Kurinda umwana
Guhohoterwa, kutitabwaho, gukoreshwa imirimo ivunanye no guhutazwa bigira ingaruka mbi ku bana haba mu ngo, mu miryango, mu mashuri, n'ahandi baba hose hatuma babaho batekanye.

- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
Imbogamizi
Ihohoterwa rikorerwa abana ni kimwe mu bikomeye bihungabanya uburenganzira bwabo. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Ihohoterwa ribabaza umubiri n’ihohoterwa ribabaza umutima bifite ingaruka mbi cyane ku buzima n’ibyishimo kandi bituma umwana adatanga umusanzu we wose mu kubaka umuryango mugari.
Mu Rwanda, abarenga kimwe cya kabiri cy’abakobwa bose ndetse n’abahungu batandatu mu bahungu icumi bahura n’ihohoterwa rinyuranye mu bwana bwabo. Abana akenshi bahohoterwa n’abantu basanzwe bazi – Ababyeyi, abaturanyi, abarimu, abo bakundana ndetse n’inshuti zabo. Mu bakobwa bahura n’ihohoterwa mu Rwanda, hafi 60 ku ijana ni bo babasha kugira uwo babibwira ndetse ku bahungo ho icyo kigereranyo kiri hasi cyane.
Akenshi impamvu abana badashaka ubutabazi mu gihe bahohotewe nuko baba bumva ko kubahohotera byaturutse ku makosa yabo cyangwa se bakumva ko ihohoterwa atari ikibazo. Abenshi kandi batekereza ko abagore bagomba kwihanganira ihohoterwa cyane cyane kugirango badahungabanya ubumwe bw’umuryango, kandi bakibwira ko abagabo ari bo bagomba kugira ububasha ku mibonano mpuzabitsina.
Ihohoterwa ritera ibikomere by’umutima akenshi bimara igihe kirekire nyuma yo gukira ibikomere by’umubiri.
Iyo abana bahohotewe, biba bishoboka cyane ko banahutaza abandi bana kandi bakagumana iyo ngeso mbi bakayikurana. Ihohoterwa ryo mu bwana rishobora no gutuma umuntu agira agahinda gakabije, gutwita imburagihe, kwishora mu mibonano mpuzabitsina, ndetse bishobora no gutuma umuntu agira ibitekerezo byo kwiyahura.
Hakenewe kugira igikorwa byihuse mu guhangana n’ihohoterwa ryugarije abana n’abantu bakiri bato.

Igisubizo
Gahunda zo kurengera umwana mu Rwanda ziracyiyubaka. Umubare w’abana bazikeneye ni munini ugereranyije n’ubushobozi buhari bwo kubitaho.
UNICEF yafashije Guverinoma y’u Rwanda gukora impinduka z’ingenzi mu myaka ishize:
- Hashyizweho ibigo 44 byita kubahohotewe (“One-Stop Centres”) aho abahohotewe bashobora kubigaragariza, bagahabwa ubujyanama n’isanamitima, bakanahabwa serivisi z’ubuvuzi.
- Hashyizweho abantu bahuguriwe gutanga ubujyanama ndetse n’inzobere muby’imitekerereze ya muntu, inzobere mu mategeko, Polisi, ndetse n’abakorerabushake bazwi nk’ “Inshuti z’Umuryango” bagera ku 3,000 bakora ibijyanye no kurengera umwana. Izi Nshuti z’umuryango zifasha kumenya, kugaragaza, no gufata ingamba ku ihohoterwa, guhutazwa n’Ukutitabwaho kw’abana aho batuye.
- Abana 3,000 babaga mu bigo birera imfubyi bashakiwe imiryango ibarera ikabaha urukundo.
- Muri 2013 hashyizweho gahunda y’ubutabera ku bana, ndetse muri 2017 hashyirwaho amabwiriza agenga ubutabera ku bana.
Mu Rwanda, UNICEF yibanda ku kongererara ubushobozi gahunda y'igihugu yo kurengera umwana ifatanyije na Guverinoma. Turifuza gahunda ihamye yo kurengera umwana ishobora gufasha mu gukumira no kurwanya ihohoterwa, imirimo ivunanye ikoreshwa abana, ihutazwa no kwirengagizwa.
Iyo gahunda igomba kuba ishimangira ko:

Ibigo bya Leta bikwiye gushyiraho amategeko, gutegura igenamigambi n’ingengo y’imari, kugenzura no gushishikariza abantu gahunda zo kurengera umwana ku nzego zose za Leta.

Abatanga serivisi zo kurengera umwana bakwiye gutanga izo serivise mu buryo bunoze kandi butanga umusaruro.

Abahungu n’abakobwa bose – hamwe n’imiryango yabo – bagomba gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, kwirengagiza abana, gukoresha abana imirimo ivunanye no kubahutaza binyuze mu kwamagana imigirire iha urwaho ihohorera n’ivangura.