UNICEF, Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bafunguye ku mugaragaro ikigo mbonezamikurire cya mbere kiri mu isoko

12 Nyakanga 2019

RUSIZI, mu Rwanda – UNICEF n’umuryango wita ku iterambere ry’abaturage (ADEPE) bubatse ikigo gishya mbonezamikurire y’abana bato (ECD) mu karere ka Rusizi hafi y’isoko rya Kamembe. Iki kigo cyakira abana 120 bafite kugeza ku myaka itandatu kizafungurwa ku mugaragaro na Leta y’u Rwanda, UNICEF na ADEPE.

Ababyeyi bikorera kandi bafite amikoro make bakunze guhura n’ibibazo bijyanye no kwita ku bana babo nkuko babisabwa akenshi ntabwo bafite ubushobozi bwo guhemba abita ku bana babo mu rugo. Iyo rero ababyeyi bazanye abana babo mu isoko aho bakorera, ntabwo babona akanya ko kubitaho, kwita kumutekano wabo ni byo bakeneye.

Gregoire Rucamumihipo, Umuhuzabikorwa wa ADEPE’s yagize ati: “Iki ni ikigo mbonezamikurire cya mbere cyubatse mu isoko. Ikigo nk’iki gifasha ababyeyi, kibaha ahantu hari umutekano w’abana babo kugira ngo babashe gukura no gutera imbere. Abafashamyumvire bane bahuguwe bashyizwe mu kigo kugira ngo batange serivise z’ubuzima, imirire, gukangura ubushobozi bw’umwana n’imyigire, kubarinda, isuku n’isukura ku bana bagera 120.”

Iki kigo gishya ni kimwe mu bigo bitandatu biteganyijwe kubakwa bizashyirwa mu masoko atanu y’uturere mu Rwanda hose bitarenze Kamena 2020. Uretse kwita ku bana, iki kigo kinatangirwamo amahugurwa y’abagore bonsa n’abatwite muri gahunda yo gufasha ababyeyi kwita ku bana kandi imiryango 250 ibasha kuhaherwa ubutumwa bujyanye no guhindura imyitwarire mu byerekeye uburyo bwiza bwo kwita ku bana no gutanga uburere bwiza bwa kibyeyi.

Dr. Anita Asiimwe, Umuhuzabikorwa wa Ghahunda y’Igihugu mbonezamikurire y’abana bato (NECDP) agira ati: “Abana bazarererwa muri iki kigo bazahigira, bakinire ahantu heza hizewe, kandi bazagaburirwa mu rwego rwo guteza imbere imirire yabo. Iyo ababyeyi bitabiriye amasomo muri iki kigo, barushaho gusobanukirwa akamaro ko kwita ku bana no gufasha mu kwigisha abana babo bakiri bato.”

Emmanuel Nsigaye, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rusizi yagize ati: “Abana ubu bitaweho neza, bahabwa indyo nziza ifite intungamubiri kandi bari gukura neza.”

Iki kigo gishobora gufasha imiryango kongera amafaranga yizinjiza kubera ko ababyeyi bazabasha gukora bakongera umusaruro kubera ko bazaba bizeye ko abana babo bafite umutekano kandi bitaweho.

Nathalie Hamoudi, umuyobozi w’agateganyo wa UNICEF mu Rwanda yagize ati: “Gufungura iki kigo ku mugaragaro bije hageze mu gihe isi iri kwitegura kwizihiza isabukuru ya 30 y’Amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’abana mu Gushyingo. Twishimiye kubona ibisubizo bishya mu gushyigikira ECD no gukora ubuvugizi ku burenganzira bw’abana. Turizera ko indi miryango izigira kuri uru rugero.”

Gufungura ku mugaragaro iki kigo mbonezamikurire cy’isoko rya Kamembe bizabanzirizwa n’imivugo n’ubuhamya bw’ababyeyi bafite abana muri iki kigo. Iki kigo kizagaragazwa nk’urugero rwakurikizwa ku yandi masoko y’abaturage mu tundi turere tw’u Rwanda.

Nimero z'Abanyamakuru

Rajat Madhok
Umuyobozi w’Itumanaho, Ubuvugizi n’Ubufatanye
UNICEF Rwanda
Numero: +250 788 301 419
Anastase Rwabuneza
Inararibonye mu Itumanaho
Gahunda y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana Bato (NECDP)
Numero: +250 788 562 190

Additional resources

UNICEF and partners are bringing child care closer to working parents.

Ku Byerekeye UNICEF

UNICEF iteza imbere uburenganzira n'imibereho myiza kuri buri mwana, mu byo dukora byose. Hamwe n'abafatanyabikorwa bacu, dukorera mu bihugu 190 mu gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, dushyira imbaraga cyane cyane mu kugera ku bana batishoboye n'abatagira kivurira, kugira ngo abana bose bamererwe neza, kandi hose. 

Ukeneye kumenya byinshi kuri UNICEF n'ibyo ikorera abana mu Rwanda, sura www.unicef.org/rwanda.

Kurikira UNICEF Rwanda ku miyoboro ya TwitterFacebook, Instagram na YouTube.