UNICEF na Airtel zatangije Interneti y'ibyiza mu Rwanda

Interneti y'ibyiza ni uburyo bwo kubungabunga ubuzima no kongera amakuru ku buzima, byose byatanzwe na Airtel ku buntu.

11 Werurwe 2021
Internet of Good Things
UNICEF/UNI309259

KIGALI, RWANDA - UNICEF na Airtel batangije interineti y’ibyiza mu Rwanda – urubuga rwo guhanga udushya mu ikoranabuhanga rufite amakuru n’ibindi biteza imbere imibereho myiza n’ubuzima bwiza. Interineti y’ibyiza ni gahunda iyobowe na UNICEF, igera mu bihugu birenga 60 ku Isi, ifasha mu guca ubusumbane mu ikoranabuhanga no kubaka sosiyete ishingiye ku bumenyi.

Urubuga rwa interineti y’ibyiza rwakira ibintu biva muri UNICEF n’abafatanyabikorwa bayo, bigamije gutuma amakuru abungabunga kandi ateza imbere ubuzima aboneka nta kiguzi - ndetse no ku bikoresho biciriritse na telefone zigendanwa zirarukoresha. Mu koroshya uburyo bwo kugera ku makuru no kubona igisubizo-ngaruka, interineti y’ibyiza ifasha urubyiruko n’abenegihugu kugira uruhare mu biganiro bikomeye kandi bakavuga ibitekerezo byabo.

Binyuze muri ubwo bufatanye bushya, interineti y’ibyiza ubu iraboneka nta kiguzi, mu cyongereza no mu Kinyarwanda, ukoresheje ikarita ya Airtel https://rw.goodinternet.org.  

Urubuga rwa interineti y’ibyiza rufite ubushobozi bwo guhindura ubuzima no gutanga amahirwe atagereranywa kugira ngo ubumenyi bugerweho kandi ku bantu b’ibyiciro byose harimo n’abatishoboye.

Iyi gahunda kandi ifasha gukemura ikibazo cy’isaranganya ry’ikoranabuhanga no kongera uburyo bwo kugera ku makuru akomeye.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel, Amit Chawla, agira ati: “Imiryango myinshi n’abantu ku giti cyabo hirya no hino mu Rwanda ntibafite uburyo bworoshye bwo kubona amakuru abungabunga ubuzima. Urubyiruko, cyane cyane, rushobora kwibasirwa n’amakuru atari yo n’ibihuha ku ndwara zandura nka COVID-19, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, inda zitateganyijwe, Virusi itera SIDA n’ibindi.”

Akomeza agira ati: “Gutanga uburyo bworoshye bwo kugera ku makuru hamwe na interineti y’ibyiza biboneka, ntitwubaka gusa ubumenyi bushingiye kuri interineti, ahubwo tunibanda no ku mbogamizi n’ahari intege byugarije Isi.”

Abakoresha bwa mbere interineti y’ibyiza barashobora kubona amakuru agezweho ku bijyanye no kwirinda COVID-19, uburyo urubyiruko rushobora gukomeza kubona amakuru no kugira uruhare mu kurwanya n’iyi virusi, kubona inama z’ababyeyi hamwe no gusangira amakuru ajyanye n’igihe cyo kubona urukingo no guhangana n’indwara. Abakoresha uru rubuga kandi bashobora gufungura konti y’ubuntu kugira ngo batange ibitekerezo ku ngingo zinyuranye, babaze ibyo badasobanukiwe kandi bashobora no kwitabira amatora.

Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, agira ati: “Interineti y’ibyiza yemerera buri wese kugira ubushobozi bwo kugira amakuru no gufata ibyemezo bijyanye n’ubuzima bwe, guhagarika ihohoterwa iryo ariryo ryose, gukumira indwara nka COVID-19, kurera abana n’ibindi.”

Akomeza agira ati: “Twishimiye cyane ko ubwo bufatanye hagati ya UNICEF na Airtel buzadufasha kugera kuri bamwe mu baturage batishoboye ndetse n’abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma, bahura n’ikibazo cyo kutagera ku buryo bworoshye ku makuru y’ingenzi.”

Imikoranire ya UNICEF n’abikorera ku giti cyabo ku Isi ikoresha umutungo n’abakozi kugira ngo igere ku ntego z’iterambere rirambye kandi itange umusanzu muri gahunda z’iterambere ry’igihugu. Mu Rwanda, abikorera - harimo n’ibigo by’itumanaho - bafatwa nk’ingufu mu iterambere ry’igihugu no gukemura ibibazo by’abana.

Umusozo

Nimero z'Abanyamakuru

Steve Nzaramba
Inzobere mu Itumanaho
UNICEF Rwanda
Numero: +250 786 384 106
John Magara
Umuyobozi ushinzwe kwamamaza no gutumanaho
Airtel Rwanda
Numero: +250 731 000 070

Ibyerekeye UNICEF

UNICEF iteza imbere uburenganzira n’imibereho ya buri mwana mu byo dukora byose. Twese hamwe n’abafatanyabikorwa bacu, dukorera mu bihugu 190 kugira ngo dushyire imihigo yacu mu bikorwa bifatika, twibanda cyane ku bikorwa byo kugera ku bana batishoboye kandi bahejwe, bigirira akamaro abana bose, ahantu hose.

Ukeneye ibisobanuro birambuye ku byerekeye UNICEF n’akazi kayo ku bana mu Rwanda, sura urubuga www.unicef.org/rwanda cyangwa ukurikire UNICEF ishami ry’u Rwanda ku rubuga rwa Twitter, Facebook na Instagram.

 

Ibyerekeye Airtel

Bharti Airtel Limited ni isosiyete ikora ibijyanye n’itumanaho ku isi ifite ibikorwa mu bihugu 16 byo muri Aziya no muri Afurika. Icyicaro gikuru kiri i New Delhi, mu Buhinde. Iyi sosiyete iri mu bigo bitatu bya mbere ku isi bitanga serivisi zigendanwa mu bijyanye n’abafatabuguzi. Mu Buhinde, ibicuruzwa by’isosiyete bitanga serivisi zirimo 2G, 3G na 4G serivisi zidafite z’inziramugozi, ubucuruzi bugendanwa, serivisi zikoresha umugozi uhamye, umurongo mugari wihuse wo mu rugo, DTH, serivisi z’ibikorwa birimo serivisi ndende mu gihugu na mpuzamahanga ku ntera ndende. Ahandi hantu hasigaye, itanga 2G, 3G, 4G serivisi nziramugozi n’ubucuruzi bugendanwa.

Airtel ifite abakiriya barenga miliyoni 456 mubikorwa byayo. Kugira ngo umenye byinshi, sura kuri www.airtel.com