UNICEF na Airtel bahembye umushinga mwiza w’urubyiruko

Gukangurira urubyiruko rw’uRwanda guhanga udushya no kwihangira imirimo, urubuga rw'ibitekerezo by'ubucuruzi bidasanzwe.

Yanditswe na Veronica Houser
17 Gicurasi 2017

KIGALI, Rwanda - Ku wa gatatu w’iki cyumweru wari umunsi udasanzwe kuri barwiyemezamirimo barindwi b’urubyiruko mu Rwanda. Wari umunsi hateguwemo ijoro ryo gutoranya imishinga ihiga iyindi rizwi nka “Pitch Night,” ijoro bari bamaze igihe cy’amezi abiri bategereje. 

Ijoro ryo gutoranya imishinga ihiga iyindi “Pitch Night” ryasozaga amarushanwa akakaye kuri ba rwiyemezamirimo bato bo mu Rwanda, aho urubyiruko rufite imyaka 25 no munsi yayo bahawe amahirwe yo gutanga imishinga yabo ngo isuzumwe.  

Aba barwiyemezamirimo uko ari barindwi, bari bafite imishinga yatsindiye gukomeza mu kiciro cya nyuma, yatoranijwe mu mishinga irenga 100 yatanzwe n’abari bariyandikishije mu irushanwa, kandi bari banashoje amasomo menshi ajyanye n’ubucuruzi bahawe n’umufatanyabikorwa wa UNICEF witwa ‘Inkomoko Business Development. ‘

Mu gihe hategurwaga ijoro ryo gutoranya imishinga ihiga iyindi bari biteguye. Bari barahawe akanya ko kwitoza, barahuguwe kandi baratojwe ku byerekeye uko bavuga mu ruhame no mubyerekeye ubucuruzi. Kubera ayo mahugurwa bahawe y’ibyumweru bike, babashije gutera imbere cyane mu byerekeye kuvuga ijambo mu ruhame kandi byanabafashije gukosora no kunoza imishinga y’ubucuruzi bwabo irushaho kuba myiza.

 

Adeline, umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ubwo yitozaga kuzasangiza abandi umushinga we mbere y’ijoro ry’irushanwa.
UNICEF/UN0309697/Houser
Adeline, umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ubwo yitozaga kuzasangiza abandi umushinga we mbere y’ijoro ry’irushanwa.

 

Basabwaga ibintu bihambaye, kandi bari babizi. Bose hamwe basabwaga gusobanurira imbaga y’abitabiriye uwo mugoroba w’irushanwa barimo abafatanyabikorwa n’abashoramari, ndetse n’abahagaririye inzego za Leta n’ibihugu byabo mu Rwanda. Kubera ko uwo mugoroba w’irushanwa wagombaga kubera mu Ishuri rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha Ubucuruzi n’bukungu, benshi mu bahataniraga igihembo bari bitabiriye, kandi abari mu kiciro cya nyuma cy’amarushanwa bari bazi ko bagomba gutanga urugero rwiza no gutera abandi akanyabugabo nk’abantu bitezweho guhanga udushya ejo hazaza.

Ted Maly, wari uhagaririye UNICEF, ni we wafunguye ku mugaragaro igikorwa cy’amarushanwa ashimira Leta kuba yaratanze amahirwe yo kurushanwa nka Pitch Night, kandi ashimangira akamaro ko guhanga udushya mu iterambere. 

UNICEF Representative Ted Maly at Pitch Night event for youth entrepreneurs in Rwanda
UNICEF/UN0309706/Rusanganwa

“Guhanga udushya byafashije mu guteza abana imbere no kubasha kugera ku baturage bari barasigaye inyuma, binatanga uburyo bushya bufasha mukumvikanisha ijwi ry’abana.”

Imbere y’imbaga y’abantu 200, abahataniraga ibihembo bya Pitch Night bagaragazaga ko bifitiye ikizere cyo gutsinda, bahawe mikorofone n’urubuga ngo bagaragaze ibyo barusha abandi.  Abakemurampaka batatu batoranyijwe kugirango bayobore irushanwa: Siddartha Shrestha, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ihererekanyabutumwa muri UNICEF, Antoine Sebera, Umuyobozi ushinzwe guhanga udushya mu kigo cyitwa Rwanda Information Society Authority, na Alex Ntare, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ikoranabuhanga. Abakemurampaka   bari bafite inshingano yo gutoranya umushinga uhiga iyindi no kubaza abarushanwa ibibazo bikomeye bituma ba rwiyemezamirimo bagaragaza ko basobanukiwe neza imishinga yabo.

