ndetse n’udukinamico.

Arthur Asiimwe, umuyobozi mukuru wa RBA yizera ko Itetero izifashishwa nk’urugero ruhebuje mu nama nyunguranabitekerezo y’iki cyumweru irebana n’ubutumwa bubereye abana yateguwe na UNICEF, RBA, na MIJEPROF kandi turizera ko hazabaho gahunda nyinshi nkizi mu gihe kiri imbere.

Yagize ati: “Dutewe ishema n’Itetero n’uruhare rwiza twabonye mu babaga badukurikiye kuri radiyo. Ubu turigutekereza uburyo ikiganiro cy’Itetero twacyimurira no kuri televiziyo bizatuma abana benshi n’imiryango barushaho kucyitabira.”

Inama nyunguranabitekerezo y’iminsi itandatu izaba urubuga rwo kungurana ibitekerezo, hazabamo ibiganiro n’ibikorwa bishingiye kunararibonye ry’abafatanyabikorwa nka Mashirika n’umuryango wa Search for Common Ground. Abazitabira inama nyunguranabitekerezo bazabasha kwerekana ingero z’ubutumwa n’inyandiko bibereye abana byakoreshwa mu rwego rwo kuzana impinduka no kwagura imishinga n’ibitekerezo.

Ted Maly, uhagaririye UNICEF yagize ati: “Turashimira Leta y’U Rwanda ku bushake idahwema kugaragaza mu guteza imbere ECD, kandi dutewe ishema no gukorana na RBA nk’ikigo gifashe iya mbere mu gutegura ibiganiro n’ubutumwa bibereye abana. Twishimiye kubona inyandiko n’ubutumwa byateguriwe muri iyi nama nyunguranabitekerezo.”

Nimero z'Abanyamakuru

Rajat Madhok
Umuyobozi w’Itumanaho, Ubuvugizi n’Ubufatanye
UNICEF Rwanda
Numero: +250 788 301 419
Cyriaque Ngoboka
Inararibonye mu Itumanaho
UNICEF Rwanda
Numero: +250 788 305 221

Amajwi namashusho

 

Iyi nama nyunguranabitekerezo yakomotse mu ndirimbo, udukinamico kuri radio, udukuru ndetse n’inkuru zishushanyije ushobora gukoresha mu kuganira n’umwana. Soma izi nyandiko, zikurure kuri murandasi, zikoreshe kandi zigutere akanyabugabo ko guhanga izawe.

Ku Byerekeye UNICEF

UNICEF iteza imbere uburenganzira n'imibereho myiza kuri buri mwana, mu byo dukora byose. Hamwe n'abafatanyabikorwa bacu, dukorera mu bihugu 190 mu gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, dushyira imbaraga cyane cyane mu kugera ku bana batishoboye n'abatagira kivurira, kugira ngo abana bose bamererwe neza, kandi hose. 

Ukeneye kumenya byinshi kuri UNICEF n'ibyo ikorera abana mu Rwanda, sura www.unicef.org/rwanda.

Kurikira UNICEF Rwanda ku miyoboro ya TwitterFacebook, Instagram na YouTube.