Kurenga inzitizi z’ubumuga zizitira imyigire, Hodari atewe ishema no kwiga gusoma

UNICEF ifasha abana bafite ubumuga binyuze mu burezi budaheza, yifuza inyubako zorohereza abafite ubumuga n’imfashanyigisho zibanda ku muntu.

Yanditswe na Veronica Houser
Hodari, centre, sits with fellow primary students in his classroom in Rwanda. Hodari learns under a UNICEF supported inclusive education programme to integrate children with disabilities in regular classrooms.
UNICEF/UNI312712/Houser
20 Werurwe 2020

KAYONZA, mu Rwanda - Imvura iri kugwa ku gisenge gito k’icyumba k’ishuri Hodari igiramo. Ntabwo bishoboka kumvikana keretse umuntu aranguruye ijwi. Hodari yicaranye hamwe n’abanyeshuri barenga 50, buri wese akoresha uko ashoboye kugira ngo mwarimu amenye ko ashaka ko amwitaho igihe abajije ikibazo.

Muri abo bana benshi bashaka gusubiza, mwarimu yatoranyije Hodari. Umwana mwarimu yatoranyije asoma n’ijwi riranguruye ijambo rimwe ry’ikinyarwanda riri ku dupapuro mwarimu yabahaye.

“Hodari vayo ujye imbere hanyuma usome.”

Ntakuzuyaza, Hodari yarahagurutse ahagarara imbere y’abagenzi abareba.

Agira ati, “IBERE!” 

 

Hodari w’imyaka 14 ahagaze imbere y’abagenzi be agiye gusoma amagambo y’iKinyarwanda. Kwigira muri gahunda y’uburezi budaheza hamwe n’abandi bana byafashije Hodari kunesha ubumuga yari afite abasha kwiga gusoma.
UNICEF/UNI312718/Houser
Hodari w’imyaka 14 ahagaze imbere y’abagenzi be agiye gusoma amagambo y’iKinyarwanda. Kwigira muri gahunda y’uburezi budaheza hamwe n’abandi bana byafashije Hodari kunesha ubumuga yari afite abasha kwiga gusoma.

 

Kwigana n’abandi

Ku ikubitiro Hodari ntabwo yabashaga gusoma neza. Kubera ko yavukanye ubumuga bwo mu mutwe, Hodari yabashije gusoma imyaka ibiri ishize. Ubu afite imyaka 14. Ubwo yari afite amezi atandatu y’amavuko nibwo nyina wa Hodari yabashije kumenya ko umwana we afite ubumuga.

Aragira ati: “Ntacyo yashoboraga kurya. Icyo yabashaga ni ukunywa amata n’igikoma. Mbere nabanje gutekereza ko byaba byaratewe n’amakosa yanjye kubera navuye cyane nyuma yo kumubyara bituma ntabasha kumwonsa mu gihe cy’amasaha 24 amaze kuvuka. Ariko uko yagendaga akura natahuye ibindi bibazo. Ndetse n’igihe yari hafi kugeza imyaka ku 2 ni bwo nabashije gutahura ko atari afite imbaraga zo gukoresha imbaraga z’umubiri, ntacyo yashoboraga gufata kabone n’iyo byaba ari ugufata umupira.”

Ariko nubwo Hodari yari afite ubwo bumuga ndetse na nyina akagira impungenge, Immaculée yamwandikishije ku ishuri mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kimwe n’abandi bana.

Babifashijwemo na UNICEF, abarimu bo ku ishuri rya Hodari barahuguwe ku birebana n’uburezi budaheza n’uburyo bw’imyigishirize bushingiye ku munyeshuri aho abana bameze nka Hodari bashobora kunesha ubumuga bakabasha kwiga kandi bakigana n’abandi bana.

Hodari yibajije ikibazo arangurura ijwi ati: “Ese ni irihe somo nkunda kurusha ayandi?” Yabanje guceceka atekereza ku kibazo yari yibajije hanyuma arasubiza ati: “Nkunda gusoma.” Azamuye urutoki hejuru asa nurigutekereza yongeraho ati: “No kwandika. Nkunda gusoma no kwandika.”

Mwarimu we Charlotte yagize ati: “Ni byo. Akunda gusoma cyane.” Aributsa Hodari kwigirira icyizere  iyo asoma mu Kinyarwanda imbere ya bagenzi be, bioroshye kubyemera.

 

Hodari ufite imyaka 14, ari kumwe na nyina Immaculée Mukansekanabo, mu ishuri aho yigira kuri G.S. Nyagahandagaza.
UNICEF/UNI312711/Houser
Hodari ufite imyaka 14, ari kumwe na nyina Immaculée Mukansekanabo, mu ishuri aho yigira kuri G.S. Nyagahandagaza. UNICEF ifasha ababyeyi nka Immaculée kugira ngo bakomeze gufasha abana babo kwigira mu rugo.

 

Birenze ubumenyingiro bwigirwa mu ishuri

Ntabwo Hodari yorohewe mu rugendo rwe rwo kugana ishuri, ariko arimo kwiga byinshi ari kumwe n’abandi bana aho yakabaye ari mu rugo ari wenyine kubera ubumuga. Mu marira menshi nyina wa Hodari yagize ati: “Byaranshimishije igihe yatangiranga gukina umupira n’abandi bana. Ntabwo yigeze kubona abo basabana igihe yari umwana muto.”

Mu cyumweru Hodari afata amasaha make akitabira gahunda ya karabu y’ishuri y’uburezi budaheza, aho abanyeshuri bafite ubumuga n’abadafite ubumuga bahura bagakina udukino hamwe, bakaririmba kandi bakabyina. UNICEF inatera ifasha ababyeyi kugira ngo bakomeze gushishikariza abana kwigira m urugo, icyo gihe ku ishuri ntabwo abari hohonyine abana bumva bitaweho.

Immaculée aragira ati, “Ubu mbasha gufasha Hodari gukora imikoro murugo.”

Iyo urebye Hodari bigaragarira amaso ko amerewe neza ku ishuri. Abarimu n’abanyeshuri baramusuhuza bakanasezerana mu gihe bari gusoza amasomo bagiye gufata amafunguro ya saa sita.

Abajijwe ati: “Urumva uzaba iki n’urangiza ishuri?” Nawe ati: “Nzaba Minisitire w’Intebe.”

 

A group of students hold a hand-drawn sign that says "Inclusive Education Club" and smile. A few days a week, students with and without disabilities meet for Inclusive Education Club to play games together, dance and sing.
UNICEF/UNI312708/Houser
Mu cyumweru bafata amasaha make bakitabira gahunda ya karabu y’ishuri y’uburezi budaheza, aho abanyeshuri bafite ubumuga n’abadafite ubumuga bahura bagakina udukino hamwe, bakaririmba kandi bakabyina.