Ihohoterwa rikorerwa abana n’urubyiruko bafite ubumuga mu bigo mu Rwanda
Ubushakashatsi budashingiye ku mibare
- English
- Kinyarwanda
Highlights
Kurandura ihohoterwa rikorerwa abana ni umuhigo wihutirwa isi yihaye nkuko bigaragara muri gahunda 2030 y’iterambere rirambye mu ntago 17 z’iterambere rirambye. Abakobwa n’abahungu bose bibasirwa n’ihohoterwa ariko abafite ubumuga ni bo bugarijwe n’iryo hohoterwa kurusha abandi. Mu rwego rwo kugira ngo bahabwe ubuvuzi, barindwe kandi bahabwe serivisi, imiryango akenshi usanga ishyira abana bayo mu bigo bibitaho. Nyamara gushyira abana muri ibyo bigo akenshi bibakururira ingaruka mbi zibabaza umubiri, imitekerereze n’imyifatire.
Ubwo bushakashatsi bwateguwe kugira ngo abantu barusheho kumva ubwoko bw’ihohoterwa rikorerwa abana bafite ubumuga baba mu bigo bibitaho n’uko rikorwa. Ibizava muri ubwo bushakashatsi bizahuzwa n’amakuru agaragaza uko ihohoterwa rihagaze yavuye mu bushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abana n’urubyiruko bwakozwe muri 2015 kugira ngo bashobore kwita ku buryo buhagije ku bana mu gutegura igenamigambi ryuzuye rikubiyemo ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’urubyiruko mu Rwanda.