Inyandiko irebana n’ivugurura rya gahunda yita ku bana mu Rwanda
Uburyo bikorwa, amasomo twakuyemo na zimwe mu ngero z’ivugurura rya gahunda ya "Tubarerere mu Muryango" guhera 2012-2018
- English
- Kinyarwanda
Ibikubiyemo
Habayeho ubwumvikane mpuzamahanga bugira buti abana bagomba gukurira mu miryango kubera ko ni ho hari umutekano kurusha mu bigo birera abana kandi bidafite umutekano. Mu Rwanda, Leta yateguye gahunda ihebuje y’ivugurura rya gahunda yita ku bana no gukomeza imiryango yitwa "Tubarerere mu Muryango".
Iyi gahunda yatewe inkunga na UNICEF, kandi imaze gufasha abana barenga 3,000 kubabonera imiryango guhera 2012. Iyi gahunda ishingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda zishimangira uburere bwo mu muryango.
Izi nyandiko zikubiyemo amakuru agaragaza ibyagenze neza n’amasomo twize guhera igihe twatangiye ivugurura rya gahunda yo kwita ku bana guhera 2012-2018:
- Impine y’isuzuma rya gahunda ya TMM: Igice cya 1
- Uburyo bwakoreshejwe n’amasomo twakuyemo mu ivugurura ry’uburyo bwo kwita ku bana mu Rwanda (2012-2018)
- Amabwiriza ya gahunda: Tubarerere mu Muryango
- Amabwiriza ya gahunda: Kubaka ubushobozi bw’abakozi b’abasosiyari
- Urugero rwifashishijwe: Uruhare rw’ingenzi rw’abasosiyari b’Abanyarwanda mu gushyigikira gahunda yo kubonera abana imiryango
- Urugero rwa Divine
- Urugero rwa Michelle
- Urugero rwa Thierry