Yavuye mu ishyamba aba uwa mbere mu ishuri

Abifashijwemo n’abakorerabushake ba UNICEF, Marcel yagarutse mu ishuri nyuma yo kurita ahita akora ibitangaza.

Yanditswe na Veronica Houser
Marcel, 16, smiles inside his classroom in Rwanda. After dropping out two years ago, Marcel has returned to school to become top of his class and will graduate from primary school this year.
UNICEF/UNI212333/Rudakubana
08 Ukwakira 2019

NGORORERO, mu Rwanda – “Iwacu ni hariya hagati y’ibiti by’avoka bibiri.”

Marcel yahanyeretse atunga urutoki hasi mu kibaya. Naritegerezaga gushishoza nshakisha umusozi uriho ibyatsi bitohagiye usa n’uwo yambwiraga.

Naramubwiye nti: “Sindikuwubona.”

Marcel atangira urugendo agenda amanuka umusozi agaterera undi ntangira kumubura.

Agarutse ku ishuri, Marcel yari yarambwiye ukuntu yari yarataye ishuri mu mwaka ubanziriza uwa nyuma w’amashuri abanza kuko yashakaga  gukorera amafaranga kugira ngo afashe ababyeyi be.

Ibyo yabitangiye atabemenyesheje, yigira gushaka akazi ko kuragira inka z’abandi mu ishyamba rya Gishwati ribegereye, ba shebuja bari bamusezeranyije ko bazamuhemba FRW 8,000 nk’ayo bahemba abandi bana ku kwezi – ari munsi y’amadolari y’amerika 10.

Sinabyumva ndamubaza nti: "Waryamagahe?"

Marcel yanshubije adashidikanya kandi agaragaza ko ari byo bikwiye, ati: “Naryamaga hamwe n’inka."

Namanutse ku musozi niruka ngiye kureba umuryango wa Marcel, ariko mu bitekerezo byanjye najye nkubaseka numvaga nishyize mu mwanya we nari kuva mu ishuri, kuko sinari guhora nzamuka uwo musozi buri munsi.

 

Ibisobanuro by’ifoto: Imisozi myinshi yo mu karere ka Ngororero, ahubatse ishuri ribanza rya Mwembo mu mpinga y’umusozi.
UNICEF/UNI212343/Rudakubana
Ibisobanuro by’ifoto: Imisozi myinshi yo mu karere ka Ngororero, ahubatse ishuri ribanza rya Mwembo mu mpinga y’umusozi.

 

Abo Marcel yaragiriraga inka ntibigeze bamuhemba, afata umwanzuro wo kugaruka mu rugo, ariko nanone yamaze umwaka ashakisha uturimo tudafashije mbere y’uko asubira ku ishuri.

Liberée Mukeshimana umwarimu w’imibare mu ishuri rya Marcel yagize ati: “Twasuye se wa Marcel tumusaba kudufasha.”

Liberée wari warigishije Marcel imyaka itatu, yagize ati: “Ni umunyeshuri w’umuhanga.”

“Marcel buri gihe yabonaga amanota meza cyane. Agomba gusubira mu ishuri.”

Liberée, umwarimu wa Marcel ku ishuri ribanza rya Mwembo

Nahuye na se wa Marcel, Vedaste, wari warafashe umwanzuro ko umwana we agomba gusubira mu ishuri akiga akarangiza.

Ariko ubwo bushake no kubimushishikariza byakorwaga n’ababyeyi n’abarimu be ntibyari bihagije, Marcel yari akeneye ikindi cyamubatura, numvaga nshaka kukimenya. Narihanganye nzamuka uwo musozi nkagenda meze nkuwikoreye ibintu biremereye ariko nkabona abana bato bawuzamuka bitabavunnye.

Marcel aribuka twicaranye mu ishuri twenyine nta bandi bantu barimo: “Ubwo nahuraga n’abakorerabushake bo mu mushinga Tugane Ishuri, nari nibereye mu rugo ntakijya ku ishuri.”

“Nababonye basura abo mu rugo twari duturanye, bageze aho baza iwacu. Maze kuganira nabo numva ko ngomba gusubira mu ishuri, nashatse amakaye nsubira mu ishuri, ubu ndiga neza.”

Liberée arabyemeza agira ati: “Ubu nta muntu umukura ku mwanya wa mbere mu ishuri.”

 

Marcel aramwenyura, yicaye mu ishuri ari kumwe na Consolée, umukorerabushake wa UNICEF wo muri 'Tugane Ishuri' wamufashije gusubira mu ishuri.
UNICEF/UNI212340/Rudakubana
Marcel aramwenyura, yicaye mu ishuri ari kumwe na Consolée, umukorerabushake wa UNICEF wo muri 'Tugane Ishuri' wamufashije gusubira mu ishuri.

 

Ku bufatanye n’ishyirahamwe ‘Young Women’s Christian Association’ UNICEF yatoranyije abakorerabushake 160 bakorera mu karere ka Ngororero kugira ngo bafashe abana ntibongere guta ishuri muri ako Karere. Bafatanyije n’inzego z’ibanze n’ubuyobozi bw’ishuri, abakorerabushake ba Tugane Ishuri bafashije abana nka Marcel bagera ku 1,200 gusubira mu ishuri mu mezi atandatu gusa.

Naramubajije nti: “Ni gute bashoboye kukumvisha ko ugomba gusubira mu ishuri? Babikumvishije mu yahe magambo?”

Yarashubije ati: “Mvugishije ukuri, ntabwo nahise mbyemera ku ncuro ya mbere, ariko bansobanuriye ko abana barangije amashuri yabo babona amahirwe atuma bagira ubuzima bwiza, ko nshobora kubona akazi keza ku buryo bworoshye ndamutse nshyize imbaraga zanjye mu kwiga.”

Yageragezaga gufunga umunwa, akampisha amaso ye ari nako acishamo akamwenyura.

 

Marcel sits in his classroom, happily studying with his friends in Rwanda. After dropping out for two years, Marcel re-enrolled to become top of his class.
UNICEF/UNI212338/Rudakubana

“Nishimiye kuba naragarutse mu ishuri. Ubu nkina n’abandi bana, ndiga kandi ndishimye.”

Marcel yagize ati: “Ubu niga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, umwaka utaha nzajya mu mashuri yisumbuye.”

Negamiye ku ntebe y’imbere ikoze mu rubaho. Narabajije nti: “Nyuma yaho uzakora iki?”

Marcel yahise ansubiza adashidikanya.

Ati: “Ndifuza kuzaba Meya cyangwa umukozi ukomeye wa hano iwacu. Ndashaka kuzaba umuyobozi.”