Ibiganiro abarushanwa batanze byari bihebuje. Dominique, washinze ikigo cyitwa “Imagine We Rwanda,” ikigo k’ubucuruzi kigamije guteza imbere gusoma/kwiga no gutera akanyabugabo n’icyizere abanditsi b’ejo hazaza, yakoze ibintu bidasanzwe mu kiganiro cya mbere cyabimburiye ibindi. Dominique yashakaga kurema urubuga rufasha mukoroshya imikoranire n’ubufatanye yise “Imagine Nation” bivuga ngo dutekereze uko igihugu cyacu cyaba giteye.

“Twasanze nk’umushinga mushya, tudafite amahirwe yo gutera imbere, kuko tudafite abo dufatanya bo muri uru rwego rwacu, amatsinda twakorana n’ibyaduha amahirwe yo gutera imbere.”

Girl teenager in Rwanda stands on stage pitching business idea
UNICEF/UN0301462/Rusanganwa

Abenshi muri barwiyemezamirimo b’urubyiruko bari bafite imishinga yuzuye udushya yashoboraga gukemura bimwe mu bibazo duhura nabyo mubyerekeye ubuzima. Benit yashakaga gushyira serivise z’ubuvuzi kuri interineti ashyiraho urubuga rufasha mukubika amakuru y’abarwayi bityo bigafasha abaganga kugera kuri ayo makuru aho baherereye hose.

Benit yagize ati: “Ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzashyira amafishe y’abarwayi aho abaganga bashobora kuyageraho. Bishatse kuvuga ko umurwayi ashobora kujya aho ashaka hose kuko ifishi iba ihari.”

Jean Luc na Emmanuel bise umushinga wabo izina “Mbaza”. Aba bombi begukanye umwanya wakabiri.
UNICEF/UN0309701/Houser
Jean Luc na Emmanuel bise umushinga wabo izina “Mbaza”. Aba bombi begukanye umwanya wakabiri.

 

Jean Luc na Emmanuel bahanze Mbaza, ni uburyo bw’ikoranabuhanga (application) wandikamo ikibazo bukaguha igisubizo kugira ngo urubyiruko rushobore kubona amakuru yizewe n’ubumenyi mu byerekeye ubuzima bw’imyororokere.

Aba bombi baravuze bati: “Twatekereje gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tubashe gukemura ibi bibazo. Twatekereje gukoresha uburyo bwo kohereza ubutumwa bugufi kubera ko twashakaga ko urubyiruko rwisanzura igihe ruri kubaza ibibazo.”

Adeline yerekanye umushinga we ujyanye na serivise z’ikoranabuhanga zifasha mu micungire y’ubuzima, n’uburyo bushingiye ku ikoranabuhanga bufasha kohereza ubutumwa busaba guhindura gahunda yo kubonana na Muganga no kwibutsa abarwayi igihe cyo gufata imiti bahawe.

 

Rosette na David, bashinze ikigo "My Green Home" bahawe rugari mu irushanwa rya Pitch Night. Aba bombi baraza gukomeza bazanatsindire irushanwa.
UNICEF/UN0301455/Rusanganwa
Rosette na David, bashinze ikigo "My Green Home" bahawe rugari mu irushanwa rya Pitch Night. Aba bombi baraza gukomeza bazanatsindire irushanwa.

 

Ikiganiro cya nyuma k’irushanwa cyari gifite umushinga witwa ngo “My Green Home.” Wakozwe na Rosette afatanyije na David, aba bombi ni abanyeshuri biga muri kaminuza ya Kepler University i Kigali, uyu mushinga wa ‘My Green Home’, ugaragaza gahunda yo gukora ibikoresho bishya bikomoka mu bintu bishaje mu Rwanda bizafasha mu guhindura imyanda ikomoka kuri pulasitike n’imyanda ibora bigakorwamo ibikoresho by’ubwubatsi n’inyongeramusaruro.

Umushinga wa ‘My Green Home’ ugamije kubungabunga ibidukikije n’ubuzima bw’abaturage baturiye ahajugunywa imyanda. 

Boy and girl youth in Rwanda smile at camera
UNICEF/UN0301480/Houser

“Twashakaga kugera kure, baravuze bati kubera iki tutasanga abantu iwabo tukabigisha gukora ibintu bishya mubikoresho bishaje?”

