Amasomo yigishirizwa kuri radiyo mu gihe cya Koronavirusi
UNICEF n’abafatanyabikorwa batera inkunga Ikigo cy’Uburezi mu gutegura amasomo anyuzwa kuri radiyo yagenewe abanyeshuri bagizweho ingaruka n’ifunga ry’amashuri ryatewe na COVID-19

- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
Ku itariki ya 15 Werurwe, Leta y’u Rwanda yategetse ko amashuri yose afungwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi. Iri funga ry’amashuri rizageza mu mpera za Mata, abanyeshuri barenga miriyoni 3 batari kwiga basabwa gukomeza kwigira mu rugo.
Gutakaza igihe cyo kwiga bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bana n’ejo hazaza habo. Abanyeshuri b’u Rwanda bari bakeneye ibisubizo bibafasha gukomeza kwigira mu rugo.
Aldo Havugimana, umuyobozi wa Radio Rwanda yagize ati: “Radiyo igera ku bantu benshi mu Rwanda. Nka radiyo y’igihugu, Igera kuri 99% by’abaturage, harimo radiyo Rwanda ndetse n’andi maradiyo atanu ari mu ntara.” Yongera ati: “Kubera kugera ahantu hanini, amasomo atangirwa kuri radiyo twasanze ari cyo gisubizo gikwiye.”
Mu ntangiroro UNICEF yifashishije abafatanyabikorwa bayo n’ubumenyi ifite mu gukusanya inyandiko z’amasomo azifashishwa angana na 144 iyakuye mu bindi bihugu yerekeye kwigisha amasomo yo gusoman’imibare mu mashuri abanza. Aya masomo yaravuguruwe ahuzwa n’imyigishirize y’amasomo mu Rwanda. UNICEF yaje kwifashisha umufatanyabikorwa isanganywe witwa (IEE) n’ikigo cya Radiyo Rwanda mugusakaza aya masomo mu gihugu hose.

Gutegura amasomo mashya y’abanyeshuri anyuzwa kuri radiyo
Kubera ingamba z’igihe gito zafashwe kugira ngo abanyeshuri babone amahirwe yo gukomeza kwigira mu rugo, UNICEF irimo gufasha gutegura imfashanyigisho zijyanye n’integanyanyigisho y’u Rwanda.
Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu iterambere hamwe n’Ikigo gishinzwe Uburezi mu Rwanda, UNICEF ikomeje gufasha mu itegurwa no kunyuza kuri radiyo amasomo mashya. UNICEF ishishikajwe no kugira ngo amahirwe yo kwiga akomeze abeho ni yo mpamvu ikomeje gufasha mu itegurwa ry’amasomo y’amashuri y’incuke anyuzwa kuri radiyo.
Dr. Irénée Ndayambaje, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cya Leta gishinzwe Uburezi yagize ati, “Guma mu rugo ni ingenzi mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cya Koronavirusi cyakwirakwira. Ariko ntabwo bishatse kuvuga ko bitabangamiye imigendekere myiza y’imyigishirize n’imyigire. Ni yo mpamvu duhamagarira abafatanyabikorwa bose bari mu burezi kugirango twishyire hamwe no kuzana inararibonye bafite n’ubushozi kugira ngo imyigire y’abanyeshuri ibategurira ejo hazaza igende neza nta nkomyi.
Amasomo yatangiye kunyuzwa kuri radiyo. Uko amasomo ateguye akomeza kwiyongera, abanyeshuri bazabasha kuyakurikirana buri munsi uhereye 8:30 za mu gitondo na 2:00 za nyuma ya saa sita ku masomo y’igihembwe cya 2 ari mu nteganyanyigisho y’igihugu ishingiye ku bumenyi. UNICEF na REB birikuganira n’izindi radiyo kugira ngo hongerwe amasaha yo kuzinyuza kuri za radiyo.

Kugira uruhare mu isomo ririkwigishwa
Buri somo rinyuzwa kuri radiyo rimara iminota 20 kandi ryigishwa ku buryo abiga bagira uruhare mu isomo. Amasomo ateguye ku buryo abanyeshuri bayagiramo uruhare, ariko ababyeyi n’abashinzwe abana bagomba kubigiramo uruhare ku girango babone uko bafasha abana kwigira mu rugo.
Iyo abana bafunguye radiyo, bahabwa ikaze mu cyumba cyo kwigiramo mu buryo bwiza bukozwe na mwarimu mu itangira ry’isomo. Abanyeshuri basabwa gufata amakaramu n’amakaye, kandi buri somo ritangira hasubirwamo ibyo baheruka kwiga ubushize.
Nyuma yo gusubiramo isomo ryabanjije, mwarimu arasobanura gato kandi agatanga amahirwe ku buryo abana bashobora kugira ibyo babaza bari mu rugo. Buri somo risozwa hatangwa incamake, hanyuma mwarimu akabasezeraho anababwira isomo baziga ubutaha.
Kudaheza abana bafite ubumuga
Ntabwo buri mwana wese afite ubushobozi bwo kumva radiyo. Ku bana bafite ubumuga, UNICEF iri gukorana n’umufatanyabikorwa wayo Humanity and Inclusion kugira ngo amahirwe yo kwiga hakoreshejwe iyakure aboneke ku banyeshuri bose.
Iyi mirimo izaba ikubiyemo gusobanura ururimi rw’amarenga mu isomo riri muri videwo ryateguwe kandi rinyura kuri televiziyo. Hazategurwa amasomo kandi ashyirwe ku rubuga rukoresha ikoranabuhanga rwa REB. Ababyeyi n’abanyeshuri bazabasha gufata ayo masomo bayibikire cyangwa bayarebe ku buntu babifashijwemo na MTN Rwanda.

Kuziba icyuho mu burezi bukoresha iyakure
Nk’umwe mubafatanyabikorwa ba Leta b’imena, UNICEF izakomeza gushyigikira itegurwa ry’amasomo atangwa hakoreshejwe iyakure ku banyeshuri b’u Rwanda kugeza amashuri yongeye gufungura.
Julianna Lindsey, uhagarariye UNICEF mu Rwanda yagize ati: “Nubwo turi mu gihe cy’icyorezo cya koronavirusi, ntabwo twaheba uburezi bw’abana. Twishimiye gukomeza gukorana na Leta y’u Rwanda yagaragaje ubutwari mu gukomeza uburezi.”
“Turashishikariza ababyeyi n’abashinzwe abana gushyigikira aya mahirwe yo kwigira hakoreshejwe iyakure uko babishoboye, kubera ko hatabaye ubufasha bwanyu, ntabwo twabasha gukumira ingaruka mbi ziterwa n’ifungwa ry’amashuri.”
Kuri ubu, hari gutegurwa amasomo azanyuzwa kuri radiyo, kandi ashobora kugera ku bana benshi, ariko UNICEF iri gukorana na Leta kugira ngo hategurwe amasomo azanyuzwa kuri televiziyo, cyane cyane mu bijyanye n’amasomo y’ubumenyi asaba ko ibyigishwa byerekenwa uburyo bikorwa. Amasomo azibandwaho arimo imibare n’imyitozo yo muri laboratwari kugira ngo yunganire ibyigishijwe hakoreshejwe iyakure. Leta na none yagaragaje ubwitange mu mikoranire yayo na UNICEF n’abandi bafatanyabikorwa mu kongerera imbaraga urubuga rwo kwigisha hakoreshejwe murandasi nk’amahirwe yandi yakoreshwa no kurushaho kurunoza no mu gihe amashuri afunguye.