Iminsi 1,000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana mu Rwanda

Iminsi 1,000 ya mbere y’ubuzima itangira umwana agisamwa kugeza agejeje ku myaka ibiri, ni igihe gikomeye umwana aba agomba kwitabwaho kugira ngo azagire ubuzima buzira umuze kandi azagere ku iterambere.

Yanditswe na Veronica Houser
Mother and baby in Rwanda during nutrition assessment smile together
UNICEF/UN0309214/Mugabe
01 Ukuboza 2017

RUTSIRO, mu Rwanda – Iyo umwana agaburiwe neza kuva akiri mu nda ya nyina no mu myaka ya mbere y’ubuzima bwe bimuha intango ikomeye ituma akura mu bwonko, agakura mu gihagararo neza  kandi akagira ubudahangarwa bw’umubiri bukomeye.

Leta y’u Rwanda ifatanyije na UNICEF ku nkunga ya Leta y’u Buholandi yatangije Ubukangurambaga bwiswe “ Iminsi 1000 ya mbere” bugamije kurwanya imirire mibi muri kiriya gihe gikomeye ku mwana. Ubwo bukangurambaga bunyuzwa mu itangazamakuru, abajyanama b’ubuzima bakabugiramo uruhare kandi abaturage bagakangurirwa guhindura imyifatire kugira ngo bateze imbere imirire myiza n’isuku mu rwego rwo kurwanya indwara.

 

Rutsiro District landscape Rwanda
UNICEF/UN0309192/Mugabe

Kugira ngo turebe ko ‘ubukangurambaga bw’iminsi igihumbi ya mbere’ bwatanze umusaruro, twasuye Vincent na Clementine mu karere gateye ubwuzu ka Rutsiro.

 

Vincent afite imyaka 31 naho Clementine afite 28, bakaba batuye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro, gaherereye mu misozi ikikije ikiyaga cya Kivu mu burengerazuba bw’u Rwanda.

 

 

Family of four in Rwanda with two small children stand outside rural home
UNICEF/UN0309202/Mugabe

 

Clementine na Vincent babyaye abana babiri.

Umwana mukuru wabo yitwa Shadrack akaba afite imyaka itanu naho umuto yitwa Ruhinga akaba yujuje amezi icumi.

 

Mother with young son in Rwanda washes hands with soap
UNICEF/UN0309223/Mugabe

 

Clementine azi neza ko isuku ari ngombwa kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza n’imirire myiza. Kwigisha umwana we Shadrack uko akaraba neza ni bumwe mu buryo bwo kurwanya indwara zamukururira ikibazo cy’imirire mibi.

 

Kugira ngo atunge umuryango we, Vincent yorora inka zimufasha kunganira indyo bafata igizwe n’ibiribwa bitandukanye kandi bimeze neza.

Man with his cow in rural Rwanda
UNICEF/UN0309195/Mugabe
Woman in Rwanda farms cabbages outside rural home with children
UNICEF/UN0309215/Mugabe

Clementine yadusobanuriye akamaro k’imboga kugira ngo babone indyo nziza kandi yuzuye cyane cyane ifitiye akamaro gakomeye umwana we Ruhinga ukiri muri cya gihe cy’iminsi 1,000 ya mbere y’ubuzima bwe.

Man in Rwanda with corn in home in rural area
UNICEF/UN0309194/Mugabe

 

Vincent kandi ahinga ibigori basya maze bakabivanga n’ibindi biribwa kugira ngo babikoremo igikoma gikungahaye ku ntungamubiri  bagaburira abana.

 

Young boy in Rwanda plays with homemade toys and runs near house.
UNICEF/UN0309248/Mugabe

 

Shadrack yagize ubuzima bwiza mu munsi 1,000 ya mbere y’ubuzima bwe, akaba afite imbaraga, yiruka kandi akina neza nkuko mubibona!

Kuba Clementine na Vincent bumva neza akamaro k’iminsi 1,000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana byatumye umwana wabo akura neza kandi afite ubuzima bwiza ndetse akomeye nka mukuru we.