“Ntitwashoboraga gutuza tutaramubonera umuryango.”

Nyuma y’imyaka 15 itsinda ry’abasosiyare b’u Rwanda babashije guhuza Kariza na nyina.

Yanditswe na Bercar Nzabagerageza
28 Ugushyingo 2019

KIGALI, mu Rwanda – Igihe Kariza yatandukanaga na nyina afite umwa umwe gusa, hari umuntu wamuzanye mu kigo k’imfubyi. Guhera muri 2015, itsinda ry’abasosiyare ba Leta, bagerageje gushakisha abavandimwe be, ariko uwamuzanye ntabwo yatangaga amakuru arebana n’umuryango wa Kariza.

Amahirwe ya Kariza yatewe nuko abasosiyare batigeze bacika intege ngo barekere aho gushakisha.

Muri 2012, gahunda ya Tubarerere mu Muryango y’u Rwanda, yashyizweho ku bufasha bwa UNICEF ku nkunga ya USAID/DCOF.

Gahunda ya Tubarerere mu Muryango yashyizeho itsinda ry’abasosiyare n’abize imitekerereze ya muntu, barahugurwa kugira ngo abana nka Kariza babashe gukurira mu muryango ubakunda. Abasosiyare n’abize imitekerereze ya muntu muri gahunda ya Tubarerere mu Muryango babashije gukura abana mu bigo babasubiza mu miryango kandi bakora ku buryo batazongera gutangutakana.

Florence Umutesi n’umwe mu basosiyare

Florence yagize ati: “Ikibazo cya Kariza ni kimwe mu bibazo bikomeye nahuye nabyo.”

Ku myaka 13, Kariza yabashije gushyirwa mu muryango umurera. Ariko Florence na bagenzi be ntabwo bigeze banyurwa.

“Ntabwo twashoboraga gutuza tutarabasha kubona umuryango wa Kariza.”

Florence Umutesi, umusosiyare
Florence Umutesi ari kuganira ku kibazo cya Kariza mu nama yahuje abasosiyare b’uRwanda n’abafatanyabikorwa.
National Commission for Children/2019
Florence Umutesi ari kuganira ku kibazo cya Kariza mu nama yahuje abasosiyare b’uRwanda n’abafatanyabikorwa.

 

Uko igihe cyahitaga, Florence yatangiye kumva ababaye. Ariko amakuru meza yazanywe n’abagenzi bakorera mu kandi karere bahuye n’umugore witwa Josephine, wahahamuwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeye akaza gutandukana n’abana be imyaka mike mbere yuko biba.

Florence aragira ati: “Dukunda gusangira amakuru y’ibibazo duhura nabyo muri gahunda ya Tubarerere mu Muryango. Ibi bidufasha kumenya amakuru menshi y’imiryango turigushakisha. Amwenyura Florence yongeyeho ati: “Twashimishijwe no gutahura ko Josephine ari we nyina wa Kariza.”

Florence yatangiye gutegura Josephine kugira ngo azongere ahuzwe n’umwana we Kariza. Amaso yuzuye amarira, Josephine yongeye guhuzwa n’umukobwa we bwa mbere hashize imyaka 15.

Josephine yagize ati: “Icyo nifuzaga nukongera kumubona kandi,” ariguseka bariguhoberana n’umukobwa we.

Imbaraga z’abasosiyare nka Florence zatanze umusaruro. Kariza ubu ari hafi kurangiza amashuri ye yisumbuye, kandi buri kiruhuko arataha mu rugo agasanganirwa n’urukundo no guhoberwa na nyina abayuzuye ibyishimo byo kongera kugira umuryango.

 


Amazina ya kariza n’umuryango we yarahinduwe mu rwego rwo gutuma abantu batamenya abo ari bo.

Gahunda ya Tubarerere mu Muryango yabashije gushyirwa mu bikorwa kubera inkunga ya (USAID/DCOF), ishyirwa mu bikorwa na Leta y’uRwanda kubufasha bwa UNICEF n’imiryango ya sosiyete sivile.