Gahunda y'imibereho myiza n'ubushakashatsi
UNICEF yibanda ku bana n’imiryango bafite amahirwe make, igaharanira ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa mu mahame rusange, igenamigambi, mu byemezo na za gahunda z’igihugu cyangwa izo mu duce batuyemo kugira ngo abo bana bagerweho na serivisi rusange.

- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
Imbogamizi
Mu myaka 20 ishize, u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu bukungu n’iterambere ry’abaturage.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byagize izamuka ryihuta cyane mu bukungu muri Afurika yo hagati, kandi ni kimwe mu bihugu bike cyane byabashije kugera ku ntego zose z'Iterambere ry'Ikinyagihumbi (MDGs).
Umutekano mu bya politiki, ubuyobozi bushinze imizi, kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi, no kutihanganira ruswa ni zimwe mu nkingi zifasha mu iterambere rigera kuri bose.
Nubwo bimeze bityo ariko, u Rwanda ruracyahura na zimwe mu mbogamizi zikomeye z’iterambere. Ubukene buracyari henshi, 38 by’abaturage baracyari munsi y’umurongo w’ubukene ndetse 16 ku ijana bo babayeho mu bukene bukabije.
Ubukene bw'ingeri zinyuranye
Abakene bashobora guhura n’inzitizi zinyuranye icyarimwe. Nk’urugero, bashobora kugira imibereho mibi cyangwa imirire mibi, bakabura amazi meza cyangwa amashanyarazi, gukora akazi gaciriritse cyangwa bakiga nabi. Kwibanda rero ku gukemura imbogamizi imwe ntabwo bihagije kugirango urwanye ubukene nyakuri.
Abana bahura n’ingaruka z’ubukene mu buryo bukomeye, bazahazwa no kubura iby’ibanze byinshi bakeneye birimo uburezi n’ubuzima n’izindi ngaruka nyinshi ubukene bubagiraho.
Mu Rwanda, abana bangana na 25 ku ijana bafite hagati y’imyaka 5 na 14 bahura n’ubukene bw’ingeri zitandukanye bigatuma batabona iby’ibanze bakeneye. Ku bana bafite imyaka iri hagati ya 15 na 17 ho imibare y’abagerwaho n’ingaruka z’ubukene irazamuka ikagera kuri 40 ku ijana. Abana benshi bari muri icyo kigero baba mu bice by’icyaro nk’uko bimeze mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Igisubizo
Ibikorwa bya UNICEF kuri gahunda y'imibereho myiza n'ubushakashatsi bigamije kureba neza niba abana bashyizwe ku mwanya w’imbere mu gihe Guverinoma itegura ingengo y’imari maze ikareba ko ibyo abana bakeneye byitaweho. Hagomba kuba hari ingengo y’imari ihagije mu gutegura igenamigambi no gushyira mu bikorwa gahunda z'imibereho myiza zituma abana n’imiryango ikennye babona serivise bakeneye.
Ku bufatanye na Leta, UNICEF ikora ibishoboka kugirango habeho kuringaniza mu mitegurire ya za gahunda zigenewe abaturage ikibanda mu bintu bitatu by’ingenzi:

Gahunda rusange zibanda cyane ku kurinda umwana

Gahunda n’ingengo y’imari bitanga amahirwe ku bana

Ubushakashatsi, ubugenzuzi no kugendera ku bihamya bifatika, hibandwa cyane ku kugabanya ubukene bwo mu ngeri zinyuranye n’ubusumbane mu bana.