Incamake ku ngengo y’imari yagenewe amazi, isuku n’isukura
Kugenera ingengo y’imari amazi n’isukuru mu guteza imbere imibereho myiza y’abana mu Rwanda

- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
Ibikubiyemo
Inyandiko y’incamake ku ngengo y’imari igenerwa amazi, isuku n’isukura igaragaza uko Leta y’u Rwanda ikemura ibibazo by’amazi, isuku n’isukura mu gihugu. Iyo nyandiko isesengura uko ingengo y’imari yagenewe ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura ingana n’ibiyigize mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/19 ndetse no kureba uko amafaranga yagiye akoreshwa muri urwo rwego mu myaka yashize.
Iyo nyandiko y’incamake ku ngengo y’imari igamije kugaragaza imirongo migari y’ingengo y’imari kandi igatanga ibyifuzo ku cyakorwa mu kuzamura ingengo y’imari izafasha mu guteza imbere imibereho y’abana. Amakuru y’ingengo y’imari ya 2018/2019 aturuka mu ngengo y’imari nyirizina n’aho ay’ingengo z’imari z’imyaka yashize aturuka mu ngengo z’imari zavuguruwe.