Leta y’Ubuyapani ikomeje gufasha abana n’abagore b’impunzi

Iyo nkunga yafashije UNICEF kubaka ikibuga gishya cy’imikino itandukanye abana bazajya bakiniraho no guha ikigo mbonezamikurire y’abana bato ibikoresho kizifashisha mu mirimo yacyo.

Yanditswe na Cyriaque Ngoboka
05 Nzeri 2018

Mu nkambi y’impunzi ya Mahama mu Rwanda - Uyu munsi Nyakubahwa Minisitiri w'imicungire y'ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), Nyakubahwa Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, bari kumwe n’abahagarariye UNICEF n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) basuye inkambi ya Mahama irimo impunzi z’Abarundi. Abahagarariye impunzi n’impunzi muri rusange bishimiye icyo gikorwa cyo kuba babonye ibyangombwa bishya byose bizabafasha kwita ku burere mbonezamikurire y’umwana muto bikazateza imbere abana ndetse n’imiryango yabo muri rusange.

Abana bakivuka kugeza ku myaka itandatu baba bari mu gihe gikomeye aho baba bakeneye gukura mu bwenge, mu mibanire, mu mbamutima no mu gihagararo ariko ugasanga akenshi ibihe by’intambara n’ibiza bibavutsa amahirwe yo guteza imbere ibyo bice bigize imikurire yabo. Abagize imiryango iyo bari mu bihe by’amage barahahamuka kandi ntibaba bafite ibyangombwa bihagije kugira ngo bite ku bana babo, babakangure mu bwonko kandi babafashe kwiga ibintu bishya hakiri kare. Indyo idahagije, kutagira ibikoresho bihagije by’amazi n’isukura no kutabona serivisi z’ibanze mu nkambi bivutsa uburenganzira abana bwo kubona ibyangombwa bihagije bituma bakura neza.

Mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo, MIDIMAR na UNICEF bashyize imbaraga nyinshi mu bikorwa byo guteza imbere uburere mbonezamikurire y’umwana muto kugira ngo abana bari mu nkambi ya Mahama bitabweho babe ahantu hatuma bakura mu bwonko no mu gihagararo. Nubwo serivisi zo kwita ku burere mbonezamikurire y’umwana muto n’izamashuri y’incuke zihabwa abana bagera ku 5400 bari hagati y’imyaka 3 na 6, umubare munini w’abana b’impunzi bari mu nkambi usaba  kongera imbaraga zirushijeho kugira ngo bitabweho uko bikwiye.

Minisitiri w'imicungire y'ibiza no gucyura impunzi yagize ati: “Leta y’u Rwanda yashyize uburere mbonezamikurire y’abana bato mu byibanze bigomba kwitabwaho kugira ngo turusheho kubaka ejo hazaza h’abana bacu. Kubera ko umubare w’impunzi wakomeje kwiyongera ku isi, ibyo bikaba bisaba ingengo y’imari nini kugira ngo bite ku mibereho yabo, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gushyira abanyeshuri b’impunzi mu burezi busanzwe bw’igihugu . Nagira ngo nshimire abafatanyabikorwa bose ku nkunga baduteye kugira ngo abana b’impunzi bahabwe serivisi z’uburere mbonezamikurire.”

Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’uburere mbonezamikurire y’abana b’impunzi bari mu Rwanda, mu mwaka wa 2017, Leta y’Ubuyapani yatanze inkunga yo kubaka ikibuga gishya  abana bafite hagati y’imyaka 3 na 12 bazajya bidagaduriraho bakanahasabanira. Leta y’Ubuyapani yatanze kandi ibikoresho bizifashishwa mu kigo mbonezamikurire y’abana bato kiri muri iyo nkambi kandi yanatanze inkunga yo guhugura abarezi 14 n’ababyeyi bayoboye abandi 72. Ubwo twasuraga iyi nkambi ya Mahama ejo, twatashye ibyumba binini bibiri by’inyongera bizifashishwa mu guteza imbere uburere mbonezamikurire bw’abana bato, ibyo byumba bikaba byarubatswe ku nkunga y’amafaranga yatanzwe na Leta y’Ubuyapani. Ibyo byumba bizafasha abandi bana 200 kugira ngo bahabwe serivisi z’uburere mbonezamikurire.

 

Minisitiri w’Imicungire y'ibiza no gucyura impunzi ari kumwe na Ambasaderi w’Ubuyapani, arakina n’abana b’impunzi z’Abarundi ku munsi wo gutaha icyo kibuga k’imikino.
UNICEF/UN0302679/Rudakubana Minisitiri w’Imicungire y'ibiza no gucyura impunzi ari kumwe na Ambasaderi w’Ubuyapani, arakina n’abana b’impunzi z’Abarundi ku munsi wo gutaha icyo kibuga k’imikino.

 

Nyakubahwa Takayuki Miyashita, Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yishimiye icyo gikorwa gishojwe, agira ati: “Uburere bw’umwana ni ikintu gikomeye cyane aho yaba ari hose kabone n’iyo yaba ari mu nkambi y’impunzi. Abana bagomba kugira ejo heza. Turashimira tubikuye ku mutima UNICEF n’abandi bafatanyabikorwa kuba bageze kuri iki gikorwa k’inyamirwa kandi ndongera gushimangira ko Leta y’Ubuyapani izakomeza gushyigikira Leta y’U Rwanda mu bikorwa byose ikora byo gufasha impunzi

Ted Maly uhagarariye UNICEF mu Rwanda agira ati: “Turashimira Leta y’Ubuyapani ku bufasha idahwema kutugaragariza, bwadufashije kugera kuri buri mwana uri mu nkambi ya Mahama agahabwa ubufasha bw’ibanze. Twese dufite uruhare rukomeye mu gutuma abana bagira intango ikomeye mu buzima bwabo. Kuko tubonye iki kibuga k’imikino, turashishikariza ababyeyi bari muri iyi nkambi ya Mahama gukoresha aya mahirwe bakarera abana neza muri iki gihe bakiri bato.”

Mu Rwanda, ikigo mbonezamikurire y’abana ni igikorwa kiri mu by’ibanze abayobozi bimirije imbere kandi ni imwe mu ngamba ziganisha ku cyerekezo 2020 na gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere ry’ubukungu. Leta yashyize imbaraga nyinshi mu gufasha ibigo mbonezamikurire y’abana gukora mu buryo bunoze, ishyiraho politiki n’amategeko abigenga, ibipimo ngenderwaho bigaragaza ireme , uburyo buhamye bwo guhuza ibikorwa n’imbaraga z’inzego zitandukanye no gukangurira abafatanyabikorwa gukorera hamwe.

 

Abana b’impunzi z’Abarundi barurira bya bikoresho bakiniraho ku kibuga gishya kiri mu nkambi ya Mahama.
UNICEF/UN0302683/Rudakubana Abana b’impunzi z’Abarundi barurira bya bikoresho bakiniraho ku kibuga gishya kiri mu nkambi ya Mahama. Mbere yo kubaka icyo kibuga, abana bari hagati y’imyaka 10 na 14 ntibari bafite amahirwe menshi yo kugira ikibuga n’ibikoresho bibafasha kwisanzura no gusabana.