Incamake ku ngengo y’imari yagenewe ubuzima n’imirire
Uko Leta y’u Rwanda ishyira ingengo y’imari mu kwita ku buzima bw’abana

- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
Ibikubiyemo
Iyo nyandiko y’incamake y’amakuru y’ingenzi ku ngengo y’imari yagenewe ubuzima ni imwe muri enye zisuzuma uko Leta y’u Rwanda ikemura ibibazo bijyanye n’ubuzima bw’abana bari munsi y’imyaka 18 n’ababyeyi b’abagore mu Rwanda. Iyo nyandiko igaragaza uko ingengo y’imari ingana n’ibice biyigize, ikanagaragaza uko ingengo y’imari yakoreshwaga mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda mu gihe cyashize yanganaga. Iyo nyandiko y’incamake ku ngengo y’imari igamije kugaragaza imirongo migari y’ingengo y’imari kandi igatanga ibyifuzo by’icyakorwa mu kuzamura ingengo y’imari igenerwa abana. Amakuru y’ingengo y’imari ya 2018/2019 aturuka mu ngengo y’imari nyirizina n’aho aturuka mu ngengo z’imari z’imyaka yashize aturuka mu ngengo z’imari zavuguruwe.