Gusesengura ikibazo cy’ubushobozi buke muri porogarame yo “Kongerera ubushobozi abakozi mu Rwanda”

Gusuzuma ibijyanye n’ubukangurambaga, ubumenyi n’ubushobozi bw’abafatanyabikorwa mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga

Two boys in an early childhood development centre supported by UNICEF Rwanda
UNICEF/UN0302672/Muellenmeister

Ibikubiyemo

Mu Rwanda, abana bagera ku 800,000 bari munsi y’imyaka 5 bafite ikibazo cy’igwingira. Uyu mubare w’abana bagwingiye uri hejuru, ibi bikazaba imbogamizi izatuma igihugu kitabona abakozi bashoboye. Ikindi ni uko hafi kimwe cya gatatu cy’abana mu Rwanda batagera ku nzozi zabo naho abana 6 ku 10 bari mu nzira nziza igana ku iterambere.

Itewe inkunga na Ambasade y’Ubwami bw’Ubuholandi, gahunda yiswwe "Kongerera ubushobozi abakozi mu Rwanda” ni gahunda y’imyaka 4 ikaba yaratangiye gushyirwa mu bikorw ku bufatanye na Leta y’u Rwanda muri 2017 ikazagera muri 2020. Iyo gahunda ikorera mu turere 14 kuri 30 mu Rwanda, ikaba igamije kugabanya umubare w’abana bahuye n’igwingira ari nako bita ku mikurire y’abana cyane cyane bibanda ku bana bakivuka kugeza ku myaka 6.

Iri suzuma ry’ibibazo biri mu bushobozi ryashojwe muri 2018 rigamije kureba aho ubukangurambaga bugeze, ubumenyi n’ubushobozi bw’abafatanyabikorwa b’ingenzi ku rwego rw’Akarere, Umurenge, n’umudugudu mu Rwanda mu rwego rwo kubaka ubushozi bw’abakozi mu Rwanda muri gahunda ya 2017-2020. Iri suzuma rizatanga kandi ibyifuzo n’ibitekerezo bigamije kongerera ubushobozi abakozi hatezwa imbere uburere mbonezamikurire bw’abana bato, imirire myiza, amazi, isuku n’isukura, gufasha abatishoboye no kwita ku burenganzira bw’abana no gushyiraho igenamigambi n’ingengo y’imari bishingiye ku makuru nyayo, guhuza ibikorwa n’imikoranire, gukoresha amahugurwa no kongerera ubushobozi abakozi, kugenzura no gukurikirana ibikorwa.

EKN-capacity-gap-analysis-cover
Umwanditsi
UNICEF Rwanda; Inshuti mu Buzima
Itariki y'inyandiko
Indimi
Icyongereza

Kurura raporo

(PDF, 4,34 MB) (PDF, 7,33 MB)