Abakiri bato baratubwirira mu kiswe TEDxKids@Nyarugenge
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abana wahujwe n’isabukuru y’ imyaka 30 y’ amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana, UNICEF yateguye TEDx cyahaye abana 10 umwanya wo gutanga ibitekerezo no kugaragaza impano zabo.

- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
KIGALI, Rwanda – Tekereza umunsi abana n’urubyiruko b’ intyoza berura bagatanga ibiganiro byuzuye ubuhanga. Iyi ni TEDx – amahuriro y’ino aho abazi kuvugira mu ruhame, abashoboye n’abahanga mu guhanga udushya bahura bakageza ibyiyumviro n’ibitekerezo byabo ku bantu baba batumiwe muri uwo muhango n’abandi babikurikiranira kuri murandasi hirya no hino ku isi.
Nk’uko bishimangirwa n’amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana urubyiruko rufite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo binyuze mu buryo butandukanye nka TEDx kandi abakuze bakaba bagomba kubatega amatwi.

Ubu imyaka 30 irashize hashyizweho Amasezerano Mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana, kuyizihiza byahujwe n’umunsi mpuzamahanga wahariwe abana. Ishyirwaho ry’aya masezerano ryaremeye abana hirya no hino ku isi ubuzima bwiza, bubanejeje kandi bufite intero.
UNICEF yateguye iki gikorwa cya TEDx kugirango ihe abana urubuga rwo kuvuga icyo babonye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo.
Abantu basaga 200 bitabiriye TEDx kugirango biyumvire amwe mu majwi meza yuje ubushake kandi avumbura ibitekerezo, aturutse mu ntara z’igihugu zose uko ari eshanu. Uwafashe ijambo wese -yaba urubyiruko rufite intumbero kandi rufite icyo rukora mu miryango yarwo migari – yahagaze ahabugenewe atangaza ibitekerezo bishya, inzozi nziza ndetse n’ibyo yabonye mu burenganzira bw’abana.

Ibinyoma bihambaye by’abakiri bato
Sugira Lorie ufite imyaka 17 wafashe ijambo mbere y’abandi, yatangaje uburyo Mama we yamubereye intwari yo muri ibi bihe, umugore ufite ubwigenge kuko yafashe umwanya we wose akawugenera abakobwa be.
Ati: “Navutse ndi umukobwa, ibintu bihabanye n’ugushaka kwa Papa.”
Nyamara Mama yamweguriye byose hamwe n’abavandimwe be: amafaranga, igihe n’urukundo rutagira iherezo.
“Njye n’abavandimwe banjye twaramubazaga tuti: ‘Mama, kuki utajya usohokana n’inshuti zawe ngo mujye kwishimira ubuzima? Akadusubiza ati: ‘Ni he handi nakura ibyishimo byanjye atari muri mwebwe?’
Agendeye kuri Mama we afata nk’icyitegererezo, Lorie yakuranye kwiyizera, yirengagiza kuba Papa we ataramwakiriye neza ndetse ntate umwanya yumva ibitekerezo bya rubanda.

Uwabaga mu muhanda yahindutse umuyobozi
Patrick we afite imyaka 12 y’amavuko gusa, ariko yahuye na byinshi kurusha undi mwana uwo ari we wese. Amakimbirane yo mu muryango n’ihohoterwa byatumye ava mu ishuri amara imyaka myinshi aba ku muhanda.
Ati: “Naharaniye kuva muri ubwo buzima, ndetse bituma nshobora kongera kugana ishuri.”
Nyuma yo kubona abamurihira, Patrick yasubiye mu ishuri. Yabaye umuyobozi wa bagenzi be, abona amanota ya mbere mu ishuri yigamo, kandi akitoza kubyina imbyino za Kinyarwanda mu masaha ye y’ikiruhuko.

Ubuzima nyuma y’ihohoterwa ryo mu rugo
Mu ijwi risa n’irititira, Umutoni ufite imyaka 16 yatangaje inkuru ye ibabaje y’uburyo yashoboye gukurana ingufu mu muryango urangwa n’amakimbirane n’ihohoterwa. Papa we akenshi yikubiraga amafaranga wenyine, kugeza n’aho yanga kugurira mama we imiti.
“Natinyaga kujya ku ishuli, kandi iyo nabaga ngeze mu rugo, naruhurwaga no gusanga mama wanjye agihari.”
Ubwo yari amaze gukura, Umutoni yisanze mu rugendo rwo kugarura ubuzima, yiga kwishima, maze yanga ko ihohoterwa rikomeza kuba ikirango cy’ubuzima bwe.
Ubu aravuga ati: “Ntuzacike intege, ibi ushobora kubitsinda. Ibyishimo byawe bigomba kuza mbere ya byose.”

