Airtel na UNICEF mu bufatanye mu irushanwa ryiswe “Pitch Night” mu Rwanda
Guha ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko urubuga rwo kugaragaza ibitekerezo bishya mu bucuruzi
- English
- Kinyarwanda
KIGALI, mu Rwanda – Irushanwa ryiswe Pitch Night ni uburyo bushya bwatangijwe na UNICEF mu gushishikariza abana n’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 mu kwerekana ibitekerezo byabo mu mishinga irebana n’ibidukikije, ubuzima n’uburezi.
Intego y’iri rushanwa ryiswe ‘Pitch Night’ ni ugutanga urubuga rwo kwerekana ba rwiyemezamirimo bato ku bashoramari, ku bashobora kuzababera abakiriya, itangazamakuru na bagenzi babo ba rwiyemezamirimo. Aya akandi ni amahirwe y’abana n’urubyiruko kugira ngo bashake ibisubizo bishya by’ibibazo bihari cyane cyane hibandwa ku burezi, ubuzima n’ibidukikije. Uretse kubereka aya mahirwe, iyi mishanga igamije gutanga uburyo bwo gutoza urubyiruko rufite inzozi zo kuba abashoramari mu ikoranabuhanga no guhanga udushya ndetse no kubaha amahirwe yo kugaragaza ibitekerezo.
Insanganyamatsiko y’irushanwa ryiswe ‘Pitch Night’ ni: “Ukwita ku buzima bw’abangavu, ingimbi n’ubyiruko haba mu rwego rw’ubuzima, uburezi n’ibidukikije.”
Ubufatanye bwa UNICEF na Airtel butangiye igihe Airtel imaze gushinga imizi mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga aho iri gushaka ibisubizo by’ibibazo bigaragara mu burezi, ubuzima n’ibidukikije, kandi iharanira iterambere ry’uRwanda.
Mu ijambo yafashe mu gutangiza ubufatanye kumugaragaro, Umuyobozi mukuru wa Airtel Michael Adjei yagize ati, “Airtel Rwanda yishimiye gufatanya na UNICEF mu gutangiza icyo twakwita umushinga uzanye agashya, uzakomeza gutanga ibisubizo ku ngimbi n’abangavu b’u Rwanda mu gihe turi kugana kuntego z’icyerekezo 2020 uRwanda rwiyemeje kugeraho.”
“Twishimiye ko umushinga turi butangize uyu munsi uzafasha urubyiruko kwegeranya ibitekerezo bizafasha umuryango nyarwanda mu gihe igihugu kiri gutera imbere kigana mu kwishakamo ibisuzo mu kwikemurira ibibazo bitwugarije nk’igihugu.”
Ted Maly, uhagarariye UNICEF yagize ati: “Kugira uruhare mu marushanwa ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigize uburenganzira bw’abana. Ubufatanye bwacu na Airtel mu gufungura irushanwa ryiswe ‘Pitch Night’ bifasha kumvikanisha amajwi n’ibitekerezo by’urubyiruko ku isonga ry’iterambere.”
Kugira ngo witabire irushanwa rya ‘Pitch Night’, inyandiko zibisaba zizafungurwa guhera ku itariki 15 Werurwe kugeza muri 6 Mata 2017. Abatsindiye gukomeza amarushanwa n’imishinga yabo izafungurwa ku itariki 6 Mata. Ijoro ryo gusoza irushanwa rizabera i Kigali mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi kugira ngo twerekane urugero rw’impano z’abitabiriye irushanwa n’imishinga yabo.
Additional resources
Ku Byerekeye UNICEF
UNICEF iteza imbere uburenganzira n'imibereho myiza kuri buri mwana, mu byo dukora byose. Hamwe n'abafatanyabikorwa bacu, dukorera mu bihugu 190 mu gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, dushyira imbaraga cyane cyane mu kugera ku bana batishoboye n'abatagira kivurira, kugira ngo abana bose bamererwe neza, kandi hose.
Ukeneye kumenya byinshi kuri UNICEF n'ibyo ikorera abana mu Rwanda, sura www.unicef.org/rwanda.
Kurikira UNICEF Rwanda ku miyoboro ya Twitter, Facebook, Instagram na YouTube.