Urubyiruko rurafasha abataye ishuri kurisubiramo

Bashingiye ku muco wo gufatanya uranga Abanyarwanda barakorana n’impirimbanyi z’urubyiruko mu guhindura imibereho y’abaturage

Yanditswe na Veronica Houser
Girl smiles at the camera
UNICEF/UN0284199/Houser
19 Werurwe 2019

NGORORERO, Rwanda - Mu Rwanda, kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2019, urubyiruko rugizwe n’abakorerabushake 160 bashubije mu ishuri abana 1,200.

Iki ni igikorwa cy’abakorerabushake bise "Tugane Ishuri".

Tugane Ishuri – mu Kinyarwanda – irashingira ku muco ukomeye wo gushyira hamwe no gufatanya biranga abanyarwanda, kugira ngo bashobore gukangurira urubyiruko rw’abakorerabushake kuzana impinduka mu mibereho y’abaturage. Abakorerabushake bo muri gahunda ya Tugane Ishuri bakorana n’abana bataye ishuri mu midugudu batuyemo hanyuma bakabashishikariza kurisubiramo kugeza igihe bashoreje amashuri yabo.

Duhure n’abakorerabushake ba Tugane Ishuri!

UNICEF Rwanda

DENISE MUREKATETE

Ku myaka 21, Denise yabaye umukorerabushake wa UNICEF muri gahunda ya Tugane Ishuri kugira ngo asobanurire abaturanyi be mu mudugudu akamaro k’ishuri. Denise akora nk’umuvugizi w’abaturage agafasha imiryango guhangana n’ingorane ihura na zo.

Denise yagize ati: “Kuba umukorerabushake bituma abantu bamenya ko uri umuntu mwiza kandi bishobora gutuma igihugu kigera ku ntego cyihaye kuko akazi dukora kari mu nyungu rusange z’igihugu. Nifuza kuvuga mu izina rya buri mwana uzajyanwa ku ishuri.Nizeye ko umubare w’abana bata ishuri uzagabanuka ukagera kuri zero.”

Girl smiles at camera
UNICEF/UN0284189/Houser

“Nitabiriye kuba umukorerabushake mu mushinga wa Tugane Ishuri kuko nashakaga guharanira iterambere ry’abanyarwanda kandi nahoranye icyifuzo cyo gufasha abana kubaka ejo heza habo.”

JACQUES MUVANDIMWE

Jacques afite imyaka 25 akaba atuye mu karere ka Ngororero mu Rwanda. Yahisemo kuba umukorerabushake muri gahunda ya Tugane Ishuri kugira ngo afashe imiryango ibabaye.

Yagize ati: “Hari imiryango ifite abana bataye ishuri, jye nk’umukorerabushake ndashaka kuyegera kugira ngo ndebe ko hari icyo bahindura mu buzima bwabo. Ibi nimbikora bizampesha ishema.”

"Nkunda kumva ko hari icyo nahindura mu buzima bw’abandi kandi nkashakira ibisubizo ibibazo by’imiryango duturanye ifite, uburyo bwiza bwo kubigeraho ni ukuba umukorerabushake."

Boy smiles at the camera
UNICEF/UN0284197/Houser

VESTINE UWIMANIRINZE  

Vestine, ni umukobwa ufite imyaka 23, yabaye umukorerabushake kugira ngo afashe abana benshi bo mu muhanda baturanye. Nk’umukorerabushake, yemera ko afite inshingano zo gusobanurira abo bana n’ababyeyi babo akamaro k’ishuri.

Vestine yagize ati: “Ibi bifasha abaturage nubwo njye nta nyungu zitaziguye mbikuramo.”

Girl smiles at the camera and laughs
UNICEF/UN0284192/Houser

“Nzumva mfite ishema ninshobora gufasha abo bana. Nagize amahirwe yo gusoza amashuri yanjye kandi nizera ko ibyo nayakuyemo nzabisangiza abandi baturage tubana.”

THEOPHILE MASENGESHO

Ku myaka 24, Theophile atekereza ko kuba umukorerabushake bimuha amahirwe yo guha abandi bantu ubumenyi n’ubuhanga afite. Hano ibyo bikorwa ku bana ashishikariza gusubira mu ishuri.

Nk’umukorerabushake, Theophile ateganya gukorana n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakarebera hamwe uko bakemura ikibazo cy’abana bata ishuri.

“Kugira ngo dushishikarize abana gusubira mu ishuri ndashaka guhura nabo tugasangira ibitekerezo ndetse ntiduhishanye amarangamutima.”

Young boy volunteer in Rwanda smiles at the camera
UNICEF/UN0284188/Houser

THERESE MUSENGIMANA

Therese ni umukobwa ufite imyaka 24, avuga ko ababyeyi bose bagomba kumva ko abana babo bagomba kwiga kugeza barangije amashuri yabo. Azi neza ko kwiga biha amahirwe abana kandi bikabarinda ibyabangiza ubuzima byose nk’ibiyobyabwenge.

Therese yagize ati: “Nahuye n’abana batagifite icyizere batekereza ko ntacyo bageraho kuko imiryango yabo ikennye. Ariko iyo mbaganirije, bambwira ubuzima bwabo nkabatega amatwi, hanyuma nkakoresha ubuhanga nize nk’umukorerabushake kugira ngo mbaganirize. Ngeraho nkasanga muri bo bafite intego bifuza kugeraho n’inzozi. Kubera ibyo rero dushobora kubafasha kugera ku ntego bihaye tubashyigikira gusubira mu ishuri.”

Girl in Rwanda smiles at the camera and laughs
UNICEF/UN0284198/Houser

"Nizeye ko kuba umukorerabushake bizatuma mpura n’abantu b’ingeri zitandukanye kandi nkazagirira abaturage akamaro.”