Omar Abdi, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe za porogarame muri UNICEF yasuye u Rwanda
Igihe yari mu Rwanda aje kwitabira inama mpuzamahanga y’urubyiruko ya YouthConnekt, Umuyobozi Mukuru Wungirije yasuye porogarame za UNICEF z’uburere mbonezamikurire n’iz’uburezi bw’abana bato.
- English
- Kinyarwanda
NGOMA, Rwanda - “Nkiri umwana, najye nigiye mu ishuri riri mu cyaro nkiri ngiri. Mama wanjye ntiyari azi gusoma kandi ntiyashoboraga kumfasha gukora imikoro yo mu rugo. Ariko yashatse uburyo yabimfashamo. Yageragezaga kwicara hafi yanjye agacana umuriro kugira ngo imibu itandya igihe ndi gusubiramo amasomo nize.”
Ababyeyi bafite abana biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rurenge mu Rwanda bari bateze amatwi amagambo ya bwana Omar Abdi umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe za porogarame muri UNICEF, mu ijambo yabagejejeho agaragaza akamaro ko kwiga n’uko bafasha abana babo.

Amatsinda yo gufasha abasigaye inyuma mu masomo mu Rwunge rw’Amashuri ya Rurenge
Bwana Abdi ubwo yasuye u Rwanda yatanze ikiganiro mu nama mpuzamahanga y’urubyiruko (YouthConnekt Africa) yabereye i Kigali. Muri icyo kiganiro yavuze ku ruhare rw’urubyiruko mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye. Nyuma yo kwitabira iyo nama Bwana Abdi yasuye za porogaramu ziterwa inkunga na UNICEF nk’iriya ikorera mu Rwunge rw’Amashuri ya Rurenge.
Ariko ikibabaje ni uko bamwe mu banyeshuri biga ku Rwunge rw’Amashuri ya Rurenge badatsinda ibizamini bisoza. Bagerageza kwiga ku muvuduko nk’uwa bagenzi babo bakoresheje uburyo nk’ubwabo. Nyamara amatsinda yo kwigishanya afasha abanyeshuri basigaye inyuma gushyikira bagenzi babo aho abarimu bakoresha udukino n’ibikorwa bituma basabana bikabafasha kwiga bishimye. Kandi iyo umuntu yize yishimye afata vuba.
Umwarimu yafatiye igikombe hejuru arababaza ati: “Murabona iki?” Ajugunyira umupira umunyeshuri amusaba gukurikira neza isomo.
Yafashe wa mupira arakaye arahaguruka amusubiza yitonze agira ati: “Ndabona… agakombe.”
Bagenzi be bazamuye ijwi mu magambo amushimira bamanika amaboko hejuru nk’umuba w’indabo bazamura ibikumwe bibiri hejuru bati: “Indabyo n’imbuto!”
Abanyeshuri bagera kuri 40 ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rurenge bitabiriye aya matsinda yo kwigishanya bagera kuri 5% by’abanyeshuri bose biga mu mashuri abanza bagera kuri 767.
Ababyeyi bari bishimiye kubona abana babo bafite ingorane zo kwiga bashobora kugera ku rugero rwa bagenzi babo mu ishuri kandi bizera ko amatsinda nkaya azagera no mu bindi bigo by’amashuri.

Ibigo mbonezamikurire y’abana bato mu karere ka Ngoma
Akikijwe n’abanyeshuri bato bishimye kandi bari mu mpuzankano mu kigo mbonezamikurire y’abana bato mu karere ka Ngoma, ku buryo ntawe bitatera kwishima. Bwana Abdi yari ashimishijwe no kubona abana bato benshi bashobora kwigira ahantu hatuje kandi hari gahunda. Ubwo bwana Abdi yinjiraga mu ishuri, abanyeshuri bamwakirije indirimbo n’amashyi hanyuma bamwereka ibishushanyo n’ibitabo birimo amashusho bigiramo.
Bwana Abdi abaza umwana w’umuhungu wakinishaga ibikinisho bitatse amabara ati: "Urikubaka iki?"
Nuko yatangajwe na za kamera n’abantu bakuru benshi bateraniye aho ku buryo budasanzwe, uwo mwana yitegereza bwana Abdi hanyuma amuha ikirundo cy’ibikinisho.

Nubwo icyo kigo n’ibindi bigo mbonezamikurire y’abana bato 16 byashinzwe na UNICEF, iki kigo mbonezamikurire gicungwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, noneho UNICEF ikabatera inkunga ya tekiniki iyo ari ngombwa.
Icyo kigo gitanga serivisi zikomatanyije ku bana 129, muri zo harimo imirire myiza, isuku n’isukura, kwerekera ababyeyi uko bategura indyo yuzuye, gahunda yo kwita ku bana mu gice cy’umunsi, kubakangura ubwenge no kubigisha imikino. Icyo kigo gifasha abandi bana 523 muri gahunda mbonezamikurire mu ngo.
Ikigo cy’Urubyiruko ‘Yego’
Bwana Abdi kandi yanasuye ikigo cy’urubyiruko cyitwa YEGO giherereye mu karere ka Kirehe aho yasanze urubyiruko rushyushye. Icyo kigo gihuriramo urubyiruko rurenga 30,000 buri mwaka aho bakora ibikorwa byinshi bakanagaragaza impano zitandukanye.
"HAYYY-YAHHH!" Urubyiruko rugera muri za mirongo rurakina karate basakuriza icyarimwe kugira ngo batakire rimwe.
Ahandi hari abangavu n’ingimbi bakinaga umukino wa basiketi, bashimishije cyane abakozi ba UNICEF bari bateraniye aho ngaho. Hafi y’ikigo, bwana Abdi yahuye n’abakobwa bakinaga umukino wo gushyira ku bintu umubare ubiranga, amatsinda y’abasoma bigaga inyunguramagambo, hari abaririmbyi, abasiga amarangi berekana ibyo bakoze.
Byari bishimishije cyane ku buryo utapfa kuhava. Ariko mbere y’uko bwana Abdi asezera, yagendaga yandika ibikorwa neza n’ibigomba kurushaho kunozwa. Ku isi hose, UNICEF iracyafite byinshi byo gukora mu bana bari hagati y’imyaka icumi na makumyabiri cyane cyane ku bibazo bihangayikishije urubyiruko nko kurindwa ihohotera no kwita ku buzima bwabo bwo mu mutwe.
“Kuba ku isonga ntibisaba buri gihe amafaranga. UNICEF ishobora kuba kizigenza mu bundi buryo butari mu gutanga inkunga y’amafaranga gusa. Dufite ibiterezo byinshi twatanga, kandi twiteguye buri gihe gutanga inkunga ya tekiniki.”