Imirire

Imirire myiza ni ishingiro ryo kubaho k’umwana, ubuzima ndetse no gukura. UNICEF yita cyane ku minsi 1,000 yambere y’ingenzi y’ubuzima bw’umwana iharanira imirire myiza ya buri mwana mu Rwanda.

A father in Gicumbi District, Rwanda surveys his kitchen garden vegetables with his young daughter.
UNICEF/UN0307927/Muellenmeister

Imbogamizi

Abana bafite imirire mibi bahura n’ingaruka zayo ubuzima bwose. In the short term, malnutrition results in higher rates of mortality and decreased cognitive, motor and language development. Long-term consequences include an increase in non-communicable diseases, low school performance, and decreased work capacity.

Ultimately, this affects society as a whole, limiting the ability of younger generations to advance out of poverty and contribute to Rwanda’s development. Child mortality associated with malnutrition has already reduced Rwanda’s workforce by 9 per cent.

U Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kurwanya imirire mibi. Hagati y’umwaka wa 2010 na 2015, ibigero by’imirire mibi ikabije mu bana bari munsi y’imyaka 5 – izwi nko “kugwingira” – byagabanutse biva kuri 44 ku ijana bigera kuri 38 ku ijana. Nubwo bwose ibigero byagabanutse ariko nanone biracyari hejuru.

Providence ateruye Fabiola umukobwa we w’amezi 11 ubwo umukozi ushinzwe iby’ubuzima wo mu karere ari gupima ikigero cy’imirire mibi y’uruhinja aho ari gupima ingano y’ukuboko kw’umwana.
UNICEF/UN0301161/Noorani Providence ateruye Fabiola umukobwa we w’amezi 11 ubwo umukozi ushinzwe iby’ubuzima wo mu karere ari gupima ikigero cy’imirire mibi y’uruhinja aho ari gupima ingano y’ukuboko kw’umwana.

Abasaga 800,000 by’abana b’abanyarwanda bari munsi y’imyaka 5 baragwingiye.

Ubushakashatsi bwerekana uko umwana akura,niko agira amahirwe yo kugwingira. 18 ku ijana gusa y’abana bari hagati y’amezi 6-8 baragwingiye, ariko iki gipimo kizamuka kuri 49 ku ijana y’abana bari hagati y’amezi 18-23 bagwingiye.

Abahungu nibo bakunze kugwingira kurusha abakobwa, n’abana bakunze kugwingira ni ababa mu miryango ikennye cyangwa se mu byaro.

Kugwingira bikabije biriho biterwa n’impamvu zitandukanye:

  • Indyo idakwiye,
  • Indwara ndwara ziva ku mpiswi,
  • Ubuvuzi budakwiye,
  • Inadequate brain stimulation.

Ingaruka z’igihe kirere z’ukugwingira ntizivaho kandi zitera ingaruka zikomeye mu bukuru.

Niyo mpamvu gushyiraho uburyo bushyirwaho bwo kugabanya ingaruka z’imirire mibi zigomba gutangira kuva umwana asama kugeza ku isabukuru ye y’imyaka ibiri. Iyi ni iminsi 1,000 y’ingenzi y’ubuzima.

 

Jean de Dieu (uri hagati) n’umugore we Agnes (ibumoso uvuye hagati) bicaranye n’umuhungu wabo Alfonse w’imyaka 2 bari mu mahugurwa ajyanye no gutenguro indyo zuzuye.
UNICEF/UN0306298/Sokol Jean de Dieu (uri hagati) n’umugore we Agnes (ibumoso uvuye hagati) bicaranye n’umuhungu wabo Alfonse w’imyaka 2 bari mu mahugurwa ajyanye no gutenguro indyo zuzuye. Izi nyigisho zo guteka ni bimwe mu bigo mbonezamikurire y’umwana yiyemeje aho Alfonse n’abandi bana bitabwaho umunsi wose mu Rwanda.

Igisubizo

Haracyari byinshi bigomba gukorwa kugirango abana bose bahabwa amahirwe angana yo gukura bagaburirwa neza kugirango bazabashe gukura neza bakanaguka muri byose uko bikwiye.

Kumvisha imirire mibi mu bana ndetse no babyeyi batwite n’abonsa, UNICEF ifasha gushyiramo imbaraga muri gahunda za leta bapanga neza kurushaho, gukoresho ingengo y’imari neza, ishyirwa mu bikorwa no kugenzura uburyo bwo guteza imbere imirire myiza. Muri ubu buryo harimo:

  • Guteza imbere kurushaho uburyo bw’imirire y’ababyeyi, impinja n’abana bato
  • Gucungira hafi ahagaragaye imirire mibi iri ku rwego ruhanitse
  • Promoting the use of micronutrient supplements
  • Gushyira imirire mu zindi porogaramu nka gahunda mbonezamikurire y’umwana n’ubuzima.

UNICEF inashyigikira uburyo bukoreshwa bwo guhindura imyitwarire n’imyumvire biciye mu bikorwa nko kwerekana uko bateka n’ibiryo by’ingirakamaro, gukurikirana imikurire, uburezi ku mirire,ubujyanama ku buryo bwo kugabura ndetse no guteza imbere imyimvurire y’imiryango n’umuntu ku giti cye y’imirire.

 

Embedded video follows
UNICEF/UN0311609/Rudakubana UNICEF brings life-saving micronutrient powders to communities to supplement children's diets, as well as vitamin A and de-worming tablets during health campaigns. These interventions target children under five and seek to reduce levels of malnutrition across Rwanda.

Inyandikomvugo

Ubukangurambaga kuri Ebola bwatangiye hafi y’imipaka

UNICEF- Kimwe na Angelique, Abajyanama b’ubuzima babihuguriwe barakorrera ubushake batanga ubutumwa bwo gukumira icyorezo cya Ebola aho batuye

Soma inkuru

Porogarame yo “Kongerera ubushobozi abakozi mu Rwanda”

Gusuzuma ibijyanye n’ubukangurambaga, ubumenyi n’ubushobozi bw’abafatanyabikorwa mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga

Reba raporo yose

Isuzuma ry’ibanze rya gahunda igamije Guteza Imbere Abakozi

Kwifashisha imbaraga za gahunda zikomatanije z’imirire n’imikurire y’abana bato

Reba raporo yose

Incamake ku ngengo y’imari yagenewe ubuzima n’imirire

Uko Leta y’u Rwanda ishyira ingengo y’imari mu kwita ku buzima bw’abana

Reba raporo yose

Gusura buri rugo mu rwego rwo kurwanya Ebola

UNICEF n’abafatanyabikorwa bahuguye abajyanama b’ubuzima barenga 1,000 mu Rwanda ku bijyanye no gusura imiryango no kubigisha uko kwirinda Ebola.

Soma inkuru

Amakuru ahinnye kuri porogaramu ya UNICEF mu Rwanda

Kuri buri porogaramu, hari amakuru mu mashusho abafasha kumva imbogamizi nyamukuru n’ibikorwa mu Rwanda.

Habwa inyandiko