Kwigisha umunyeshuri ariko binamushimisha
UNICEF ifasha abatoza abarimu kugira ngo bategure amasomo atuma abanyeshuri barushaho gushishikara kandi arimo ubumenyingiro.
- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
NGOMA, mu Rwanda - Mu kibuga harashyushe, abanyeshuri barihuta basubira mu ishuri. Akaruhuko ka saa yine kararangiye, naho Christian Nsengiyumva, umusore w’imyaka 19 yinjiye mu ishuri mu bambere yicaye ku ntebe aritonze. Yicaye yishimye mu mpuzankano ye y’ubururu butoshye yiteguye isomo rikurikira.
Christian aribuka agira ati: “Imfashanyigisho yahindutse ngeze mu mwaka wa gatatu. Amasomo yarandambiraga cyane kuko wasangaga umwarimu avuga wenyine umunsi wose, ugasanga nta ruhare rugaragara tugira mu myigire yacu.”

Christian yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, ari mu mwaka we wanyuma kugira ngo asoze amashuri ye. Amaze imyaka itatu yigira mu nteganyanyigisho nshya ishingiye ku guha abiga ubushobozi, kandi abona hari icyahindutse.
Yagize ati: “Ubwo abarimu batangiraga gukorana na Vedaste, ibintu byahise bihinduka.”
"Vedaste afasha abarimu kuvugana na buri wese mu matsinda, bashyira mu ngiro ibyo bize nk’abanyeshuri. Basubiramo ibyo bize mu ishuri ryacu, ubu dusigaye dufite ibintu byinshi byo gukora!”

Vedaste ni umwe mu batoza 830 bahugura abandi barimu mu Rwanda, bakorera ku kigo aho Christian yiga aho bahugura abarimu bagenzi babo muri gahunda yo guhugura abandi barimu. Kuva muri 2012, UNICEF itera inkunga iyo gahunda mu rwego rwo kongerera abarimu ubushobozi mu kwigisha no myigishirize y’abana bo mu mashuri abanza no mu gutegura amasomo.
UNICEF ibitewemo inkunga na Komite y’abasuwisi, yafashije abarimu kubaha amahugurwa ahoraho mu mwuga wabo kugira ngo bashobore kwigisha neza bakurikije integanyanyigisho nshya ishingiye ku kuguha abiga ubushobozi. Iyo mfashanyigisha yatangijwe muri 2016 ikaba yibanda kuri gahunda y’imyigire ya buri munyeshuri kandi igashishikariza abarimu kwigisha umunyeshuri abigiramo uruhare.
Abarimu badasanzwe nka Vedaste batoza abandi mu ishuri riherereye mu karere kabo, akaba afite inshingano zo kwigisha bagenzi be ku buryo bunoze bwo gutegura isomo n’uburyo bushya bwo kwigisha.

Abanyeshuri nka Christian bagomba gushakisha ubumenyi butandukanye kandi bagatekereza ku dushya bahanga, bashishikarizwa kwita cyane ku nsanganyamatsiko zitari izo mu ishuri gusa.
Christian yagize ati: "Nindangiza amashuri ndateganya kuzaba umupolisi. Arongera ati: "Ndashaka kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage turi kumwe hano iwacu."