Leta y’u Rwanda na UNICEF bateguye inama nkuru ya 13 y’igihugu y’abana banizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’uburenganzira bw’umwana

20 Ugushyingo 2019
Children at the World Children's Day Kids Takeover event in Rubavu
UNICEF/UNI227228/Rusanganwa

KIGALI, mu Rwanda Uyu mwaka, ku munsi mpuzamahanga w’umwana, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Gahunda y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato, ku bufatanye na UNICEF bateguye inama ya 13 y’igihugu y’abana.

Inama nkuru y’igihugu y’abana ni urubuga ngishwanama ruhuza abana bahagarariye abandi baturutse mu turere n’imirenge yose y’igihugu kugira ngo bungurane ibitekerezo ku bibazo abana bafite mu Rwanda.

Inama y’igihugu y’abana yatangiye muri 2004 ubwo abana basabye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubaha urubuga rwo kungurana ibitekerezo no kuganira n’abafata ibyemezo n’abaterankunga. Inama y’uyu mwaka izabera mu Nteko ishinga amategeko ikazibanda ku nsangamatsiko igira iti: "Uruhare rw’umwana mu burere buboneye".

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Nyirahabimana Solina yagize ati: “Dushingiye kuri iyi nsanganyamatsiko, turashaka kwibutsa abana bacu ko uburenganzira bujyana n’inshingano. Turashaka kurebera hamwe uruhare rwa buri wese mu kwita ku bana cyane cyane tubafasha kubona uburere buboneye, bwo nkingi y’imibereho myiza y’abana n’umuryango nyarwanda.”

Inama y’uyu mwaka ifite umwihariko udasanzwe kuko u Rwanda ruzifatanya n’isi yose mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana, n’Umunsi mpuzamahanga w’umwana aho bizihiza umunsi Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje Amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana mu mwaka wa 1989.

Mu 1991, u Rwanda rwashyize umukono kuri komisiyo z’ihuriro ry’abana, ruhita rwiyemeza kandi rufata ingamba zo guteza imbere uburenganzira bw’umwana mu gihugu cyose. Kuva icyo gihe, uburenganzira bw’umwana bwateye imbere ku buryo bushimishije:

  • Kuva muri 2000, impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zagabanutse hafi ku gipimo cya 75%.
  • Kuva aho kwiga byabereye ubuntu mu mashuri abanza muri 2003, umubare w’abana biga wahise ugera kuri 98%.
  • Amahame iyo Komisiyo y’ihuriro ry’abana igenderaho – nko kutavangura, kwita ku nyungu z’umwana, uburenganzira bwo kubaho, kumurinda ibibazo bitandukanye, guharanira iterambere n’uburenganzira bw’umwana no kurengerwa – yashyizwe mu mategeko nshinga, mu mategeko asanzwe na za politiki n’izindi nyandiko nka politiki y’igihugu ikomatanyije y’uburenganzira, politiki igamije kurinda abana kugerwaho n’ingaruka mbi zishobora guterwa n’ikoranabuhanga, politike y’ubutabera buhabwa abana.
  • U Rwanda rwashyizeho igihano cyo kuva ku myaka makumyabiri y’igifungo kugeza ku gifungo cya burundu gihabwa umuntu wasambanije umwana.

Nubwo abana bagenda barushaho kubaho neza no kugira ubuzima bwiza, ibyagezweho ntibimeze kimwe. Urugero, nubwo 98% by’abana biga, abana bafite ubumuga bagera kuri 57% ni bo biga.

Minisitiri Nyirahabimana yagize ati: “Uyu mwaka, kwizihiza isabukuru y’uburenganzira bw’umwana ni umwanya ukomeye cyane ku bafata ibyemezo. Ni igihe cyo kugira ngo twongere twiyemeze guteza imbere uburenganzira bw’umwana. Tugomba gusobanura ibyo dukora ariko ntitwibagirwe gutega amatwi urubyiruko ruharanira uburenganzira bwarwo.”

Inama nkuru y'igihugu ya 13 y'abana n’umunsi mpuzamahanga w’umwana uzitabirwa n’abana 580, harimo abana bafite ubumuga n’abana baba mu nkambi z’impunzi. Iyo nama izitabirwa kandi n’abantu bakuru bagera ku ijana barimo abaturuka muri Leta, sosiyete sivile, inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa.

UNICEF nanone yateguye igikorwa yise ‘TEDxKids’; ni urubuga rufasha urubyiruko rw’abanyarwanda kungurana ibitekerezo no gusangiza abandi ibyo bazi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abana. Ku rwego mpuzamahanga, UNICEF iteganya gutangiza ibiganiro bihuza abana n’abandi bantu kandi bidaheza bizamara amezi 12 kugira ngo bashakire umuti ibibazo bishya bigenda bigaragara no gushakisha ikigomba gukorwa kugira ngo intego z’uburenganzira bw’abana zigerweho ku bana bose.

Nathalie Hamoudi, Umusigire w’uhagarariye UNICEF mu Rwanda yagize ati: “Kugira ngo twihutishe iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana mu Rwanda dukeneye amakuru yisumbuye n’ibimenyetso bifatika kugira ngo ibisubizo bibonetse n’ibikorwa bitangijwe n’ubushobozi bwiyongereye tubigeze n’ahandi. Tugomba na none guteganya ibisubizo bihanga udushya ku bibazo bigenda bigaragara no ku byihutirwa bishya. Ariko igihe kirageze ngo tugire icyo dukora kuko abana bo mu Rwanda barambiwe gutegereza.”

###

Inyandiko igenewe umwanditsi mukuru:

Soma raporo ku burenganzira bw’umwana: https://uni.cf/CRC-media

Terura ibigenewe itangazamakuru: https://weshare.unicef.org/Package/2AMZIF31URK1

Niba hari ibindi bisobanuro ukeneye ku mategeko mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana wabisanga aho: https://www.unicef.org/child-rights-convention

Nimero z'Abanyamakuru

Rajat Madhok
Umuyobozi w’Itumanaho, Ubuvugizi n’Ubufatanye
UNICEF Rwanda
Numero: +250 788 301 419
Bercar Nzabagerageza
Inararibonye mu Itumanaho
Komisiyo y’Uburenganzira bw’Abana (NCC)
Numero: +250 788 415 857

Ku Byerekeye UNICEF

UNICEF iteza imbere uburenganzira n'imibereho myiza kuri buri mwana, mu byo dukora byose. Hamwe n'abafatanyabikorwa bacu, dukorera mu bihugu 190 mu gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, dushyira imbaraga cyane cyane mu kugera ku bana batishoboye n'abatagira kivurira, kugira ngo abana bose bamererwe neza, kandi hose. 

Ukeneye kumenya byinshi kuri UNICEF n'ibyo ikorera abana mu Rwanda, sura www.unicef.org/rwanda.

Kurikira UNICEF Rwanda ku miyoboro ya TwitterFacebook, Instagram na YouTube.