Abashinga ibigo mbonezamikurire y’abana bato bariyongera

Urwego rw’icyayi n’umuryango w’Abayisiramu bafunguye ibigo bibiri mbonezamikurire y’abana bato

By Veronica Houser
A caregiver at the Rutsiro Tea Plantation ECD centre holds a baby in a yellow striped shirt
UNICEF/UN0283158/Houser
20 Gashyantare 2019

RUTSIRO, Rwanda – Abana bato bicaye ku musozi utohagiye mu ibara ry’icyatsi mu Ntara y’Iburengerazuba, uzengurutswe n’imirima y’icyayi, barararimba bakina udukino dutandukanye mu kigo mbonezamikurire gishya, bari imbere y’abarezi babo babahozaho ijisho ryuje urukundo. Mu gihe abana bahugiye ku kuganira n’incuti zabo, hari bagenzi babo baryamye mu karuhuko ka saa sita, abandi bahugiye ku bikinisho, ababyeyi babo barasoroma icyayi mu mirima y’Uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro ruyobowe n’ikigo cya Rutsiro Tea Plantation of Rwanda Mountain Tea Ltd.

Muri ayo masaha meza abana bakinaga n’incuti zabo, bamwe basinziriye, abandi bahugiye ku bikinisho, abahagarariye UNICEF, Porogaramu y'Igihugu y'Imbonezamikurire y'abana bato (NECDP), Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku Buhinzi n'Ubworozi mu Rwanda (NAEB) bahuriye kuri urwo ruganda mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro ucyo kigo mbonezamikurire. Umubyeyi akaba n’umusoromyi, afite umwana mu kuboko kumwe, akoresheje ukundi aca umugozi wo gufungura ku mugaragaro icyo kigo.

 

Ubufatanye n’urwego rw’abikorera

Ubufatanye hagati ya UNICEF na NAEB bwatangiye muri 2017, nyuma yuko umubano wa mbere UNICEF yagiranye n’urwego rw’abikorera, batangiriye kuri SORWATHE Tea Company, wari umaze gutanga umusaruro. Ubwo SORWATHE yagaragaje ubushake bwo guteza imbere uburere mbonezamikurire y’abana b’abakozi barwo ku kazi, NAEB na UNICEF babibonyemo amahirwe akomeye baheraho bakabikwiza mu rwego rwose rutunganya icyayi mu Rwanda. Ubu ibikorwa by’iyo mikoranire bigeze mu nganda z’icyayi 16 no mu makoperative y’icyayi 20 mu gihugu cyacu.

Bamurikiwe n’ubukangurambaga bwakozwe na UNICEF bwitwa “Early Moments Matter campaign”, bugamije guteza imbere politiki zishyigikira umuryango mu bigo by’imirimo, ibigo by’inganda zitunganya icyayi mu Rwanda biraharanira kuzana impinduka ku kazi kugira ngo habe ahantu abana bakurira mu bwenge no mu gihagararo. Ibyo bizatuma ababyeyi bakora cyane bagatanga umusaruro kuko baba batuje mu mutima.

Iyo ababyeyi b’abagore n’abagabo bashobora gukora neza bagatanga umusaruro wisumbuye kuko abana babo baba batekanye kandi bitaweho, bazamura umusaruro w’icyayi basarura bityo bakanongera amafaranga binjizaga, n’uruganda rw’icyayi narwo rukongera umusaruro.

Thushara Pinidiya, umuyobozi mukuru w’Uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro aragira ati: “Twiyemeje ko abakozi bacu bagomba gukorera ahantu hita ku buzima bw’umwana tubaha ikiruhuko cyo kubyara, amasaha yo konsa, ndetse tunashyiraho ibigo mbonezamikurire by’abana bato ku kazi aho dukorera,” yarongeye ati: “Izo serivisi na politiki bizatanga umusaruro bitari ku ruganda no ku makoperative by’icyayi gusa ahubwo no kubaturage bahaturiye dukorana nabo.”

 

Abana baritabwaho ku kigo mbonezamikurire cy’uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro, baratekenye kandi bameze neza, naho ababyeyi babo barashishikaye ku murimo. Abana bari kuri kigo mbonezamikurire bahabwa igikoma kirimo intungamubiri buri munsi mu gitondo, saa sita bagahabwa ibyo kurya mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu miryango y’abakozi.
UNICEF/UN0283154/Houser
Abana baritabwaho ku kigo mbonezamikurire cy’uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro, baratekenye kandi bameze neza, naho ababyeyi babo barashishikaye ku murimo. Abana bari kuri kigo mbonezamikurire bahabwa igikoma kirimo intungamubiri buri munsi mu gitondo, saa sita bagahabwa ibyo kurya mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu miryango y’abakozi.
 

Umuryango w’Abayisiramu mu Rwanda washyizeho Ikigo mbonezamikurire

Urwego rw’inganda z’ibyayi mu Rwanda si rwo rwonyine rukomeje kwesa imihigo mu gushinga ibigo mbonezamikurire by’abana bato gusa. Umuryango w’abayisiramu mu Rwanda na wo ntiwatanzwe muri icyo gikorwa, muri iki cyumweru watashye ikigo mbonezamikurire y’abana bato cyawo cya mbere mu burasirazuba bw’u Rwanda mu mugi wa Rubavu.

Abana bari ku kigo bararirimbana n’umuhanzi Peace Jolis indirimbo z’abana, abato bari mu mpuzankano z’umukara, abisumbuyeho barakoma amashyi ari nako babyina, baririmba indirimbo zibakangurira gukaraba intoki no kwiga kubara.

Icyo kigo mbonezamikurire y’abana bato cyubatse ku musigiti kizajya cyakira abana bafite imyaka hagati ya 3 na 6 batitaye ku gitsina cyangwa idini umwana asengeramo. Kirimo abarezi babiri, umwe ni Umuyisiramu undi si umuyisiramu, bakazajya bigisha abana buri gitondo babinyujije mu mikino no kwivumburira bifashishije imfashanyigisho y’amashuri y’incuke ishingiye ku bumenyi ngiro nkuko yemejwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi. Abana bazajya bahabwa igikoma gikungahayemo intungamubiri buri gitondo mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro icyo kigo, arikepisikopi wa Kigali yagize ati: “Twe nk’abayobozi b’amadini, twiyemeje gukora ubuvugizi bugamije guteza imbere gahunda y’ibigo mbonezamikurire y’abana bato muri buri mudugudu, kugira ngo abana bose bashobore kubona bigo mbonezamikurire bibafasha gukura mu buryo bwuzuye.”

A young girl in an ECD centre drinks a mug of milk
UNICEF/UN0284034/Houser

“Twe nk’abayobozi b’amadini, twiyemeje gukora ubuvugizi bugamije guteza imbere gahunda y’ibigo mbonezamikurire y’abana bato muri buri mudugudu.”