Amazi, isuku n’isukura
Amazi meza, ubwiherero bufite ibyangombwa by’ibanze, n’umuco wo kugira isuku ni ibintu by’ingenzi mu mibereho n’imikurire y’abana. Ibura ry’ibyo bintu nkenerwa by’ibanze, rishyira mu kaga ubuzima bw’abana ibihumbi n’ibihumbi.

- Biraboneka:
- English
- Kinyarwanda
Imbogamizi
Amazi, isuku n’isukura ni uburenganzira bwa muntu.
Ibikorwa bigeza kuri buri wese amazi, isuku n’isukura, biri ku isonga mu Rwanda. Amazi meza, isuku n’isukura bifitanye isano ikomeye n’imirire myiza, ubuzima bwiza, uburinganire, iterambere ry’ubukungu, hamwe no kubungabunga ibidukikije.
Amazi
Mu Rwanda, 57 ku ijana by’abaturage ni bo bonyine babona amazi meza yo kunywa aherereye ahari urugendo rw’iminota 30 kuva mu ngo zabo. Iyo abana bakoresheje umwanya wabo mu kuvoma amazi, akenshi bituma batajya ku ishuri. Iki ni ikibazo cyugarije cyane cyane abakobwa, dore ko ari bo baba batezweho gukora imirimo myinshi yo mu rugo.
N’ubwo amazi aboneka hafi y’ingo, akenshi ntabwo aba ari meza ku buryo abantu bayanywa. Iyo rero abana banyweye amazi yanduye, bibatera indwara zikomeye cyane - ndetse n’ urupfu – ruturutse ku ndwara ziterwa n’amazi mabi.
Isukura
Isukura ry’ibanze risobanuye ko buri rugo rwaba rufite ubwiherero bwarwo rudahuriyeho n’urundi rugo. Ubwo bwiherero bugomba kandi kuba bubasha kubika umwanda ku buryo ntaho uwo mwanda wahurira n’abantu.
Abanyarwanda 64 ku ijana gusa ni bo babasha kugerwaho n’ibyo bikorwa by’isukura.
Hari kandi ikinyuranyo gikomeye kijyanye n’ubukungu bw’imiryango: ingo zifite ubushobozi buhagije zifite ubwiherero ku kigero cya 94 ku ijana ugereranije na 74 ku ijana by’ingo zikennye cyane.
Isuku
Mu Rwanda, ingo 5 ku ijana gusa ni zo zifite ahantu habugenewe abagize umuryango bakarabira intoki n’isabune. Gukaraba intoki mu bihe by’ingenzi ni ingirakamaro cyane mu kugira ubuzima bwiza cyane cyane ku bana.

Igisubizo
Gahunda ya UNICEF y’Amazi, Isuku n’Isukura, igamije gutuma ingo nyinshi zo mu bice bitandukanye zigerwaho n’ibikorwa byo gukoresha amazi meza kandi mu buryo burambye, bakagerwaho n’ibikorwa by’isukura kandi abana n’imiryango bakagira isuku ihagije.
UNICEF ifasha Leta y’U Rwanda kugirango buri rugo:

Rukoreshe amazi yizewe, meza kandi ari hafi y’urugo.

Rukoreshe ubwiherero bwite bufite isuku.

Rugire umuco wo gukaraba intoki n’isabune, cyane cyane mu gihe umuntu avuye mu bwiherero na mbere yo gutegura amafunguro.
Gukwirakwiza amazi
Mu myaka 10 ishize, UNICEF imaze kugeza amazi ku baturage barenga 600,000 batuye mu cyaro.
Dukomeje kwagura imiyoboro y’amazi tuyageza ku bandi bantu benshi binyuze mu gukorana bya hafi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Dukemura kandi ibibazo bishobora gutuma imiyoboro y’amazi yangirika bigatuma amazi meza adakomeza gukwirakwira.
Isukura
UNICEF ubu iri gukorera mu turere 10 muri 30 tugize u Rwanda kugirango ifashe mu gutuma buri rugo rugira kandi rukoresha ubwiherero bwarwo bwite rwihariye kandi rusukuye.
Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa, UNICEF ifasha abayobozi bo mu turere gukora ubukangurambaga bushishikariza abaturage kubaka ubwiherero bushya no kuvugurura ubushaje ndetse n’ubutujuje ibisabwa. Tunaharanira kugenzura ko ibikorwa by’isukura bigera hose no kureba ko ibikoresho byifashihwa mu kubaka ubwiherero biboneka ku masoko yo mu giturage.
Isuku ishingiye ku gukaraba intoki
Abenshi mu banyarwanda bazi ko gukaraba intoki mbere yo kurya ari ngombwa, ariko abenshi mu by’ukuri ntibabikora.
UNICEF irimo gukora ibishoboka ngo imenye neza imbogamizi zituma abantu badakaraba intoki n’isabune. UNICEF izahangana n’izo mbogamizi binyuze mu:
- Kwimakaza umuco wo gukaraba intoki, hanifashishwa itangazamakuru mu bukangurambaga.
- Kongerera ubumenyi n’ubushobozi abafatanyabikorwa ba UNICEF
- Gukora ubukangurambaga mu giturage
- Kongera kuboneka kw’inyubako, ibikoresho n’ibikorwa.
Kongerera inzego ingufu
Kubaka ibikorwa remezo by’amazi, isuku n’isukura biroroshye. Kwagura ibikorwa by’amazi n’isukura mu buryo burambye bisaba ubushobozi, ibimenyetso, amabwiriza n’imirongo ngenderwaho, ndetse n’ingengo y’imari.
UNICEF ifasha abafatanyabikorwa bo mu nzego za Leta mu bijyanye n’amazi, isuku n’isukura nka Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’inzego zitandukanye. Ibi bizafasha UNICEF gukomeza kwagura ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura mu:
- Kugenzura: Kubona amakuru y’ingenzi bizafasha mu kugeza ibikoresho aho babikeneye kuruta ahandi
- Amazi meza: Amazi meza yo kunywa aracyari make cyane. UNICEF yatangiye kuvugurura amakuru ifite ku buziranenge bw’amazi mu bice by’icyaro.
- Gutera inkunga: Amazi agomba kuba ahendutse, UNICEF ifasha mu kuvugurura ibiciro by’amazi kugirango buri wese abashe kwigurira amazi yo kunywa, kandi n’abantu bikorera ku giti cyabo bita ku bikorwa remezo by’amazi mu byaro bakwiye kubona ibikoresho bakeneye kugirango babone uko bakomeza gusigasira imiyoboro y’amazi.