Leta y’Urwanda itangije igikorwa cy’urubyiruko cyiswe “Generation Unlimited”

- English
- Kinyarwanda
KIGALI, Rwanda – Mu kiganiro cyihariye hamwe n’Ikigo cy’Itangazamakuru cy’Urwanda (RBA), none urubyiruko n’abanyamakuru barifatanya na Gouvernement y’Urwanda ndetse na UNICEF batangizaigikorwa icyiswe “Generation Unlimited” youth initiative. Icyo gikorwa kiritabirwa n’urubyiruko nyarwanda, imiryango ifite ibyo ikorana n’urubyiruko, abantu muri rusange, nyakubahwa Rosemary Mbabazi, Minisitiri w’Urubyiruko, nyakubahwa Fodé Ndiaye Uhagarariye Umuryango w’abibumbye mu Rwanda, na nyakubahwa Mohamed Fall Uhagarariye UNICEF mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo.
Igikorwa Generation Unlimited – cyangwa “GenU” – kigamije guhamya ko abagize urubyiruko bose bari hagati y’imyaka 10 na 24 biga, bahugurwa cyangwa bafite umurimo cyerekezo cya 2030. GenU ifite agaciro gakomeye mu Rwanda, aho abo mu rubyiruko bafite munsi y’imyaka 25 bagize 60 ku ijana by’abaturage.
Mu Rwanda, imikoranire y’inzego zitandukanye za GenU izafasha kugera ku gikenewe muri ibi:
- Uburezi n’amahugurwa, bifasha urubyiruko kubaka ubushobozi mu buzima butanga umusaruro;
- Umurimo, hagurwa Amahirwe ahabwa urubyiruko ngo rwihangire umurimo unoze;
- Kwiyemeza umurimo nk’ikigenderwaho; hamwe na
- Uburinganire no kwiyemeza, hatezwa imbere Amahirwe angana, urubyiruko nk’abakemura ibibazo bakaaba n’abagize umuryango mugari biyemeje, kandi harebwa n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
“Nk’Umuryango w’abibumbye mu Rwanda, twongeye gushimangira uko twiyemeje gukorana n’urubyiruko, nk’abayobozi, abafatanyabikorwa n’abafasha mu guhanga no gutanga umusaruro unoze muri gahunda zibagirira akamaro. Amajwi y’urubyiruko agomba gukomeza kumvwa cyane mu miyoboro yose iganisha ku byemezo – abato ni bo none hacu, ahazaza hacu ndetse nibo iterambere rishingiyeho,” Fodé Ndiaye, Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda. “Generation Unlimited izashimangira imikoranire ikomeye na Government hamwe n’abandi bafite uruhare mu guha urubyiruko ububasha, ubushobozi n’amahirwe yo kugaragaza icyo bashoboye cyose, guhanga udushya, guhanga imirimo n’ubukungu, ndetse no kubaka Urwanda rubereye bose. Rubyiruko, ni mwe muzahindura isi yacu n’igihugu cyacu kurusha twebwe.”
“Kubonera igisubizo ibibazo by’urubyiruko rw’i Rwanda ni ingorabahizi, ariko binabaye amahirwe yagutse. Twemera ko urubyiruko rufite ahazaza hac mu biganza byarwo, kandi ko niba bateguwe neza kugana umurimo, ubushobozi bwo gutera imbere ntibwagira umupaka,” Julianna Lindsey, uhagarariye UNICEF mu Rwanda. “UNICEF ifite intumbero yo kubona urubyiruko ruyoboye kandi rufasha mu kurema ibisubizo.”
“Leta y’Urwanda yiyemeje kwinjira mu nshingano ya Generation Unlimited kugira ngo buri wese mu rubyiruko ahabwe amahirwe akeneye mu kugira ubuzima butanga umusaruro. Generation Unlimited iduhaye urubuga rwo guhuza abafatanyabikorwa bose basangiye uku kwiyemeza ngo bagene ibisubizo byiza kandi bigera kuri bose byerekeye iterambere ry’urubyiruko. Turashaka ko urubyiruko rwacu ruba abajyambere batagira imipaka, guhabwa ububasha bwo gukora icyo bashinzwe mu guhindura isura y’Urwanda. Gahunda z’ibanze za Generation Unlimited mu Rwanda zirimo guha ingufu urubyiruko mu ruhare rwarwo nk’abenegihugu, kongera ubushobozi mu kwiyemeza umurimo ku biga mu mashuli yisumbuye, ndetse kwegereza ibikorwa by’ubujyanama ababikeneye,” Nyakubahwa Rosemary Mbabazi, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco.
Urwanda rutangije GenU mu buryo bw’ikoranabuhanga bikurikirana n’inama ya Komite Nshingwabikorwa yayobowe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, yahuje abafatanyabikorwa barenga makumyabiri baturutse muri Guverinoma, Umuryango w’Abibumbye n’Imiryango itegamiye kuri Leta. Muri iyo nama, UNICEF yerekanye isesengura rya GenU ryagaragaje ingorane zihariye, ibibura ndetse n’amahirwe ku rubyiruko rw’Urwanda, maze abafatanyabikorwa bemeranya ku ntambwe zizakurikira zirimo gushyiriraho hamwe igenabikorwa rya GenU.
Nimero z'Abanyamakuru
Additional resources
Ku Byerekeye UNICEF
UNICEF iteza imbere uburenganzira n'imibereho myiza kuri buri mwana, mu byo dukora byose. Hamwe n'abafatanyabikorwa bacu, dukorera mu bihugu 190 mu gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, dushyira imbaraga cyane cyane mu kugera ku bana batishoboye n'abatagira kivurira, kugira ngo abana bose bamererwe neza, kandi hose.
Ukeneye kumenya byinshi kuri UNICEF n'ibyo ikorera abana mu Rwanda, sura www.unicef.org/rwanda.
Kurikira UNICEF Rwanda ku miyoboro ya Twitter, Facebook, Instagram na YouTube.