Impinduka yaturutse ku mwana
Uwashishikarije abamwumva kunga ubumwe buturutse kubyo badahuje, Nikita Imani ufite imyaka 19, afite impano ebyiri harimo iyo kuvugira mu ruhame no gushushanya akoresheje amarangi.
Yatanze ingero ku kaga gakomeye kagwiririye isi harimo nka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda na Jenoside yakorewe abanya-Arumeniya, Nikita yifashishije igishushanyo yakoze maze agaragaza uko byaba byiza cyane abantu baramutse bahawe uburenganzira bungana kandi bakanakomeza kwishimira ibyo badahuje.
Ati: “Ubudasa butubere umuti w’ibibazo dufite aho kuba impamvu yabyo. Twakagombye gukoresha ubudasa nk’ibuye ry’ifatizo twubakiraho iterambere.”
Yerekana kimwe mu bishushanyo, Nikita arasobanura agira ati: “Uyu mugore akozwe mu myenda y’amabara atandukanye. Ni umwirabura akaba n’umwera, kandi yabumbatiye ibidahuye kuri we kuko bimugize umwe. Iki gishushanyo cyitwa ‘Ubumwe mu Budasa.’”

Abana b’impunzi bafite ubumuga: bunganiwe, ahazaza habo haba heza
Mu maso ya se umubyara, Iyle nta gaciro yari afite kubera ko afite ubumuga bw’ingingo. Yanze kumufasha kwiga, amurinda urukundo ndetse no kumushigikira.
Amarira atemba ku matama yombi, Iyle yagize ati: “Mama yacuruzaga inyanya ku muhanda kugirango agerageze kumfasha no kunyishyurira imiti. Inshuti ze zagerageje kumuca intege, zimubwira ko ntashobora kuzabaho, ariko ntiyigeze antererana.”

Haranira kuba impinduka ushaka kubona
Ubwo Joselyne yari akiri umwana, yamaraga igihe kinini aganira kandi akina n’inshuti ye magara. Ariko ubwo yari amaze kuba umwangavu, umubano wabo waragabanutse ubwo inshuti ye yari imaze guterwa inda maze ikaba umubyeyi imburagihe. Joselyne ubu ariga muri kaminuza, mu gihe ya nshuti ye yicaye mu rugo irimo kurera umwana.
Kuba hari abadahabwa ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere n’ibyerekeye imibonano mpuzabitsina, no kuba yarababajwe n’inshuti ye yatakaje ahazaza heza, byatumye Joselyne aba umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’abana aho atuye.
“Natangiye guhimba imivugo ifite ubutumwa butandukanye bwerekeye ihungabana ry’uburenganzira bw’umwana, nkora ubukangurambaga mu rubyiruko n’ababyeyi nkababwira ko bagomba kubera abana babo intangarugero mu kubahiriza uburenganzira bwabo.”
Joselyne yanditse ibitabo byinshi by’imivugo ndetse yagiye abigaragaza mu mahuriro yaguye nk’Inama y’Igihugu y’Abana.
Joselyne arakubaza ati: “Ndakubaza……wowe ni iyihe nkunga yawe mu kurandura ihonyorwa ry’uburenganzira bw’abana?”

Kubaka ubushobozi bw’abana bafite ubumuga
Nubwo Bosco afite ubumuga bwo kutabona kuva mu bwana bwe, ibyo ntibyamubujije guharanira kugera ku nzozi ze.
Israel w’imyaka 17 wari uyoboye ibirori yahamije ko: “Bosco ashobora kuba ari we muhanzi mwiza igihugu cyagize mu myaka myinshi ishize.”
Bosco yabwiye abamukurikiye ati: “Imbogamizi ufite zishobora kukubera amahirwe y’impinduka.”
Bosco yabashije kujya kwiga maze ahahurira n’inshuti yamwigishije gucuranga gitari. Bosco yaravuze ati: “Byamfashije kugarura icyizere cy’ubuzima.”
"Babyeyi mwese, ku bana bameze nkanjye, mushobora kutubera amaso, ariko ntimuzagerageze kutubera ubwonko."

“Impinduka zizahora ziduturukaho”
Guhaguruka tukavuganira uburenganzira bw’abana ni ibintu tugomba gukora buri munsi. Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abana, uru rubyiruko rwahagurukiye guhangana n’imbogamizi kandi babyaje umusaruro igikorwa cya TEDx.
Nk’uko Joselyne abihamya, “Ni igihe cyo gutangira gushyigikira abana, kuko bashoboye. Bashobora gutanga ibitekerezo by’ingirakamaro bikubaka amahoro mu muryango mugari babarizwamo.”
Nk’uko Israel yabivuze, “Akenshi dushakira impunduka hanze.” Nyamara burya impinduka zizahora zituruka muri twe.”
