“Najyaga mbahamagara mu mazina yabo. Kuri ubu nsigaye mbahamagara Data na Mama.”

Nyuma yo gutabwa na nyina, Manzi yahawe umuryango mushya igihe UNICEF yafashaga abasosiyari b’uRwanda bamuhuzaga n’ababyeyi bamurera bamukunda.

Yanditswe na Bercar Nzabagerageza
01 Gashyantare 2020

NGOMA, mu Rwanda – Manzi yatawe na nyina nyuma y’iminsi ibiri ye y’amavuko. Nta muntu wigeze amenya umuryango we akomokamo.

Ntayandi mahitamo abakozi b’ibitaro bari bafite uretse kumuha ikigo k’imfubyi aho yakuriye n’abandi bana b’abahungu 33.

“Twari dufite aba mama babiri bari bashinzwe kutwitaho uko twari 33.”

Manzi ufite imyaka 10

“Batugaragarije urukundo kandi badukoreye ibyo baribashoboye, ariko bari bake kandi twe turi benshi.”

Abasosiyari bagerageje gushakira Manzi umuryango inshuro nyinshi ariko ntibyakunda.

Birasa nkaho yari ategereje umuryango wihariye wujuje ibisabwa atashakaga gutezukaho. Ariko hari ikintu kimwe twari tuzi: Manzi yifuzaga bikomeye umuryango umukunda kandi umwitaho. Yashimishwaga n’abana biganaga iyo yababonaga baje gusenga barikumwe n’ababyeyi babo hanyuma amateraniro yarangira bagatahana mu rugo n’ababyeyi babo. Uko abana benshi bakomeje kubona imiryango ibarera, byamuteye kwifuza cyane kubaho mu buzima bwo mu muryango.

 

Manzi plays football with his new brothers. With support from UNICEF, dedicated Rwandan social workers were able to place Manzi with a family and move him out of his orphanage.
National Commission for Children/2019
Manzi ari gukina n’abavandimwe bashya. Babifashijwemo na UNICEF, abasosiyari b’uRwanda babashije kubonera Manzi umuryango wamwakiriye umuvana mu kigo k’imfubyi.

 

Uretse gahunda ya Leta Tubarerere mu Muryango (TMM), yashyizwe mu bikorwa ku nkunga ya UNICEF n’abandi bafatanyabikorwa, abasosiyare bagerageje gushakira Manzi umuryango. Iyi gahunda yitwa Tubarerere mu Muryango yabashije kuvana abana benshi mubigo barererwagamo ibashyira mu miryango.

Cyriaque aragira ati: “Ndibuka neza ko twari dufite imiryango myinshi yashakaga kwakira Manzi iwabo mu muryango. Rimwe twamutwaye gusura imwe muri iyi miryango, ariko nta numwe yashakaga kujyamo.”

 

Rwandan social worker Cyriaque (back row, second from right wearing blue) with UNICEF Rwanda staff. Cyriaque was one of the social workers responsible for finding Manzi a family.
National Commission for Children/2019
Cyriaque, umusosiyare w’Umunyarwanda (ku murongo w’inyuma, uwa kabiri uhereye iburyo wambaye imyenda y’ubururu) abakozi b’uRwanda, Meya w’akarere ka Ngoma n’umunyamakuru uturutse mu Buholande. Cyriaque n’umwe mu bakozi b’abasosiyare bashinzwe gushakira Manzi umuryango.

 

Manzi yakunze mu buryo bw’ibanga umuryango w’abana babiri b’inshuti magara. Yabonye uburyo ababyeyi babo bana b’inshuti ze bamwishimiraga igihe cyose yabasuraga. Tumaze kubona ubucti buri hagati ya Manzi n’ababyeyi b’inshuti ze, abasosoyari ba TMM begereye uwo muryango babaganiriza icyifuzo cyuko bakwakira Manzi mu muryango iwabo.

Ku ikubitiro, uwo muryango ntabwo wahise ubyemera ahanini bashingiye ku kuba badafite uwabafasha kongera umubare w’abana bitaho, ariko bakundaga Manzi nk’umwana wabo, kandi bahise bemera kumwakira. Nyuma yo gusura uwo muryango mu rwego rwo kumenyerana n’abakozi ba TMM, Manzi yashyikirijwe uwo muryango umurera ku mugaragaro mu mwaka wa 2017.

Incuti ze zahindutse abavandimwe be, kandi buri wese yamwitaga “imfura” mu muryango.

 

Manzi smiles with his new brothers and parents. Thanks to UNICEF-supported social workers, Manzi found a loving family and was able to move out of his orphanage.
National Commission for Children/2019
Manzi aramwenyura ari kumwe n’abavandimwe n’ababyeyi be bashya. Kubera ubufasha UNICEF yahaye abasosiyare, byatumye Manzi abasha kubona umuryango umukunda kandi abasha kuva mu kigo k’imfubyi.

 

Babifashijwemo na UNICEF, abanyamwuga ba TMM bakomeza gusura Manzi mu muryango mushya n’abandi bana bashyizwe mu miryango kugira ngo bamenye neza ko bari kumenyera neza.

Yuje ishema Manzi aragira ati: “Nshimishijwe ko ababyeyi b’incuti zanjye bahindutse abanjye. Barankunda cyane kandi biranshimishije. Nabanje kuzajya mbahamagara mu mazina yabo ariko ubu mbahamagara Mama na Data. Ndabakunda nanjye.”

 

Manzi and his new brothers show off drawings of their favourite professional football players.
National Commission for Children/2019
Manzi hamwe n’abavandimwe be bashya bari gushushanya abakinnyi ba ruhago bakunda.

Izina rya Manzi ryarahinduwe mu rwego rwo kumurinda.

Gahunda ya Tubarerere mu Muryango yabashije gushyirwa mu bikorwa kubera inkunga ya (USAID/DCOF), ishyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda ku bufasha bwa UNICEF n’imiryango ya sosiyete sivile.