David na Rosette, bashinze Ikigo "My Green Home"

Abari bakurikiranye irushanwa bagize amahirwe yo kubana n’umushyitsi mukuru Irere Claudette, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisitere y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga. Madamu Irere yagejeje ijambo ku rubyiruko rwari rwitabiriye gukurikirana ikiciro cya nyuma cy’amarushanwa, abashishikariza kwigira amasomo kuri bagenzi babo no gukomeza gukurikirana inzozi zabo.

Yaravuze ati: “Witinya kurota ibintu bigari. Ntabwo amasomo yose dukeneye tubasha kuyabona iyo ibintu byagenze neza gusa. Imbaraga zo gutera imbere tuzikomora mu makosa twakoze no mungaruka zibyo tutakoze neza bikarushaho kutwongerera imbaraga zo kwiyubaka no kurushaho gukomera kurusha uko twari tumaze mbere.”

Igihe abakemurampaka bari bagisuzuma abahize abandi mu irushanwa rya Pitch Night, abarushanwe bari bategereje imyanzuro, imitima ntabwo yari ituje kandi byaragaragaraga. Nyuma y’ijambo rigufi rya Bwana Sebera, itangazo ryashyize riraza rigira riti: abahize abandi ni Rosette na David mu mushinga wabo “My Green Home.” Amarira yahise ashoka, hahise habaho guhoberana hagati y’abarushanwaga bose kandi babashimira intsinzi babonye.

 

Umuyobozi mukuru wa Airtel, Umuyobozi wa UNICEF, umuyobozi wari uhagarariye Leta ushinzwe ikoranabuhanga mu Rwanda, Madame Rosette na David abona igihembo cy’amadolari 5000 nk’uwtsinze iryo rushanwa.
UNICEF/UN0301457/Rusanganwa
Umuyobozi mukuru wa Airtel, Umuyobozi wa UNICEF, umuyobozi wari uhagarariye Leta ushinzwe ikoranabuhanga mu Rwanda, Madame Rosette na David abona igihembo cy’amadolari 5,000 nk’uwtsinze iryo rushanwa.

 

Abarushanwe bose bahawe telefoni ya smart phone, uwa kabiri, Dominique wari ufite mushinga witwa ‘Imagine Nation’, yahawe interineti y’ubuntu kuri telefone ye. Igihembo kidasanzwe cyahawe Rosette na David bahawe $5,000 na mudasobwa nshya izabafasha mu gutangiza umushinga wabo. Bamwenyura mu nseko ikeye, uru rubyiruko bemeye sheki bahawe barayitwara bagenda bayereka incuri zabo n’imbaga ku mihanda mu gihe batahaga.

Nubwo igikorwa cya Pitch Night cyari kirangiye, ntabwo ariho aya marushanwa arangiriye. Rosette na David, hamwe na bagenzi babo bageranye mu kiciro cya nyuma cy’amarushanwa, bazafashwa mbere yo gutangiza imishinga yabo, bahabwe ubufasha batozwe kugira ngo babashe guteza imbere imishinga yabo igere ku musaruro. Mu mezi make ari imbere, umushinga wabo wo gutunganya ibikomoka ku myanda ugomba kuzaba utangiye. Uzatangirira mu murenge umwe muri Kigali, wenda kubera ingufu zizashorwamo no kubw’amahirwe, u Rwanda rushobora kuzagira umushinga wa mbere ukorera mu gihugu hose utunganya ibikomoka ku myanda.  

 

Uko umushinga wa ‘My Green Home’ uhagaze

Guhera igihe batsindiyeho amarushanwa ya Pitch Night, ba rwiyemezamirimo Rosette na David, bakomeje ishuri ngo barangize  kandi bagure itsinda ry’umushinga wa My Green Home. Iki kigo cy’ubucuruzi kiri gukora ibikoresho by’ubwubatsi bikozwe mu bikoresho bishaje. Rosette na David bakomeje gukora ubuvugizi bwerekeye ku guhanga imirimo no kwita ku bidukikije ku buryo burambye mu Rwanda, bamaze gutanga ibiganiro mu nama nyinshi bashishikariza urubyiruko guhanga imirimo.  

Uzasure urubuga rw’umushinga ‘My Green House’ ku girango ubashe kumenya byinshi n’uburyo iki kigo kiyobowe n’urubyiruko kiri gukora amateka mu Rwanda mu bijyanye no guhindura ibikoresho bishaje mo ibikoresho by’ubwubatsi.