Ubushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abana n’urubyiruko
Ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku rwego rw’igihugu muri 2015-2016
- English
- Kinyarwanda
Ibikubiyemo
Ihohoterwa rikorerwa abana n’urubyiruko ni kimwe mu bigize ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ibanze bw’abana. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ribabaza umubiri n’iryo guhoza ku nkeke rigira ingaruka zikomeye ku buzama n’umunezero w’abana rikanabangamira urubyiruko n’abana kugira uruhare muri sosiyete bakoresheje ubumenyi n’ubushobozi bafite.
Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bana n’urubyiruko 2,000 bugamije kugaragaza neza uburemere n’imiterere y’ikibazo kugira ngo gishakirwe umuti nyawo. Bwagaragaje, bwa mbere, imibare ishingiye ku baturage kandi ushobora kugereranya n’indi, igaragaza uburemere n’imiterere y’ihohoterwa ryakorewe abana n’urubyiruko mu Rwanda. Ubu bushakashatsi nanone butanga amakuru ku myifatire ishobora kuganisha umuntu mu kaga ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina no ku bumenyi abana bafite bujyanye no kuba bazi ko hari serivisi zifasha abana bahuye n’ihohoterwa.